Amajyepfo: Komisiyo y’uburengenzira bwa muntu irizeza gukorera ubuvugizi abayobozi b’imirenge
Komisiyo y’uburengenzira bwa muntu yijeje abanyabanga nshingwabikorwa b’imirenge ubuvugizi ku mbogamizi zishingiye ku kurangiza imanza, aho wasangaga baregwa mu nkiko igihe barangije urubanza ku ngufu.
Ubusanzwe iyo urubanza rukaswe ruba rubaye itegeko hanyuma uwatsinzwe agategekwa kugira ibyo atanga yishyura uwamutsinze. Itegeko rivuga ko iyo uwanze kwishyura, ibye bivanwamo inyishyu ku ngufu kugirango uwatsinzwe arenganurwe, ari nabyo bikorwa n’aba bahesha b’inkiko bayoboye imirenge.
Izi manza zabaye itegeko zirangizwa mu rwego rwo guha serivisi abaturage, gusa ikibazo kikavuka iyo uwatsinzwe areze uwarangije urubanza n’ubwo biri mu nshingano ze.
Ikibazo abanyamabanga nshingwabikorwa bibaza nk’abahesha b’inkiko batabigize umwuga ni uko Leta itabafasha mu manza nk’izi baba bagiye kuburana kandi barazishowemo no gutanga serivisi.

Vital Migabo ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinazi mu karere ka Huye, avuga ko hari igihe umuyobozi ashobora gukurikiranwa kuko yarangije urubanza rwabaye itegeko ariko runafite zimwe mu ngingo zitasobanuwe neza ari nayo mpamvu usanga uwatsinzwe ajurira akarega uwarangije rwa rubanza.
Avuga ko n’ubwo umunyamabanga nshingwabikorwa yaregwa agatsinda bitamwambika isura nziza y’umuyobozi kandi bimutesha n’umwanya. Agira ati “Leta igomba kujya idufasha igihe hagaragaye imbogamizi yo kujyanwa mu nkiko, tugashakirwa abunganizi kandi tukunganirwa mu bushobozi”.
Mu mahugurwa y’iminsi ibiri bahawe na komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge igize uturere tw’intara y’amajyepfo, ari two Gisagara, Huye, Nyamagabe na Nyaruguru, aba bayobozi bagaragaje ko bakeneye gukorerwa ubuvugizi kugirango Leta izajye ifasha aba bayobozi bahuye n’ikibazo cyo gukurikiranwa mu nkiko.
Perezidante wa komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu, Nirere Madeleine, yavuze ko abahesha b’inkiko ku rwego rw’imirenge usanga koko batarangiza vuba imanza z’abaturage kubera ubumenyi buke kuko atari abanyamategeko, ariko anabagaragariza uburyo bashobora gufasha abaturage kandi badakoze amakosa, harimo kubanza gusesengura neza imiterere y’urubanza ndetse no kuganira n’abaciye urubanza ku ngingo zidasobanutse neza.
Naho ku bijyanye no kuba abanyamabanga nshingwabikorwa bashobora gukurikiranwa kuri serivisi batanze, ngo komisiyo igiye kwicara isuzume iyi mbogamizi izayikorere ubuvugizi muri Guverinoma kuko ibifitiye ububasha.

Aya mahugurwa y’abanyamabanga Nshingwabikorwa yabereye mu karere ka Muhanga, taliki 21-22/08/2014 agamije kwibutsa amwe mu mategeko mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu u Rwanda rwashyizeho umukono, rirebana no gushyira no kunoza uburyo bw’imiyoborere myiza.
Komisiyo kandi igaragaza ko biramutse bigaragaye ko itegeko ryahinduka kugirango abayobozi babashe gutunganya neza imirimo yabo, itegeko rihinduka bitewe n’igihe.
Usibye kuba hari ibyo abanyamabanga nshingwabikorwa bafiteho imbogamizi, batangaza ko hari na bimwe bungukiye muri aya mahugurwa harimo nko kuba bamenye ko Leta bakorera ijya ikorerwa ubugenzuzi n’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu, bityo ngo kubera iri genzura, ni byiza ko abayobozi b’inzego z’ibanze bamenya uruhare rwabo mu manota ahabwa Leta yabo.
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ubuvugizi burakwiy ariko no kubikora bigomba kujya mu nshingano zanyu bikaba ibihoraho ndetse byaa byiza mukomeje mukagera ni mu tugari kuko nabo barabakeye.
nukuri turi mugihugu gifite amategeko asobanutse, kandi ubona koko ari kumurongo , afite aho ava naho agana , umuntu aba afite buri gihe icyamurengera , kandi ntawupfa kurengenaywa ni uwari ugiye kurengwanywa bihita bigaragara ntibyapfukiranwa, vive Rwanda , twibikwe ubutabera bunogeye buri wese!