Amajyepfo: Ababarirwa mu 2000 barajwe bicaye kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Abantu babarirwa mu 2000 barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus, biganjemo abafashwe batambaye udupfukamunwa cyangwa batwambaye nabi, baraye bafashwe bamwe barazwa muri sitade, abandi ku biro by’inzego z’ubuyobozi mu turere two mu Ntara y’Amajyepfo.

Abafatiwe mu Karere ka Huye ni 282
Abafatiwe mu Karere ka Huye ni 282

Ubusanzwe abatambaye udupfukamunwa cyangwa abatwambaye nabi bajyaga bafatwa bakaganirizwa, hanyuma bakaza kurekurwa.

Abafashwe guhera ku mugoroba w’ejo tariki 31 Nyakanga 2020 bo si ko byabagendekeye, kuko nk’i Huye bajyanywe muri Sitade Huye, bahararana n’abafashwe batinze gutaha kimwe n’abafatiwe mu tubari.

Abaraye muri Sitade Huye bose hamwe ni 282, harimo abafatiwe mu Mujyi i Huye ari na bo benshi, n’abandi bakuwe mu mirenge yindi igize aka karere.

Bavuga ko imbeho yabiciye muri sitade yatumye barushaho kumva ko Coronavirus idakwiye gukinishwa, biyemeza kwisubiraho bagakurikiza amabwiriza yo kuyirinda uko yakabaye, bakanabikangurira abandi.

Mu Ruhango hafashwe abantu 139
Mu Ruhango hafashwe abantu 139

Ornella Gikundiro w’imyaka 17 yakuwe i Kigoma ku gasantere ka Karambi, kuko yari yambaye agapfukamunwa nabi. Aka gapfukamunwa ariko kimwe n’amafaranga 500 ngo yari afite mu mufuka ntabyo yari agifite agezwa kuri Sitade Huye. Ntazi aho byatakaye.

Ubwo yarekurwaga mu ma saa mbiri za mu gitondo kuri uyu wa 1 Kanama 2020, yibazaga ukuntu ari bugere iwabo batongeye kumufata kandi nta gapfukamunwa.

Nyamagabe hafashwe 240
Nyamagabe hafashwe 240

Ku bw’amahirwe yagahawe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Ngoma, kimwe n’abandi bararanye muri Sitade Huye batari badufite.
Ikibazo yari asigaranye kinamukomereye cyane cyari ukuntu ari bugere iwabo, kuko ari ku birometero birenga 20 uvuye i Huye, nta mafaranga y’itike.

Gisagara hafashwe abantu 172
Gisagara hafashwe abantu 172

Hamwe n’imbeho yaraye imwica, ibi ngo byamweretse ko nta mikino mu kwirinda Coronavirus.

Yagize ati “Ntabwo nzongera. Hari n’umupolisi watubwiye ngo ubutaha tuzajya tugufata utambaye agapfukamunwa tukumaze iminsi itatu hano muri sitade. Ntahanye isomo kandi na bagenzi banjye ndababwira bazajye bambara agapfukamunwa neza”.

Muhanga hafashwe 202
Muhanga hafashwe 202

Innocent Bizimana utuye mu Matyazo ho mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, bamusanganye na bagenzi be bagendaga ari ikivunge, nta ntera bahanye kandi bamwe muri bo batanambaye udupfukamunwa.

Nyanza hafashwe 139
Nyanza hafashwe 139

Nyuma yo kurazwa muri Sitade Huye yagize ati “Ubu ngiye kumvisha n’abandi ko kwirinda Coronavirus nta wundi bireba uretse buri muntu ku giti cye”.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Annonciata Kankesha, avuga ko kuraza abantu muri sitade kubera kutirinda Coronavirus atari igihano, ahubwo igikorwa cyo gukosora abantu baba bibagiwe ko bagomba kuyirinda, cyane ko igenda izamura umurego uko iminsi igenda yicuma, aho kugabanuka.

Kamonyi hafashwe 559
Kamonyi hafashwe 559

Abarajwe muri Sitade yabibukije ko kwirinda Coronavirus buri wese akwiye kubigira ibye, ugize abo abona bari mu bikorwa bishobora kuyikwirakwiza akabagaragaza.

Abafatiwe mu Karere ka Huye ni 282
Abafatiwe mu Karere ka Huye ni 282
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwaramutse neza,Mbanje kubashimiracyane kuberamakuru mutugezaho nkabangirango ntange igitekerezo cyanjye kijyanye n’uburyo twarwanya covid-19 igacika burundu,Mbona ahantu hose hashyizwe conditions zokwirinda nkizashyizwe kunsengero covid-19 yahita icika burundu,

Mukomeza kugubwa neza.

Silas Muhizi yanditse ku itariki ya: 2-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka