Amajyepfo: Muri 2022-2023 hubatswe inganda 11 zizaha akazi abagera ku 1000

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, avuga ko bishimira ko mu mwaka w’ingengo y’imari 2022-2023 hari inganda 11 zubatswe mu Ntara y’Amajyepfo, zizagira uruhare mu iterambere ry’abahatuye.

Uruganda rw'ibishyimbo rw'i Huye rwari rwarahagaze rwaravuguruwe rwongera gukora
Uruganda rw’ibishyimbo rw’i Huye rwari rwarahagaze rwaravuguruwe rwongera gukora

Yabibwiye abanyamakuru mu kiganiro bagiranye tariki 21 Nyakanga 2023, ubwo yabagaragarizaga ibyo bishimira byagezweho mu Ntara y’Amajyepfo muri 2022-2023, n’ibyo bateganya gukora mu bihe biri imbere.

Yagize ati “Habashije guhangwa ndetse no gutuma inganda 11 zikora mu Ntara y’Amajyepfo muri uyu mwaka w’ingengo y’imari dushoje, harimo ebyiri mu Karere ka Muhanga, ebyiri mu Karere ka Gisagara, eshatu mu Karere ka Huye.”

Yunzemo ati “I Huye twishimira by’umwihariko uruganda rw’ibishyimbo rwari rumaze igihe rudakora ubu rukaba rwarongeye, bikaba byaranasubiye ku isoko. Ubu rwitwa CONAFO. Uwashaka ibishyimbo yabibona kandi n’ibiciro ntibiri hejuru ku buryo abantu bose babigura.”

Muri Nyanza na ho ngo hashyizwe uruganda rushya rw’imyenda rwanatangiye gukora, muri Nyaruguru hubakwa uruganda rushya rw’icyayi rutazatinda gutangira gukora, naho i Nyamagabe uruganda rw’ingano rwari rwarahagaze ruzatunganya umusaruro urimo gusarurwa kuri ubu. Kamonyi na ho ngo huzuye uruganda rw’ibigori na rwo rwatangiye gukora.

Urebye muri rusange, izi nganda zaba izatangiye gukora ndetse n’iziri bugufi gutangira, zizagira uruhare mu kugabanya abashomeri, kuko zizaha akazi abakabakaba igihumbi, mu ntangiriro.

Nk’i Muhanga, uruganda rukora imyenda ubu rukoramo ababarirwa mu 150 naho urw’amasafuriya rukoramo ababarirwa mu 100. Muri aka Karere kandi hatangiye kubakwa uruganda rw’amakaro ruzaha akazi ababarirwa muri 300 n’urwa sima ruzakoramo ababarirwa mu 1000.

I Gisagara hamaze kuzura inganda ebyiri harimo uruzakora za ‘emballage’ n’uruzatunganya inyama, kandi ngo zizakoresha abakozi babarirwa mu 100.

I Huye ho huzuye uruganda rw’ibiryo by’amatungo (Regional Food Processing Industry), urw’ibigori n’urutunganya ibishyimbo, kandi ngo muri rusange zigomba gukorwamo n’abakozi bahoraho barenga 100.

Uruganda rw’imyenda rw’i Nyanza rukoresha abakozi babarirwa mu 100, urwa Kawunga ku Kamonyi rugakoresha ababarirwa muri 50, naho urw’icyayi rw’i Nyaruguru ruzaha akazi ku ikubitiro ababarirwa muri 200.

Icyakora, mu Ntara y’Amajyepfo hari n’inganda zimaze igihe zidakora ku buryo abazituriye bibaza igihe zizongera gufungurira imiryango. Muri zo harimo urw’ibibiriti (Sorwal) rw’i Huye rwatejwe cyamunara muri 2018, Umuhinde waruguze akaba ataratangira gukora n’uruzakora ibikoresho mu ibumba (Ceramic) rumaze igihe ruvugwa muri Nyanza, ariko rukaba na n’ubu rutaratangira gukora.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko urw’ibibiriti rwatinze gutangira kubera ko uwaruguze yagize ibyago by’inkongi y’umuriro ku rwo yari asanganywe muri Malawi, akaba atarabasha kubona ubushobozi bwo kuza gushora mu Rwanda.

Uwaruguze kandi ngo bavuganye ko aho azagarukira yatekereza kurwimurira mu cyanya cyahariwe inganda, agashaka ibyo akorera aho rwari rusanzwe ruherereye, ku Karubanda, hagendewe ku gishushanyo mbonera cy’umujyi.

Naho uruganda rwagombaga gukora ibikoresho mu ibumba i Nyanza, na n’ubu ngo haracyegeranywa imashini zizarukoreshwamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka