Amajyepfo: Abakuwe mu bishyurirwaga mituweli barimo kuyitangira uko bikwiye

Nyuma y’uko hashyizweho ko abantu batazongera gufashwa hagendewe ku byiciro by’ubudehe barimo, hagashyirwa imbaraga muri gahunda zizamura abahabwa ubufasha kwikura mu bukene, ingo zarihirwaga mituweli mu Ntara y’Amajyepfo zagabanutseho ¾, ariko ubuyobozi bwemeza ko abakuwe ku rutonde rw’abayitangirwaga ubu barimo kwiyishyurira uko bikwiye.

Guverineri Kayitesi asobanura iby'izo mpinduka
Guverineri Kayitesi asobanura iby’izo mpinduka

Nk’uko Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, yabisobanuye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Gatanu tariki 21 Nyakanga 2023, ubundi abaturage barihirwaga mituweli bari mu ngo ibihumbi 124 na 919. Izi ngo zabarirwagamo abantu ibihumbi 561,080.

Kuri ubu, abaturage bazarihirwa mituweli, ni ukuvuga abo basanze bakennye cyane cyangwa babaho mu buryo batabasha kuyiyishyurira, bari mu ngo ibihumbi 33,139.

Guverineri Kayitesi yagize ati “Icyo wenda navuga gishimishije kurushaho ni uko abacukijwe mu kwishyurirwa mituweli kuri ubu bageze ku kigereranyo gishimishije bayiyishyurira. Nta kibazo bagize, twabanje gukererezwa n’uko sisitemu yatinze gufungura, ariko rwose barishyura neza. Kugeza ubu nta bibazo bidasanzwe twari twakira.”

Ku bijyanye n’abaturage bagomba guherekezwa muri gahunda yo kwikura mu bukene, baba abagenda bahabwa inka ndetse n’andi matungo, cyangwa abahabwa akazi kabafasha kubona amafaranga yo kwirwanaho, mu Ntara y’Amajyepfo hari ingo ibihumbi 347,381.

Abahawe ubufasha batabikwiye batangiye gukurikiranwa

Hirya no hino mu gihugu hagaragaye abantu bagiye bafatwa bagafungwa, kugira ngo babazwe ku bijyanye n’ubufasha bwa Leta bagiye bahabwa batabukwiye. Urugero ni nk’abashyizwe mu byiciro bifashwa, bakanafashwa, nyamara bigaragara ko batari babikwiye.

Usanga ariko hari abibaza impamvu hafashwe abahawe ubufasha, aho gufata ababashyize mu byiciro badakwiye, binyuranye n’ibyari byagiye bivugirwa mu nteko z’abaturage.

Guverineri Kayitesi aganira n'abanyamakuru yavuze ko ingo barihiraga mituweli zavuye kuri 124,919 ubu zikaba ari 3,3139
Guverineri Kayitesi aganira n’abanyamakuru yavuze ko ingo barihiraga mituweli zavuye kuri 124,919 ubu zikaba ari 3,3139

Umukobwa umwe wo mu Karere ka Nyaruguru, amaze kumenya ko se yafashwe agafungwa ngo kubera amatungo ndetse na mituweli yahawe atabikwiye, yagize ati “Nta gihe papa atagiye gusaba ku Kagari ko akurwa mu cyiciro cya mbere atazi uko yari yashyizwemo. Yarekeye aho ari uko bamubwiye yuko bo ntacyo bagikoraho, ko azategereza ibyiciro bishyashya.”

Kuri ubu uwo mukobwa ashimishwa no kuba umubyeyi we yararekuwe, ariko nanone akibaza impamvu byabaye ngombwa ko afungwa hejuru y’amakosa atari yagizemo uruhare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ngewe numva ahogufunga umuturage hagafunzwe abagize uruharemugutanga icyikiciro kuberako nibo bagenaga icyiciro ujyamo gusa leta nirebe uko abacukijwe baherekezwa bikuramubukene nkuko gahunda imeze kugirango bihutiahe iterambere

Habarurema Aimable yanditse ku itariki ya: 24-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka