Amajyepfo: Gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga byasubukuwe

Nyuma y’amezi abarirwa muri atatu gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bihagaritswe no kutabasha kwiyandikisha kubera ikoranabuhanga ritari rigikora, ubu noneho byasubukuwe kuko n’ikoranabuhanga ryakosowe.

Ibizamini by'impushya zo gutwara ibinyabiziga mu Ntara y'Amajyepfo byatangiriye i Huye
Ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga mu Ntara y’Amajyepfo byatangiriye i Huye

Nk’uko bivugwa n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Emmanuel Habiyaremye, ibizamini byatangiye gutangwa mu buryo buhoraho, ndetse n’abakorera impushya z’agateganyo batazi kwifashisha ikoranabuhanga bazahabwa ibizamini mu buryo bwanditse.

Agira ati “Itsinda ry’Abapolisi baje gutanga ibizamini baturutse ku cyicaro gikuru cya Polisi baje gukoresha ibizamini mu Ntara y’Amajyepfo. Batangiriye i Huye kuri uyu wa 12 Ukuboza 2022, bazakoresha ibizamini Abanyehuye n’Abanyagisagara. Ku itariki ya 23 bazakomereza i Nyanza, aho bazakoresha ibizamini Abanyenyanza n’Abanyaruhango.”

Biteganyijwe ko mu Ntara y’Amajyepfo bazatangira ibizamini ahantu hane ari ho Huye, Nyanza, Muhanga hazahurira abo muri Muhanga na Kamonyi, n’i Nyamagabe hazahurira ab’i Nyamagabe n’i Nyaruguru.

Abanyehuye n'Abanyagisagara bitabiriye ibizamini ku munsi wa mbere ari benshi
Abanyehuye n’Abanyagisagara bitabiriye ibizamini ku munsi wa mbere ari benshi

Hazajya hashyirwaho itsinda ry’abakorera impushya za burundu, bazajya bakora batahe babirangije, bucye haza abandi. Ibizamini byanditse by’impushya z’agateganyo bizakomeza gukorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, ariko hazajye hafatwa n’umunsi wo kubikora mu buryo bwo kwandika.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo anavuga ko mu gihe aho umuntu yiyandikishirije ari ho yongeraga gukorera igihe atabashije gutsinda, ubu noneho azaba yemerewe gukorera mu kandi Karere, igihe yiyandikishije akabasha kubona umwanya.

Amakuru Polisi y’u Rwanda yanyujije ku rubuga rwa Twitter avuga ko kuva ku itariki 03 Ukuboza 2022 abantu 62,644 biyandikishije ku gukorera uruhushya rwa burundu, 19,882 ku rwisumbuye, na 9,621 ku ruhushya rw’agateganyo rukorerwa ku mpapuro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza cne turashimira Rnp

Nsabimana cedric yanditse ku itariki ya: 14-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka