Amajyepfo: Abayobozi b’Uturere bagaragaje ibyifuzo byabo ku binengwa n’abaturage

Abayobozi b’uturere mu Ntara y’Amajyepfo baratangaza ko ibinengwa n’abaturage mu bushakashatsi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ku mitangire ya serivisi n’imiyoborere byajya bishyirwa ahagaragara kugira ngo bimenyekane bishakirwe umuti.

Abayobozi b'uturere tw'Intara y'Amajyepfo bifuza ko ababazwa mu bushakashatsi bakongerwa
Abayobozi b’uturere tw’Intara y’Amajyepfo bifuza ko ababazwa mu bushakashatsi bakongerwa

Abayobozi kandi basaba ko abakora ubushakashatsi bakongera umubare w’ababazwa kugira ngo ibyo basubiza birusheho kugira ireme koko ku myumvire y’abaturage n’uko babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi.

Ibyo bitangajwe mu gihe uturere turindwi tw’Intara y’Amajyepfo twamurikiwe ubushakashatsi bw’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi muri iyo Ntara. Uturere dutandatu muri turindwi two mu Ntara y’Amajyepfo twose turi mu myanya 15 ya nyuma, Akarere ka Kamonyi kakaba ari ko kaza imbere ku mwanya wa Kane ku rutonde rusange rw’uturere 30.

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) Kalisa Edouard avuga ko ubushakashatsi bugamije kugaragaza uko abaturage bishimiye imiyoborere n’imitangire ya serivisi bahabwa, uturere tw’Intara y’Amajyepfo tukaba dufite umwihariko wo kuba twegeranye ugereranyije n’utundi.

Kalisa avuga ko ugereranyije n’umwaka ushize, uturere tw’Intara y’Amajyepfo twateye intambwe kurushaho kwegera abaturage no guha serivisi nziza abaturage.

Ubushakashatsi bwa RGB mu mwaka w’imihigo wa 2018-2019 mu Ntara y’Amajyepfo bugaragaza ko ibibazo by’umutekano n’umudendezo w’abaturage byabangamiwe n’ubujura, gukoresha ibiyobyabwenge, gukubita no gukomeretsa.

Umunyamabanga mukuru wa RGB avuga ko uruhare rw’ubuyobozi ari ingenzi mu gufasha abaturage gucunga umutekano, ariko ko ubundi abaturage ari bo bafite uruhare runini rwo kwicungira umutekano akaba agira inama uturere gushyiramo imbaraga nyinshi.

Abayobozi mu turere tw'Intara y'Amajyepfo bagejejweho uko abaturage bumva imiyoborere n'imitangire ya serivisi
Abayobozi mu turere tw’Intara y’Amajyepfo bagejejweho uko abaturage bumva imiyoborere n’imitangire ya serivisi

Ku kijyanye n’ibyo abayobozi basaba ko byanozwa nko kubaza abaturage benshi ndetse no kugaragaza ibyanenzwe kugira ngo bishakirwe umuti, Kalisa avuga ko hari ibiva mu bitekerezo bikurikizwa koko mu bushakashatsi bukurikira.

Agira ati, “Hari ibitekerezo tuba twakuye muri izi nama tuba tuzaheraho dukora ubushakashatsi, butaha n’ibindi birebana n’uruhare rw’abayobozi bakazagira ibyo bakora ngo duhuze ubushakashatsi, abaturage batubwira ko hari ibitagenda ariko tuba dukeneye impamvu babivuga ariko tukagira umwihariko wo kongeramo andi makuru atuma ibyo byashoboka”.

“Twari dusanzwe tureba ku bijyanye no kuba iyo bagaragazaga ibitagenda tureba ibyo bahurijeho cyane kuko tureba impamvu bahurije kuri ibyo bibazo akaba ari rwo rugero dufatiraho ibigenda n’ibitagenda neza”.

Kalisa avuga ko imitangire ya serivisi ari ishingiro ry’ibyo inzego zose zikora iyo umuturage atabonye serivisi agasiragira atakaza umwanya ntiyiteze imbere, iyo atiteje imbere ugasanga n’igihugu kidatera imbere.

Abayobozi nibashyira ingufu mu guha serivisi nziza abaturage bazaba bagize uruhare mu guteza imbere Igihugu

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice avuga ko uko ubushakashatsi bwasohotse ntawe ukwiye kubunenga kuko ni ko biba byaragenze, ahubwo haba hasigaye kureba icyateye abaturage kutishimira imiyoborere n’imitangire ya serivisi ku kigero runaka.

Agira ati “Ubushakashatsi bwakozwe neza ntacyo tubunengaho kereka utabwishimira ku giti cye, kandi turava kure ni yo mpamvu tutaragera ku rwego rwiza, imbaraga nyinshi ni ukwegera umuturage, natwe tugomba kureba aho twagize imbaraga nke tukazongera”.

Guverineri Kayitesi yavuze ko ibyavuye mu bushakashatsi nta nenge bifite ahubwo asaba abayobozi bagaragaje intege nke gushyiramo imbaraga
Guverineri Kayitesi yavuze ko ibyavuye mu bushakashatsi nta nenge bifite ahubwo asaba abayobozi bagaragaje intege nke gushyiramo imbaraga

Ubushakashatsi bwa RGB bugaragaza ko abaturage bagaragaje ko urugomo rwo gukubita no gukomeretsa, ibiyobyabwenge n’ubujura ari byo biza ku mwanya wa mbere mu bihangayikishije umudendezo wabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, kamwe mu turere tuza inyuma mu bipimo byavuye mu bushakashatsi mu Ntara y’Amajyepfo, atangaza ko kugira ngo ubushakashatsi butange umuti ku bibazo biba byagaragajwe, hakwiye ko ababazwa baba benshi kandi bakabazwa hashingiwe ku bushobozi bwabo bwo gusubiza.

Agira ati “Ntacyo nanenga ubushakashatsi kuko ibyinshi birahura n’ukuri icyo bakongeraho ni ukubaza benshi kurushaho kuko iyo babajije bakeya biragoye guhuza n’ukuri, ariko bongereye umubare w’ababazwa bashobora gutanga ibisubizo bifatika”.

Usibye akarere ka Kamonyi kaza ku mwanya wa kane ku rwego rw’igihugu, urutonde rw’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi, rugaragaraho uturere tw’Intara y’Amajyepfo turindwi mu myanya 15 ya nyuma.

Akarere ka Huye kari ku mwanya wa 27 n’amanota 66.77% kakaba karamanutseho -2.93%, Nyanza ku mwanya wa 25 n’amanota 67.12% kakaba karamanutseho -3.35%, naho Nyamagabe iri ku mwanya wa 24 n’amanota 67.49% yo ikaba yarazamutseho 7.92%.

Muri rusange uturere tune ari two Kamonyi, Nyanza, Huye na Gisagara twaramanutse ugereranyije n’ubushakashatsi bw’umwaka ushize hagati y’inota rimwe kugeza kuri abiri, mu gihe uturere twa Nyaruguru, Ruhango na Muhanga twazamutse hagati y’amanota abiri kugera kuri arindwi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibakemure ikibazo cyubutaka mukarere ka gisagara

Philemon yanditse ku itariki ya: 11-11-2020  →  Musubize

Imitangire ya serivise yo nihafi ya ntayo mubashinzwe ibyubutaka mukarere ka Gisagara nkubu natanze icyangomba kugihinduza kimaze imyaka 4 na maya Jerome narabimubwiye nubu ntagisubizo ubwo rero murumva ko imitangire ya serivise ko ntayo rwose bakwiriye kwikosora

Philemon yanditse ku itariki ya: 11-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka