Amakimbirane ari muri Congo ntiyatangijwe n’u Rwanda - Minisitiri Nduhungirehe
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko amakimbirane akomeje kubera muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (DRC) atatangijwe n’u Rwanda, kandi ko rutazemera kwikorera umutwaro w’imiyoborere mibi, ndetse n’ibibazo by’umutekano muke by’icyo Gihugu.

Minisitiri Nduhungirehe yabigarutseho ubwo ku wa Mbere tariki 10 Werurwe 2025, i Buruseli mu Bubiligi ari kumwe n’intumwa ayoboye, yabonanaga n’itsinda ry’Umuryango w’Ibihugu by’Uburayi (EU) riyobowe na Kaja Kallas, ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, politiki n’umutekano akaba na Visi Perezida wa Komisiyo ya EU.
Impande zombi zihuye mu gihe inama y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bigize EU, iherutse kwanzura ko u Rwanda rudahita rufatirwa ibihano kubera ibirego rushinjwa mu ntambara zimaze imyaka mu Burasirazuba bwa DRC, ahubwo ko ibyemezo bya politiki bizafatwa bizagendera ku bikorwa bigezweho.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibibazo by’umutekano w’u Rwanda bimaze igihe kinini byirengagizwa cyangwa ntibihabwe agaciro, hatitawe ku mutwe w’abajenosideri wa FDLR, ufatwa nk’ikibazo kibangamiye umutekano mu bice byegereye umupaka.
Ati "Ibibazo by’umutekano w’u Rwanda bimaze igihe byirengagizwa ntibihabwe agaciro, hatitawe ku kuba umutwe w’abajenosideri wa FDLR ari ikibazo gikomeye kibangamiye umutekano mu bice byegereye umupaka, ukaba ushyigikiwe n’Ingabo za Congo n’ihuriro ry’Ingabo zifatanyije."
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje kandi ko ibinyoma by’ibihugu byo mu Burengerazuba, ku kibazo cyo mu Burasirazuba bwa DRC hamwe n’ibihano bikomeje gufatirwa u Rwanda, ntacyo bizafasha mu gutanga igisubizo.

Yavuze ko basa nk’abarimo gukorera Guverinoma ya DRC, mu kurushaho kongerera ubukana amakimbirane ndetse no gutesha agaciro inzira y’ubuhuza iyobowe na Afurika, u Rwanda rwiyemeje gushyigikira byimazeyo.
Mu itsinda ry’intumwa z’u Rwanda muri ibyo biganiro, harimo Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor César, Brig Gen Karuretwa Patrick, Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ndetse na Aimable Havugiyaremye, Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano.
Ohereza igitekerezo
|