Amajyepfo: Intambwe yo gukura mu bukene abaturage ibihumbi 250 iracyari nto - Guverineri Kayitesi

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, aratangaza ko umushinga wo gukura mu bukene abaturage basaga ibihumbi 250 bari munsi y’umurongo w’ubukene wiswe umuhora wa Kaduha- Gitwe Corridor mu Ntara y’Amajyepfo, ugenda gahoro ugereranyije n’ibimaze gukorwa mu mezi atatu utangiye.

Inanasi ni kimwe mu bihingwa bigiye kwitabwaho kurushaho
Inanasi ni kimwe mu bihingwa bigiye kwitabwaho kurushaho

Guverineri Kayitesi abitangaje nyuma yo gusura Akarere ka Ruhango kamwe mu turere tugize iyo Ntara dufite abaturage b’imirenge itatu yose ibarizwa muri uwo muhora wa Kaduha-Gitwe, akaganira n’inzego zitandukanye ku ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga igamije guteza imbere abo baturage.

Gahunda yo guteza imbere imirenge 10 ikennye cyane mu Ntara y’Amajyepfo muri porogaramu yiswe Umuhora wa Kaduha-Gitwe, ikubiyemo ibikorwa bitandukanye birimo guteza imbere ubuhinzi buvuguruye butanga amafaranga kandi bukorewe ku butaka buhujwe.

Harimo kandi ubworozi bw’inka n’amatungo magufi, kubungabunga ibidukikije hakorwa amaterasi yikora n’amaterasi ndinganire, gutera ibiti biribwa no gutera amashyamba.

Harimo kandi ibikorwa remezo by’imihanda, amashanyarazi n’amazi muri icyo gice, no gushyira imbaraga mu miturire iboneye abadafite ubushobozi bagafashwa, harimo kandi umutekano no gukemura ibindi bibazo byugarije imibereho myiza y’abaturage.

Guverineri Kayitesi avuga ko ibyo bikorwa byatangijwe mu kwezi k’Ukwakira 2020 ubu hakaba hagaragara bimwe mu bikorwa by’ubuhinzi buvuguruye, kunoza imiturire no kurwanya isuri, kandi ngo hari icyizere cy’uko imyaka itanu izashira byose byaragenze neza.

Agira ati “Intego nyamukuru kwari ukureba aho bigeze, abayobozi twahuye barabyumva kandi batugaragarije aho bageze, ariko intambwe iracyari ntoya dukwiriye kwihuta cyane ku buryo atari na ngombwa ko bimara imyaka itanu ahubwo yenda ikaba nk’ibiri. Icya ngombwa ni uko abaturage bacu bamererwa neza”.

Kuvugurua ubuhinzi bw'urutoki byaratangiye
Kuvugurua ubuhinzi bw’urutoki byaratangiye

Bimwe mu byatangiye gukorwa bigaragaza intambwe imaze guterwa kandi harimo kurwanya isuri n’ibikorwa by’ubuhinzi nk’ubw’inanasi kuri Ha 31 ku butaka buhuje, amaterasi kuri Ha 200, imirenge yose itaragiraga amashanyarazi akaba yaramaze kuhagera, hari kandi kuvugurura urutoki no kwita ku buhinzi bw’imbuto.

Akarere ka Ruhango gahagaze gute?

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko bimwe mu byatangiye gukorwa mu mirenge ya Bweramana, Kabagari na Kinihira birimo kuba nibura abaturage bumva uruhare rwabo muri uwo mushinga kandi batangiye kuwugiramo uruhare.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko hamaze gusinywa amasezerano n’inganda eshatu zirimo Inyange, ruzajya rwakira amata aturuka mu Ruhango, Nyirangarama ruzajya rwakira umusaruo w’ubuhinzi, na Ubumwe rutunganya ibitoki kugira ngo kongera umusaruro bijyane no kubona isoko.

Agira ati “Abahinzi ibyo bahinga byose byaba imbuto n’ibindi tubafitiye isoko ntihagire ugira impungenge, hashize igihe gito dusinye ntabwo turatangira kubona byinshi byahabwa izo nganda kuko ubuso bwo guhingaho butaragurwa”.

Yongeraho ko abaturage batangiye kwitegura kunoza ubuhinzi bugamije gusagurira amasoko, aho nko mu Murenge wa Bweramana hamaze guhingwa Ha10 zihujweho imyumbati mu Kagari ka Gitisi, Rwinyana hahujwe Ha (7) z’ibigori, Kinihira ho hamaze guhuzwa Ha umunani (8) z’urutoki ruvuguruye.

Hazahingwa imyumbati ku buso bugari buhujwe
Hazahingwa imyumbati ku buso bugari buhujwe

Ibyo byose ngo biratanga icyizere cyo kuba abaturage bazafasha mu kongera umuvuduko w’iterambere bagizemo uruhare bityo bakarushaho kwiteza imbere bagafashwa aho bikenewe.

Abaturage biyemeje gufatanya n’ubuyobozi

Umwe mu bahinzi ntangarugero witwa Twagirumukiza Deo, avuga ko amaze gutangiza umushinga wo kuvugurura urutoki mu rwego rwo guhinga insina zera ibitoki by’imineke ya Kamaramasenge kugira ngo bagenzi be bamurebereho.

Agira ati “Twiyemeje kuzamuka dushingiye ku buhinzi bw’inanasi kuko twanegerejwe uruganda, turifuza guteza imbere ibitoki bya Kamaramasenge ku buryo bizaba nk’ikirango cya Kabagari, uje hano wese akajya ahakura ibitoki n’imbuto zihagije”.

Yongeraho ko abaturage bifuza ko umuhanda wa Ruhango-Kaduha wakorwa ugashyirwamo Kaburimbo n’indi mihanda hagashyirwamo umucanga utanyerera kuko ari byo bizatuma bageza umusaruro wabo ku isoko.

Ibigori byatangiye guhurizwa bikaba byitezweho umusaruro mwinshi
Ibigori byatangiye guhurizwa bikaba byitezweho umusaruro mwinshi

Umuhora wa Kaduha-Gitwe ugizwe n’imirenge itanu yo mu Karere ka Nyamagabe ari yo Musange, Kibumbwe, Mbazi, Mugano na Kaduha, hari kandi imirenge ibiri yo muri Nyanza ari yo Cyabakamyi na Nyagisozi, n’imirenge itatu yo mu Karere ka Ruhango ari yo Kabagari, Bweramana na Kinihira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka