Amajyepfo: Gisagara ku isonga mu kwesa imihigo ya ba mutimawurugo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo buratangaza ko gukorana no kuzuzanya n’izindi nzego z’imiyoborere, byatumye kaza ku mwanya wa mbere mu kwesa imihigo ya ba mutimawurugo.

Akarere ka Gisagara gahabwa igikombe kuko kahize utundi
Akarere ka Gisagara gahabwa igikombe kuko kahize utundi

Byatangarijwe mu nama rusange ya 21 y’Inama y’Igihugu y’abagore mu Ntara y’Amajyepfo yateraniye mu Karere ka Muhanga, ahanahembwe uturere dutatu twahize utundi mu kwesa imihigo ya ba mutimawurugo umwaka wa 2021-2022.

Muri iyo nama abagore bagaragaje ko bageze ku bikorwa bitandukanye, birimo kurwanya ihohoterwa mu miryango, kugarura abana mu mashuri, kunoza isuku n’isukura n’ibikorwa biteza imbere abagore.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gisagara ushinzwe imibereho myiza, Denyse Dusabe, avuga ko abagore besheje imihigo yabo ku manota 96%, ari nabyo byatumye akarere kabo kaba aka mbere babifashijwemo no kunoza imikorere n’imikoranire n’izindi nzego z’ubuyobozi bw’ibanze, iz’urubyiruko n’abandi bafatanyabikorwa.

Akarere ka Muhanga kabaye aka kabiri nako kahawe igikombe
Akarere ka Muhanga kabaye aka kabiri nako kahawe igikombe

Avuga ko mu bipimo byagendeweho byakozwe mu midugudu 13 aho buri mudugudu uhagarariye umurenge, bakemuye ibibazo byinshi byugarije imibereho myiza y’abaturage, harimo kuba nta makimbirane mu miryango akigaharagara.

Agira ati “Ibipimo byashingiye ku kuba abana bose biga, gutera ibiti by’imbuto kuri buri rugo, gusubiza abana bose ku ishuri, kurwanya imirire mibi no kwiteza imbere byose tubifashijwemo no kwegera urwego rw’abagore. Hari kandi kubaganiriza ku bikenewe ngo abaturage bagire imibereho myiza no gushaka ibisubizo by’imbogamizi bahura nazo”.

Dusabe avuga ko bagiye gukomeza gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo bikigaragara mu miryango, ahagiye gutoranywa imidugudu mishya kugira ngo naho hagere ubukangurambaga bukenewe kugira ngo hagaragare impinduka.

Guverineri Kayitesi avuga ko uturere twose twakoze ariko hari ututarabigaraje mu nyandiko
Guverineri Kayitesi avuga ko uturere twose twakoze ariko hari ututarabigaraje mu nyandiko

Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’abagore mu Karere ka Muhanga kaje ku mwanya wa kabiri, Mukasekuru Marceline, avuga ko ibanga bakoresheje mu kwesa imihigo y’abagore, ari ukuyisobanurira abaturage b’imidugudu yatoranyijwe no gufatanya n’izindi nzego.

Avuga ko mu rwego rwo gukomeza kwesa imihigo mishya, bagiye gukomeza gushyira imbaraga mu kurwanya amakimbirane mu miryango, kurwanya ubuzererezi, kuganiriza imiryango by’umwihariko gukangurira ababyeyi kwita ku bana babo.

Anavuga ko bazarushaho kuganiriza abagabo, kugira ngo basobanukirwe n’uruhare rwabo mu kurwanya inda ziterwa abangavu, kuko ari bo bazibatera.

Agira ati “Urubyiruko nirusobanukirwa n’ubuzima bw’imyororokere, abagabo nabo bakaganirizwa, bizakemura ikibazo cy’abana baterwa inda. Turifuza ko abagabo bumva ko abo bana bameze nk’ababo kandi bakwiye kubarinda ihohoterwa”.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, avuga ko uturere tuza imbere twagize amanota muri za 90%, utwa nyuma tuza muri za 70%, aho agaragaza ko hakozwe byinshi birimo kwiteza imbere mu matsinda y’abagore, no kurwanya ibindi bibazo byugarije umuryango Nyarwanda.

Agira ati “Ibikorwa byagombaga kugezwa ku miryango byarakozwe henshi, twishimiye ko hari imiryango yasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko, amarerero arakora hirya no hino, imiryango idasezeranye kubera amakimbirane yarigishijwe, isuku, byose turabifite mu turere twose byaragaragaye”.

Guverineri Kayitesi agaragaza ko ibikorwa byagezweho mu turere twose ariko icyatumye tumwe tuza inyuma, ari uko ibyo bagiye bakora nta nyandiko byagiye bikorerwa, akaba asaba ko barushaho kunoza za raporo z’ibyo bakora.

Avuga kandi ko abagore mu nzego z’ubuyobozi bw’imidugudu biyongereye hejuru ya 40%, kandi ko bazagira uruhare mu kurwanya ihohoterwa rikomeza gukorerwa umugore ririmo no gukubitwa mu ngo, hakaba hagiye gukomeza kwigishwa ngo iyo myumvire iranduke.

Akarere ka Nyanza niko kaje inyuma mu kwesa imihogo ya ba mutimawurugo mu Ntara y’Amajepfo, kakaba kasabwe kurebera ku turere twahize utundi, nako kakaza mu myanya myiza mu mihigo yasinywe y’umwaka utaha wa 2022-2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka