Amakamyo atumizwa hanze agomba kubanza kugeragezwa - MININFRA

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Ernest Nsabimana, yibutsa ko mbere yo gutumiza ibinyabiziga bishya hanze (by’umwihariko amakamyo), hagomba kubanza kuza icyo kugeragerezwaho ko gishoboye imisozi y’u Rwanda.

Dr Nsabimana yashimye imashini n'imodoka nshya zaguzwe na Sosiyete Crystal Ventures ibinyujije muri NPD na Construck
Dr Nsabimana yashimye imashini n’imodoka nshya zaguzwe na Sosiyete Crystal Ventures ibinyujije muri NPD na Construck

Dr Nsabimana uyobora Minisiteri y’Ibikorwa Remezo(MININFRA), yabisobanuye ubwo yakiraga imashini n’amakamyo byatumijwe n’Ikigo Construck gishamikiye kuri NPD, ku wa Gatanu tariki 10 Gashyantare 2023.

Ibi bikoresho byitezweho kwifashishwa mu guhanga no gukora imihanda itandukanye mu Gihugu, harimo iy’Umujyi wa Kigali igize umushinga wiswe KIP(Kigali Infrastructure Project).

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo asobanura ko hari amabwiriza agenga ibinyabiziga muri rusange, agomba kubahirizwa mu buryo bw’umwihariko kugira ngo impanuka zirimo kwigaragaza zigabanuke cyangwa zicike burundu.

Dr Nsabimana avuga ko hari itsinda ry’abakorera inzego zitandukanye ririmo gusuzuma impamvu zose zitera impanuka, cyane cyane iz’amakamyo yahitanye abantu mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Minisitiri w'Ibikorwa Remezo, Dr Ernest Nsabimana
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Ernest Nsabimana

Mu bisuzumwa harimo kureba niba ari imihanda mibi, amakorosi yayo, niba ari imodoka zishaje zititabwaho mu gihe gikwiriye, cyangwa se niba ari amagaraji adafite ubushobozi bwo kugenzura no gukemura ibibazo imodoka zifite.

Haranagenzurwa niba abashoferi batabifitemo uruhare kuko ngo hari ababa bafashe ibiyobyabwenge, ari na yo mpamvu hashobora kubaho Ishuri ryigisha abantu gutwara amakamyo.

Dr Nsabimana avuga ko iryo shuri, uretse kwigisha gutwara, gukanika no kugenzura ikamyo, rizanatoza abashoferi imyitwarire ikwiriye n’amategeko.

Dr Nsabimana anasaba ko ubuziranenge bw’imodoka zinjira mu Rwanda bugomba kurebwaho mu gihe haje ubwoko bushya, nk’uko mu bindi bihugu ngo habaho ibigo bishinzwe uwo murimo.

Dr Nsabimana yashimye imashini n'imodoka nshya zaguzwe na Sosiyete Crystal Ventures ibinyujije muri NPD na Construck
Dr Nsabimana yashimye imashini n’imodoka nshya zaguzwe na Sosiyete Crystal Ventures ibinyujije muri NPD na Construck

Ati "Barabanza bakayijyana mu misozi, bakabanza bakayirukankisha, bayijyana ahantu hamanuka, ahaterera bakareba ko ishobora guhangana n’imisozi yo muri icyo gihugu zigiye kuzamo, ibyo byose ni ibintu birimo bitekerezwaho".

Dr Nsabimana avuga ko hagati aho inzego zirimo Polisi y’u Rwanda zikomeje ubukangurambaga bwo kwirinda impanuka nka Gerayo Amahoro.

Haranasuzumwa imiterere n’imikorere by’amagaraji, ndetse ngo hazanashyirwaho amategeko akakaye mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abantu, ibikorwa remezo, imitungo y’abantu n’ibinyabiziga bigenda bigurwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu na we ndumva aje ukwe. Kuzana ikamyo yo kugeragerezwaho se,birenda gukemura ikibazo?
None se zibamo moteri ya moto ku buryo zizananirwa iyo misozi avuga? Ese ko mu bwikorezi bw’amabuye n’imicanga tubona kenshi Benz, Schakman, Steyar, tukaba tutarazibonyemo impanuka nk’izo muri HOWO,arumva iyo ari yo nama? Cg ashaka kubika imbehe za bamwe mu bashoramari!

Fay Baby yanditse ku itariki ya: 19-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka