Amajyepfo: PSF irifuza ko imurikagurisha ry’Intara ryajya rikorwa mu byiciro

Urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Amajyepfo (PSF) rurasaba abategura imurikagurisha ku rwego rw’Intara ko byajya bishyirwa mu byiciro, kugira ngo byitabirwe cyane kuko iyo ibikorwa bihurijwe hamwe habura umwanya uhagije wo kubisobanukirwa cyangwa ibindi ntibinitabirwe.

Ibikorwa bw'imyuga n'ubukorikori biri mu byitabiriye imurikagurisha
Ibikorwa bw’imyuga n’ubukorikori biri mu byitabiriye imurikagurisha

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Amajyepfo, Dr. Kubumwe Celestin, yabitangarije mu imurikagurisha ry’Intara y’Amajyepfo ririmo kubera mu Karere ka Muhanga, aho biteganyijwe ko rizamara hafi iminsi 10.

Dr. Kubumwe avuga ko iri murikagirisha ari irya mbere ribaye nyuma y’uko icyorezo cya Covid-19 gicishije make, abantu bakongera guhurira ahamwe bagakora bakanagaraza ibyo bakora, ariko binakwiye ko habaho ibyiciro by’ibigomba kumurikwa.

Agira ati “Turifuza ko habaho imurikagurisha ry’ubuhinzi gusa, tukamenya ibihingwa hano mu Majyepfo n’ubwoko bwabyo n’uko bihingwa, nyuma yaho hakaba imurikagurisha ry’ibitunganywa byavuye muri ubwo buhinzi, iry’ibijyanye n’ibikorerwa mu nganda, byaba byiza kurusha kubivangavanga”.

Amashyiga arondereza ibicanwa mu byaje kumurikwa
Amashyiga arondereza ibicanwa mu byaje kumurikwa

Yongeraho ko no mu bihugu by’amahanga usanga imurikagurisha riba ryihariye bigatuma habaho umwanya uhagije wo kwitabira igikorwa runaka, kabone n’ubwo ryabaho mu gihe kidahoraho kuko ari bwo ibyamuritswe byitabirwa.

Agira ati “Hari nk’aho usanga imurikagurisha ry’indege, haza indege gusa nta bindi biza, iyo biziye rimwe usanga bitagaragara neza ngo byitabirwe nk’uko byakabaye biri mu byiciro”.

Umunyamabanga uhoraho w’Intara y’Amajyepfo, Busabizwa Parfait, avuga ko Intara y’Amajyepfo ifite ibikorwa byivugira ariko hari n’ibitaramenyekano nk’amavuta y’igihwagari akorerwa mu Karere ka Ruhango.

Agira ati “Niyo mpamvu dushaka kumenyekanisha mu buryo bushoboka bwose ibyo dukora, ababibonye iyo babiguze bimenyekana n’ahandi. Dufite iby’ubukorikori, iby’ubuhinzi ibyo mu nganda nk’amafu ya kawunga ndetse n’ariya mavuta y’igihwagari yo muri Ruhango hari abatari bayamenya, ugasanga bagura ava mu nganda zo hanze”.

Bifuza ko ibikomoka ku buhinzi byatunganyirijwe mu nganda nabyo byigrwa umwihariko mu imurikagurisha
Bifuza ko ibikomoka ku buhinzi byatunganyirijwe mu nganda nabyo byigrwa umwihariko mu imurikagurisha

Abarimo kumurika ibikorwa byabo barimo abikorera n’inzego z’Uturere, bose bagaragaza ko kuba bongeye guhabwa umwanya wo guhuriza hamwe ibyo bakora bigiye kwibutsa ababikunze kongera kubobona ku masoko.

Hari n'ibikorwa byo kwiyakira mu bagannye imurikagurisha
Hari n’ibikorwa byo kwiyakira mu bagannye imurikagurisha
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka