Amajyepfo: Menya ibishushanyo mbonera by’Uturere byemejwe

Nyuma y’uko igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cyo ku rwego rw’Igihugu cyemejwe mu Nama y’Abaminisitiri yo muri Nyakanga 2020, hakozwe ibishushanyo mbonera by’Uturere bishyira mu bikorwa icyo gishushanyo mbonera mu byiciro bito bito.

Ibyo bishushanyo mbonera bigena imikoreshereze y’ubutaka ku buso bwose bw’Akarere, haba mu mijyi ndetse no mu byaro.

Igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cyemerejwe rimwe n’icy’Umujyi wa Kigali, muri Nyakanga 2020.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka (NLA) kivuga ko ibishushanyo mbonera by’Uturere 13 byamaze kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri.

Muri iyi nkuru, tugiye kugaruka ku bishushanyo mbonera by’Uturere two mu Ntara y’Amajyepfo byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri, ari two Muhanga, Huye, Gisagara na Nyaruguru.

Akarere ka Nyaruguru:

Akarere ka Nyaruguru gatuwe n’abasaga ibihumbi 318 (imibare y’ibarura ryo muri 2022) kahisemo intego yo kuba ‘Igicumbi cy’Ubukerarugendo bushingiye ku Iyobokamana, ndetse no guteza imbere inganda z’icyayi’.

Igishushanyo mbonera cy'Akarere ka Nyaruguru
Igishushanyo mbonera cy’Akarere ka Nyaruguru

Francine Uwimbabazi, Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka wakurikiranye imitunganyirize y’igishushanyo mbonera cy’aka Karere, agaragaza ko 33% by’ubuso bwose bwako buzaba ari ubutaka bwo guhinga muri 2050. Ni mu gihe ahazaba hatuwe hangana na 8.8% by’ubuso bwose, hakazaba hari site 110 zo guturaho, byitezwe ko zizaba zituwemo n’abaturage 180,000.

Muri ako Karere ka Nyaruguru, amashyamba yahariwe ubuso bwa 49.5%, ibishanga 3.9%, imigezi 0.14%, ubundi buso nk’ibibuga, … (open spaces) 0.02% naho inkengero z’ibishanga n’imigezi zikazaba zihariye 1.19%.

Mu mishinga minini iteganyijwe muri aka Karere hagendewe ku gishushanyo mbonera, harimo kuvugurura Ingoro ya Bikira Mariya ya Kibeho, ikazagirwa Bazilika, kubaka inganda z’icyayi, guteza imbere umukandara wa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, kubaka sitade ndetse n’indi.

Igishushanyo mbonera cy’Akarere ka Nyaruguru kigaragaza ko gafite umujyi umwe wa Kibeho, ukazaba ugaragiwe n’indi mijyi ya Munini na Cyahinda.

Akarere ka Gisagara:

Akarere ka Gisagara kahisemo intego yo kuba ‘Igicumbi cy’Ubuhinzi n’Ubworozi’.

Igishushanyo mbonera cy'Akarere ka Gisagara
Igishushanyo mbonera cy’Akarere ka Gisagara

Ni Akarere ubu gatuwe n’abaturage ibihumbi 397 nk’uko byagaragajwe n’ibarura rya 2022. Byitezwe ko mu mwaka wa 2035, aka Karere kazaba gatuwe n’abaturage ibihumbi 508, mu gihe mu mwaka wa 2050, byitezwe ko kazaba gatuwe n’abaturage 676.

Kugeza ubu, abaturage 4% by’abaturage bose ni bo gusa batuye mu mujyi umwe rukumbi wa Ndora aka Karere gafite.

Mu gishushanyo mbonera cyemejwe, byitezwe ko mu mwaka wa 2050, abaturage 53% b’Akarere ka Gisagara bazaba batuye mu mijyi, naho 47% bakazaba ari bo batuye mu cyaro.

Mu gishushanyo mbonera cy’aka Karere cyakurikiranywe na Lambert Urayeneza, bigaragara ko umujyi wa Ndora uzaba wunganirwa n’indi mijyi mito ari yo, Save, Kibilizi, Mamba ndetse na Gikonko.

Uko ubutaka buzakoreshwa:

Biteganyijwe ko ubuso bungana na 12% by’ubuso bwose bw’Akarere ari bwo bwagenewe guturwaho, mu Karere hose hakazaba harimo site zo guturaho 134.

