Amajyepfo: Gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, ibanga ryo kuza mu myanya y’imbere mu mihigo

Amanota uturere twagize mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2019-2020, yashyize uturere tune two mu Ntara y’Amajyepfo mu myanya itanu ya mbere, binyuranye no mu mihigo iheruka, aho uturere two mu Majyepfo twarwaniraga mu myanya ya nyuma.

Abayobozi bane b'uturere twaje mu myanya itanu ya mbere mu mihigo ya 2019-2020
Abayobozi bane b’uturere twaje mu myanya itanu ya mbere mu mihigo ya 2019-2020

Utwo turere twaje mu myanya y’imbere ni aka Nyaruguru kabaye aka mbere kavuye ku mwanya wa 24 mu mihigo iheruka, aka Huye kabaye aka kabiri kavuye ku mwanya wa 19, aka Gisagara kabaye aka kane karaherukaga ku mwanya wa 25 n’aka Nyanza kabaye aka gatanu karaherukaga ku wa 30, ari na wo wa nyuma.

Urebye mu mihigo iheruka, uturere two mu Ntara y’Amajyepfo twarakoze cyane ugereranyije n’ubusanzwe, kuko ubungubu akari inyuma ari Muhanga iri ku mwanya wa 25, nyamara mu mihigo iheruka aka mbere kari Muhanga yari ku mwanya wa 16, igakurikirwa na Huye yari ku wa 19. Utundi twose twari mu y’inyuma uhereye kuri Nyaruguru yari ku wa 24.

Abayobozi b’utu turere bavuga ko mu byo bagezeho bishimira harimo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Nko mu Karere ka Gisagara bubakiye imiryango y’abatishoboye 515 yasemberaga nyuma yo gukurwa muri nyakatsi, muri Nyanza bubakira 404 ku buryo na 44 bari basigaye umwaka w’ingengo y’imari 2019-2020 usozwa ubu bubakiwe, hakaba hasigaye bane gusa.

Mu Karere ka Huye bubakiye 193, naho muri Nyaruguru bubakira 328 kandi aha hombi ngo nta wakuwe muri nyakatsi uhasigaye ugisembera.

François Habitegeko, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru ati “Nyuma yo kurwana no kubashakira aho barambika umusaya, ubu noneho dushyize imbaraga ku bafite amazu atabahesheje agaciro. Yose hamwe ni 1,673, kandi n’abahuye n’ibiza 627 tuzabitaho. Dushyize imbaraga kandi ku isuku, tutibagiwe no kurwanya imirire mibi”.

Mu bindi bikorwa utu turere twagezeho harimo kugeza amazi meza ku baturage ndetse n’amashanyarazi, ku buryo muri Gisagara bayagejeje ku ngo 8,110 mu mwaka umwe gusa w’ingengo y’imari.

Jérôme Rutaburingoga uyobora aka karere yungamo agira ati “Twanateye ibiti by’imbuto 275,000 ku bufatanye n’abafatanyabikorwa. Kwitabira mituweli turi aba mbere, kandi Gisagara yanabaye mu turere dutatu twa mbere twejeje umuceri mwinshi”.

Muri Gisagara n’i Nyaruguru hari n’umwihariko ko ubu bagejejweho kaburimbo, byatumye guhahirana n’abaturutse ahandi birushaho kuborohera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Imana yaradutanze mu magepfo rwose abayobozi naho bravo!!Gusa baracyari byinshi byo gukora ntibirare

Amani yanditse ku itariki ya: 3-11-2020  →  Musubize

Gisagara na Nyaruguru ni izo gushimwa.Gusa nk’abakristu,tuge twibuka ko mu myaka iri imbere,Imana izahindura isi paradizo.
Izakuraho ibibazo byose ku buryo abazayitura bazaba bishimye cyane.Ndetse indwara n’urupfu bizavaho burundu.Byisomere muli Ibyahishuwe 21:4.Niyo mpamvu ijambo ry’Imana ridusaba gushaka Imana cyane,ntiduhere mu gushaka iby’isi gusa.Kubera ko abibera mu gushaka iby’isi gusa batazaba muli paradizo.Bible yerekana neza ko iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.Naho abashatse Imana bakiriho,izabazura ku Munsi wa nyuma,ibahe ubuzima bw’iteka.

biseruka yanditse ku itariki ya: 3-11-2020  →  Musubize

Urakoze kubw’ijambo ryImana ryiza ariko wagiye irelevant kuko comment yawe n’inkuru wagirangi ni inkuru ebyiri zitandukanye. Baravuga ibikorwa byiza byakorewe abaturage nawe urimo uti ntibagahere mugushakisha iby’Isi. Urabe utari muri babandi bahera mu masengesho aho gukora maze bakirirwa basabiriza bagasubiza igihugu inyuma.

Aba Meya bakoze neza nibakomereze aho nabandi babigireho bateze abo bayoboye imbere.

Alias yanditse ku itariki ya: 3-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka