Amajyepfo: Polisi yatangije gahunda ikomeye yo guhashya Ruswa
Polisi y’igihugu irasaba abashoferi kwirinda umuco wo gutanga ruswa kuko usibye guhanwa igihe ufashwe uyitanga, ruswa imunga ubukungu bw’igihugu.
Ibi biravugwa mu gihe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhanga hafungiye abagabo bane batwara ibinyabiziga bakekwaho guha ruswa abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda.
Aba bagabo bose bahakana ko batanze ruswa bakavuga ko barengana. Umwe mu bahakana ashinjwa gutanga ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri ubwo abapolisi bageragezaga gukora igenzura ry’ikinyabiziga atwaye.
Uyu tutashatse gutangaza amazina ye avuga ko abapolisi bamuhagaritse hanyuma bakamwaka ibyangombwa akabibaha, bakamusaba ko ashyiramo feri y’intoki (frein à main) mu mudoka yamara kuyishyiramo bakamubwira ngo avemo bagahita bamwambika amapingu.
Agira ati « ubundi yari yambabariye hanyuma anshinja ko namuhaye ruswa ya bibiri, yandegaga amapine kandi amapine yari mazima na n’ubu imodoka irakora nta kibazo, ahubwo babanje kuntera ubwoba ngo mbyemere, akanankubita nkabyemera kuko bari banteye ubwoba akanankubita ».

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CSP Hubert Gashagaza asobanura ko kuba aba bagabo bahakana ibyaha ari amatakirangoyi kuko ngo bafatiwe mu cyuho, kandi Polisi ikaba ifite ibimenyetso bigaragaza ko batanze ruswa.
Iyi gahunda yo gufata abatanga ruswa ni gahunda Polisi mu Ntara y’amajyepfo ivuga ko yahagurukiye kandi itazasubira inyuma.
Mu cyumweru cyahariwe kurwanya Ruswa mu Ntara y’amajyepfo, abantu batandatu nibo bakurikiranweho iki cyaha, bane muri bo bakurikiranweho guha ruswa abapolisi bo mu muhanda, abandi babiri bakaba barazitanze mu bundi buryo.
CSP Gashagaza avuga ko mu gihe uwaka Serivisi atanyuzwe yakwiyambaza izindi nzego naho mu gihe aziko ari mu makosa akirinda kugira uwo ashora muri ruswa kubera inyungu ze.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyepfo kandi avuga ko abafashwe batatu ari abo mu Karere ka Kamonyi undi akaba ari uwo muri Muhanga, bose bakaba barafashwe guhera ku wa mbere tariki ya 08/12/2014.

Ibi ngo bigaragaza ko ari ikibazo kitoroshye kuko abashoferi bishyizemo gutanga ruswa bagomba kumenya ko ibintu bitazakomeza kwihanganirwa, ikindi bakaba basabwa gukurikiza amategeko.
Ikibazo ngo kiri ku batwara ibinyabiziga cyane kurusha abapolisi kuko imbaraga polisi ikoresha zose biterwa n’imyitwarire y’abashoferi.
Ati «abashoferi bakunze kwiyumvamo gutanga ruswa, kudakurikiza amategeko ndetse no gutwara ibinyabiziga bitujuje ibyangombwa, ibi bigatuma polisi nayo ikoresha imbaraga nyinshi kugira ngo tubihashye».
Aha kuri sitasiyo ya polisi ya Muhanga kandi hafungiye abandi bantu bakekwaho ubujura, ndetse no gucuruza ibiyobyabwenge, ibi nabyo bikaba bigira uruhare mu guteza umutekano muke ari nayo mpamvu ngo abantu bose basabwa ubufasha no gutanga imbaraga zabo mu bufatanye bwo guhashya ruswa n’ibindi byaha biteza umutekano muke.
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ruswa ni imungu mu iterambere ry’igihugu bityo inzego zibishinzwe zikomeze zikangurire abanyarwanda kuyirwanya kandi abaturage babigire ibyabo bityo twubake igihugu cyihuta mu iterambere rizira ruswa