Ubuhinzi bwagenewe ubuso bungana na 60% by’ubuso bwose bw’Akarere, amashyamba 12% naho ibishanga bikaba byarateganyirijwe 18%.

Dore imwe mu mishinga minini iteganyijwe mu gishushanyo mbonera cy’Akarere ka Gisagara:

Hazatezwa imbere igihingwa cy’umuceri n’urutoki, nka bimwe mu bihingwa bikunze kwera muri aka Karere.

Hazongererwa imbaraga n’ubushobozi uruganda rutunganya umuriro w’amashanyarazi rukoresheje nyiramugengeri.

Hazakorwa umuhanda wahawe izina rya ‘AKABAS” (Akanyaru Bas), unyura mu Karere ka Nyanza ugahingukira muri Gisagara ukagera ku mupaka w’Akanyaru uhuza u Rwanda n’u Burundi.

Hazatezwa imbere ahantu nyaburanga nko mu Mukindo wa Makwaza mu Murenge wa Mukindo, ndetse no mu Twicarabami twa Nyaruteja mu Murenge wa Nyanza.

Hazabaho no guteza imbere umujyi wa Save.

Akarere ka Huye:

Akarere ka Huye kahisemo intego yo kuba ‘Igicumbi cy’Ubumenyi n’Umuco’.

Ni kamwe mu Turere umunani twunganira Umujyi wa Kigali.

Igishushanyo mbonera cy'Akarere ka Huye
Igishushanyo mbonera cy’Akarere ka Huye

Mu gishushanyo mbonera cyemejwe n’Inama y’Abaminisitiri, byitezwe ko aka Karere kazaba gatuwe n’abaturage 629,500.

Umujyi wa Huye uzaba ufite imijyi mito itatu iwunganira, ari yo Kinazi, Rusatira ndetse na Karambi mu Murenge wa Kigoma.

Uko ubutaka buzakoreshwa:

Mu gishushanyo mbonera, byitezwe ko ubuso bungana na 47.1% ari bwo bwateganyirijwe ubuhinzi. Imiturire yateganyirijwe ubuso bungana na 11.8%, amashyamba 23%, ibishanga 8%, ubutaka bukoreshwa ibindi nk’ibibuga n’ibindi (Open spaces) bwateganyirijwe 0.9% naho inkengero z’ibishanga n’imigezi zigenerwa 3%.

Janvier Ziruguru, wakurikiranye itegurwa ry’igishushanyo mbonera cy’Akarere ka Huye, avuga ko imwe mu mishinga minini iteganyijwe mu Karere ka Huye harimo, guteza imbere icyanya cy’inganda cya Sovu, kubaka imihanda ya kaburimbo ndetse n’indi.

Akarere ka Muhanga:

Muhanga yahisemo intego yo kuba ‘Igicumbi cy’ubucuruzi, inganda n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro’.

Ni kamwe mu turere dutatu tugaragiye Umujyi wa Kigali (Satelites Cities), ari two Muhanga, Rwamagana na Bugesera.

Ibarura ry’abaturage rya 2022, ryagaragaje ko aka Karere gatuwe n’abaturage ibihumbi 414. Mu gishushanyo mbonera gishya, byitezwe ko muri 2050, kazaba gatuwe na 1,026,000.

80.50% by’abo baturage bose bazaba batuye mu mijyi, naho abasigaye bakazaba batuye ku masite 135 y’imidugudu hirya no hino mu karere.

Umujyi munini wa Muhanga uzaba wunganirwa n’umujyi wa Remera.

Uko ubutaka bugabanyije:

Ubuhinzi bwagenewe 52.9%, gutura, ibikorwa remezo n’imijyi byose bigenerwa 19.69%, amashyamba 25,57% naho amazi n’inkengero zayo bigenerwa 1%.

Imwe mu mishinga minini yateganyijwe mu Karere ka Muhanga harimo guteza imbere icyanya cy’inganda cya Muhanga, kubaka sitade Olempike, hazubakwa ingomero eshatu z’amashanyarazi ndetse no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku kuzamuka imisozi (Hiking).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwaramutse neza,nibyo Koko Aho urwanda rugeze biragaragara ko iterambere rwose riri kwisonga.
Umukuru wigihugu cyacu rwose Ari mukazi muguharanira icyateza urwanda nabanyarwanda imbere.
👍👍👍👍👍

Emmanuel HATEGEKIMANA yanditse ku itariki ya: 22-10-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka