Amajyepfo: Abakeneye ibyo kurya baratangira kubihabwa vuba - Guverineri Gasana

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Emmanuel Gasana, aratangaza ko vuba bishoboka abakeneye inkunga y’ibyo kurya batangira kugobokwa, kandi ko hari abafatanyabikorwa batangiye kwinjira mu gikorwa cyo gutanga ibikenewe.

Abikorera bashyikirije Akarere ka Muhanga inkunga y'umuceli n'akawunga
Abikorera bashyikirije Akarere ka Muhanga inkunga y’umuceli n’akawunga

Guverineri Gasana avuga ko hari guhuzwa ibikorwa by’ibikenewe no guha umurongo abifuza kunganira Leta ngo abakeneye inkunga babashe kuyibona.

Bitangijwe nyuma y’uko Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, atangarije ko Leta izakora ibishoboka abakeneye ubufasha bakabuhabwa muri ibi bihe bidasanzwe byo kwirinda Coronavirus, ndetse bigatangira gushyirwa mu bikorwa mu Mujyi wa Kigali.

Mu Ntara y’Amajyepfo na ho iyo gahunda ikaba yatangiye, aho Guverinerine w’Intara y’Amajyepfo Emmanuel Gasana, avuga ko vuba bishoboka abakeneye ibyo kurya batangira kubibona.

Agira ati “Turi mu ngamba igikorwa cyatangiye nk’uko Leta yiyemeje kugoboka abatishoboye, turi kureba urutonde ruva muri buri karere rw’abakeneye ubwo bufasha, noneho n’abo bandi bakeneye gufasha bagahabwa umurongo bigakorwa neza. Biratangira kubageraho vuba bishoboka”.

Mu Karere ka Muhanga na ho ubuyobozi buri gutegura uko abakeneye ibyo kurya bagobokwa. Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, akavuga ko inkunga iri kwegeranyirizwa hamwe ku bufatanye n’abafatanyabikorwa barimo abikorera.

Kayitare kandi avuga ko biri kugenda neza, ku buryo nihamara kugaragazwa urutonde rw’abakeneye gufaswha byihutirwa ibyo kurya bitangira gushyikirizwa ababikeneye bitewe n’ibiba bimaze kuboneka, kandi ko bigomba kumvikana neza ko inkunga ihabwa abayikeneye kurusha abandi.

Agira ati “Byumvikane neza ko iyi nkunga igenewe umuntu bigaragara ko nta handi yakura ikimurengera cyamutungira umuryango. Harimo ibice bitatu, uhereye ku nkunga ya Leta, iy’abikorera n’abantu ku giti cyabo bumva ko bafite umutima wo gufasha, icy’ingenzi ni ukubinyuza ku buyobozi”.

Abikorera bo mu Karere ka Muhanga batangiye kwitabira igikorwa cyo gufatanya n’Akarere kugoboka abakeneye ibyo kurya, bavuga ko bikwiye ko muri ibi bihe bidasanzwe abikorera bigomwa bike mu byo bafite kuko ari ugutanga umusanzu ku gihugu kandi abifite bakwiye kwita ku batishoboye nk’uko bisanzwe mu muco nyarwanda.

Guverineri Gasana avuga ko vuba bishoboka abakeneye inkunga itangira kubageraho
Guverineri Gasana avuga ko vuba bishoboka abakeneye inkunga itangira kubageraho

Ntayomba Eric, ucururiza mu Mujyi wa Muhanga, yashyikirije Akarere ka Muhanga inkunga y’imifuka 50 y’ibyo kurya birimo umuceli n’akawunga bifite agaciro gasaga miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Agira ati “Urugo rufite icyo rurusha urundi rwagitanga, tugafasha inzego zacu n’abayobozi bacu kugoboka abatishoboye kugira ngo tuzasohoke muri iki cyorezo nta wishwe n’inzara.

Ni yo mpamvu mpamagarira abikorera bose n’abacuruzi kugira icyo bigomwa muri ibi bihe bidasanzwe ngo dufashe Abanyarwanda nk’uko tubisanganwe mu ndangagaciro zituranga”.

Ubuyobozi buvuga ko abashaka gutanga ubufasha bwo kugoboka abakeneye ibyo kurya begera inzego z’ibanze kugira ngo hirindwe akavuyo, hagamijwe kurinda abaturage kwandura Covid-19.

Ubuyobozi bugasaba kandi ko muri iki gihe u Rwanda rukomeje gukaza ingamba zo kwirinda Coronavirus, abaturage bakwiye gukomeza kubahiriza amabwiriza, bakaraba intoki neza n’amazi n’isabune, no kuguma mu rugo birinda gukora ingendo zitari ngombwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka