Amajyepfo: Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi biyemeje kongera ubuso bwuhirwaho
Abanyamuryango ra RPF Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo biyemeje kongera ubuso bwuhirwaho mu rwego rwo kongera umusaruro w’ubuhinzi mu gihe Abanyarwanda binjiye mu gihe cy’impeshyi.
Ibi babitangarije mu nama ya Komite nyobozi yaguye y’Umuryango RPF Inkotanyi yabereye i Huye mu Ntara y’Amajyepfo, aho bagaragaje ko abikorera bagiye gufatanya mu gufasha abahinzi kubona imashini zuhira ku buso buto, kugira ngo ibishanga byo muri iyi ntara bitange umusaruro.
Mu gihe cy’impeshyi henshi mu Ntara y’Amajyepfo ibikorwa by’ubuhinzi bisa nk’ibihagaze, by’umwihariko mu Turere tw’igice cy’Amayaga, mu gihe imibare igaragaza ko n’ubindi ibikorwa byo kuhira bikiri hasi.
Abanyamuryango ba FPR inkotanyi mu Ntara y’amajyepfo bagarutse kuri iyo ngingo hagamijwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, basanga kuhira ari cyo gisubizo mu kongera umusaruro kugira ngo hatagira umuturage wicwa n’inzara.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo kayitesi Alice avuga ko biyemeje gushihsikariza abaturage kugana ibigo by’imari n’amabanki kugira ngo bibafashe kubona imashini zo kuhira kuri nkunganire ya Leta kuko hari uburyo bwabashyiriweho ngo babone inguzanyo yishyurwa ku nyungu ntoya.
Guverineri Kayitesi avuga ko n’ubwo gahunda yo kuhira mu Ntara y’Amajyepfo ikiri ku gipimo cyo hasi cya 15%, hari impinduka zatangiye gukorwa kandi zigiye gushyirwamo imbaraga, kugira ngo hongerwe ubuso bwuhirwaho, dore ko amakoperative y’ubuhinzi yanashyikirijwe imashini zifasha kuhira.
Agira ati, “Buri Koperative yahawe imashini yuhira ariko si umutungo wayo, ni uw’abaturage bose, abazikeneye bazakomeza kuzikoresha kandi n’abahinzi ubwabo bakwiye kwiyumvisha ko kuzigura ari ishoramari ryabazanira amafaranga binyuze mu mabanki”.
Guverineri Kayitesi yavuze ko kongera imbaraga mu kuhira bigiye gukorwamo ubukangurambaga bwimbitse, bakegera abashoramari bakagana Bank zikabaha inguzanyo nini bagashora mu kuhira.
Akomeza avuga ko Leta n’abafatanyabikorwa bayo bagiye kubaka ingomero zifasha abaturage kuhira, kuko utayobora abaturage bashonje.
Umuyobozi mukuru wa RAB Dr Ndabamenye Telesphore asobanura ko ibikorwa byo kuhira bikiri hasi mu Ntara y’Amajyepfo, yizeza abitabiriye inama nyunguranabitekerezo ko RAB izabagezaho imbuto bazahinga igihe cyose izaba ikenewe.
Agira ati, “Twiteguye kubagezaho imbuto muzakenera kugira ngo muri iki gihembwe cy’ihinga C2023, hakomeze kuboneka umusaruro mwiza w’imboga n’ibindi intara y’Amajyepfo ifasha mu kongera umusaruro”.
Imibare y’Ikigo gishinzwe ibarurishamibare yerekana ko Intara y’Amajyepfo itanga umusaruro mwinshi k’urwego rw’igihugu, nk’aho 40% by’umusaruro w’imyumbati ari ho biva, bagatanga 31% by’umuceri ndetse na 16% by’umusaruro w’ibigori.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|