Amajyepfo: Mu mezi atandatu, abasaga 1600 bafatiwe mu byaha bihungabanya umutekano

Polisi mu Ntara y’Amajyepfo iratangaza ko mu mezi atandatu ashize, uhereye muri Mutarama, kugeza muri Nyakanga 2025, ku bufatanye n’abaturage, inzego z’ibanze na Polisi, hamaze gufatwa abantu 1.615 kubera ibyaha bihungabanya umutekano.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Kamanazi Hassan, avuga ko abashyikirijwe Ubugenzacyaha, bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage, aho bakekwaho ibyaha by’ubujura bwo kwiba amatungo, imyaka, gutega abantu bakabambura no gutobora inzu.

Avuga ko mu bamaze gufatwa, 735 bafashwe na Polisi bataragera ku mugambi wabo, 541 bafatiwe mucyuho naho 339 bafashwe nyuma yo kugurisha ibyo bari bamaze kwiba.

Police iragira inama by’umwihariko urubyiruko nk’imbaraga z’Igihugu zubaka kandi vuba, gukura amaboko mu mifuka bagakora ibikorwa byiza bibateza imbere, aho kwishora mu bikorwa bihungabanya umutekano.

Polisi kandi iburira n’undi wese ugifite imitekerereze n’imigirire mibi igamije guhungabanya umutekano n’ituze ry’abaturage, kubireka kuko kwiba atari umwuga ahubwo ni icyaha gihanwa n’amategeko bityo uzajya abifatirwamo wese amategeko azajya abimuhanira.

Uturere tugaragaramo ibyaha kurusha utundi ni uturere tw’umujyi nka Huye, Muhanga, Nyanza na Kamonyi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Kamanazi Hassan atangaza ko muri rusange umutekano mu Ntara y’Amajyepfo wifashe neza, bikagaragarira mu bufatanye hagati y’abaturage inzego z’ibanze na Polisi, gutangira amakuru ku gihe hagamijwe gukumira ibyaha n’inshingano rusange.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka