Amajyepfo: 30 batawe muri yombi nyuma yo gukomeretsa abacukuzi

Abantu basaga 30 bo mu Mirenge ya Muhanga, Nyarusange, Byimana na Nyamabuye, bamaze gutabwa muri yombi n’inzego za Polisi mu Karere ka Muhanga, kubera kurema agatsiko gahungabanya umutekano mu birombe by’amabuye y’agaciro mu Turere twa Ruhango na Muhanga.

Ni igikorwa Polisi y’Akarere ka Muhanga yatangiye mu ijoro ryo ku wa 04 Ugushyingo 2023, hagamijwe guhiga abagizi ba nabi bagize agatsiko k’abitwa abahebyi, baherukaga gutera mu kirombe cy’amabuye y’agaciro bagakubita bakanakomeretsa, abantu bane bakorera Kompanyi yitwa EMITRA MINING Ldt.

Abo bahebyi babIkoze ku itariki eshatu Ugushyingo, 2023 batangira gufatwa kuva ku wa 05 Ukwakira 2023, aho abagera muri 22 bahise batabwa muri yombi, naho abandi babarirwa muri 15 bakaba bafashwe mu ijoro ryakeye ku wa 07 Ukwakira 2023, barimo abasanzwe banashakishwa n’inzego z’umutekano kubera ibindi byaha.

Amakuru avuga ko Polisi mu Karere ka Ruhango yigeze gushakira umuti icyo kibazo, ariko abahebyeyi bayitera amabuye, hafatwa umwanzuro wo kuhashyirwa inzego za gisirikare ari nazo zari zagerageje kugarura umutekano, ahakomerekeye abo bakozi ba EMITRA MINING Ltd mu Murenge wa Nyarusange, nyuma y’umunsi umwe gusa abasirikare bahavuye.

Ibyo bigaragaraza ko abakurikiranweho guhungabanya umutekano, bakomeje gutegereza igihe abasirikare bazahavira, ngo bakomeze umugambi wabo wo guhohotera abahawe uburenganzira, bwo gucukura amabuye y’agaciro muri ako gace.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Nyarusange Byicaza Claude avuga ko ikibazo cy’umutekano mucye w’abakorera EMITRA Mining Ltd cyamenyekanye kuva muri Mata 2023, inzego z’umutekano zikakinjiramo ari nabwo hatangiye kugira abafatwa, agasaba abantu bose bashaka gucukura amabuye y’agaciro kubikora kinyamwuga, kuko abo bafashwe bakurikiranweho no gucukura mu buryo butemewe n’amategeko.

Agira ati, "Kuva ku wa 05 Ukwakira kugeza uyu munsi hari abafashwe, abagera kuri 22 bafashwe icyo gihe bari gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera, hari abandi baraye bafashwe barimo n’abo bakoze ibyo byaha bakomeza gukurikiranwa, ariko uwitwa Komando we akomeje kubura ariko aracyashakishwa".

Komando uwo ni umwe mu bavugwaho kuyobora no gutegura igitero cyagabwe ku bakozi ba EMITRA Mining Ltd, ku wa 03 Ukwakira mu 2023 mu masaha ya sayine z’igitondo, akaba ashyirwa mu majwi akagaragazwa mu yandi mazina muri za raporo zitandukanye zigaragazwa n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze n’iz’umutekano.

Umuyobozi wa EMITRA Mining Company Musafiri Mathieu avuga ko, bashimira inzego z’umutekano n’iz’ibanze kuba zabatabaye urugomo rukaba rwarahagaze, kandi ko bakomeje kubarindira umutekano kandi abakomeretse bavurwa neza.

Asaba ko abayoboye itsinda ry’abo bagizi ba nabi nabo bafatwa kuko bakomeje kwihishahisha, kandi ko amakuru akenewe akomeza guhererekanywa, kugira ngo bafatwe kuko bateza umutekano muke mu birombe byo muri Ruhango, Muhanga na Ngororero.

Agira ati, "Turashimira ko inzego z’umutekano zakomeje kutuba hafi, turakomeza gusaba ko n’abandi bafatwa kuko abakuriye abafashwe bakihishahisha, ariko twizeye inzego zacu z’umutekano ko zikomeza kudufasha nk’uko zabigenje abantu bagakomeza gufatwa".

Kuva muri Mata 2023 abiyita abahebyi bakomeje kugaragara bahungabanya umutekano mu birombe bitandukanye, Polisi mu Karere ka Muhanga ikaba ikomeje kubahashya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka