Amajyepfo: Guverineri Kayitesi arasaba ubufatanye bw’abaturage n’abayobozi bashya

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, arasaba abaturage gufatanyiriza hamwe n’abayobozi bashya batowe ku rwego rw’umudugudu kugira ngo babashe gufatanyiriza hamwe gukemura ibibazo.

Guverineri Kayitesi asaba ko abayobozi bashya buzuzanya n'abaturage
Guverineri Kayitesi asaba ko abayobozi bashya buzuzanya n’abaturage

Guverineri Kayitesi avuga ko umuyobozi watowe akwiye kwita ku nshingano ze kandi agakomereza aho mugenzi we yari agereje, kandi abayobozi bakaba bibutswa ko umuturage ari we uri ku isonga bityo umuyobozi akwiye kumwitaho.

Agira ati “Umuturage ni we zingiro rya byose ni we dukorera abayobozi bakwiye kwita ku bukangurambaga, kubaha umwanya no kubakemurira ibibazo bashoboye, ikindi hakabaho gutanga amakuru ku nzego zibakuriye ku gihe kugira ngo ibinaniranye ku mudugudu bikurikiranwe n’izo nzego”.

Ku bijyanye n’inshingano z’umuturage, Guverineri Kayitesi avuga ko umuyobozi agirwa n’abo ayobora kandi kubatora ntibafashwe ngo bumve inama n’ibitekerezo byiza by’abayobozi bonyine badashobora gufasha umuturage”.

Agira ati, “Bonyine ntabwo babishobora dukwiye kubaba hafi tukajya inama kandi byaba na byiza tukabayoboka niba ariko nabyita, tukumva ibyiza batugenera ndetse n’impanuro zabo batuyobora”.

Komite nyobozi z’uturere zakuweho, iz’imidugudu zihererekanya ububasha

Ku bijyanye no kuba Komite nyobozi z’uturere zarangije manda zazo, Guverineri Kayitesi avuga ko abayobozi b’inzego z’ibanze basigaye basigarana inshingano no gutanga serivisi nk’uko bisanzwe.

Hari abayobozi bacyuye igihe bitwaye neza bahawe ishimwe
Hari abayobozi bacyuye igihe bitwaye neza bahawe ishimwe

Agira ati “Ba ES b’uturere barasigarana inshingano zo kuyobora uturere, inzego z’ibanze na zo zatangiye inshingano ku midudugu, inzego z’utugari zirahari n’iz’imirenge ku karere bose barakomeza gukora inshingano zabo nta serivisi idakwiye kuba itangwa kuko komite nyobozi z’uturere zidakora”.

Guverineri Kayitesi avuga ko amatora y’inzego z’ibanze ku rwego rw’umudugudu yitabiriwe hejuru ya 95% hirya no hino mu turere tw’Intara y’Amajyepfo, kandi yaranzwe n’ishyaka ku buryo hari n’abaturage bagiye banga gutora abayobozi babonaga ko badafite ubushobozi, icyo ngo kikaba kidakwiye gufatwa nk’ikibazo ahubwo ari iby’amatora aba arimo ishyaka ryo guhiganwa.

Abaturage bari bitabiriye ihererekanyabubasha
Abaturage bari bitabiriye ihererekanyabubasha

Ku wa 26 Ukwakira 2021 nibwo abayobozi b’inzego z’ibanze ku rwego rw’umudugudu bahererekanyije ububasha mu midugudu yose y’Intara y’Amajyepfo, ku rwego rw’Intara bikaba byabereye mu Karere ka Kamonyi.

Kuri uyu wa 27 Ukwakira 2021 kandi uturere tukaba turi kuyoborwa n’abanyamabanga Nshingwabikorwa batwo mu gihe cy’inzibacyuho kugeza igihe Komite nyobozi nshya z’uturere zizaba zirahirira inshingano nshya nizimara gutorwa.

Komite nyobozi zicyuye igihe zahererekanyije ububasha n'inshya z'imidugudu
Komite nyobozi zicyuye igihe zahererekanyije ububasha n’inshya z’imidugudu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka