Amajyaruguru: Urubyiruko rwo muri FPR-Inkotanyi rurahugurwa muri gahunda yiswe ‛Irerero’

Irerero ni gahunda ibera mu turere twose tugize Intara y’Amajyaruguru, aho urubyiruko rwibumbiye mu muryango wa FPR-Inkotanyi ruhura mu gihe cy’ukwezi rugahugurirwa kurushaho gusobanukirwa amahame n’indangagaciro z’umuryango wa FPR-Inkotanyi.

Muri Rulindo aya mahugurwa yitabiriwe n'abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi biganjemo urubyiruko
Muri Rulindo aya mahugurwa yitabiriwe n’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi biganjemo urubyiruko

Akarere ka Gicumbi ni ko kabimburiye utundi turere muri iyo gahunda, ku ikubitiro hahugurwa urubyiruko rugera mu bihumbi bibiri.

Mu muhango wo gusoza ayo mahugurwa y’irerero mu Karere ka Rulindo wabaye ku itariki ya 13 Ukuboza 2020 ahahuguwe 1217, Byiringiro Robert, Perezida w’urugaga ry’urubyiruko rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, yabwiye Kigali Today ko iyo gahunda ari umwihariko muri iyo Ntara aho iri gukorerwa mu turere twose tugize iyo Ntara.

Yagize ati “Iyo gahunda twise Irerero ry’umuryango wa FPR-Inkotanyi ni umwihariko w’Intara y’Amajyaruguru aho ku ikubitiro yatangiriye mu Karere ka Gicumbi ahatangwa inyigisho zinyuranye ku bijyanye n’amahame y’indangagaciro z’umuryango, aho n’utundi turere twasanze iyo gahunda ari nziza natwo dutangiza iyo gahunda. Muri Gicumbi hahuguwe abasaga ibihumbi bibiri, muri Rulindo hahugurwa 1217, ubu no muri Gakenke, Burera na Musanze na bo bakaba bari muri iyo gahunda”.

Yongeye ati “Iyo gahunda by’umwihariko yifujwe n’urwo rubyiruko, aho hari abifuza kwinjira mu muryango baba bashaka gusobanukirwa neza gahunda z’umuryango, hakaba n’abandi bifuza gusobanukirwa amahame anyuranye n’indangagaciro z’umuryango abitwara neza kurenza abandi bagahembwa”.

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Rulindo rwitabiriye iyo gahunda, ruvuga ko rutahanye impamba ihagije yo kurushaho kugira impinduka nziza no kuba umusemburo aho rutuye.

Umwe yagize ati “Irerero ni ingirakamaro kuko twigiyemo byinshi bitandukanye, twaratojwe, twarumvise, twaramenye noneho tugiye no gushimangira ibyo twatojwe. Urubyiruko bagenzi bacu bamwe na bamwe barateshutse baba imbata z’ibiyobyabwenge, tugiye kubigisha kandi kwigisha ni uguhozaho, tugiye dutyaye turushaho gukora neza aho dutuye mu midugudu”.

Undi ati “Nitwe mbaraga z’igihugu, tugiye kujyana amakuru ku bandi turwanye inda ziterwa abangavu, hari abana bataye amashuri ni twe dukwiye kubasanga dukumira ibyo bikorwa bibi, urubyiruko niba koko turi imbaraga z’igihugu nitwe dukwiye kuba aba mbere mu kugaragara mu bikorwa igihugu kitwifuzaho”.

Mu ijambo rya Chairman w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV, witabiriye uwo muhango wo gusoza ayo mahugurwa mu karere ka Rulindo, yasabye abahuguwe kutaba abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi ku izina gusa, abasaba gukomeza kwitabira no gushyigikira gahunda zinyuranye za Leta.

Yagize ati “Turashaka kubabona mutemera ko ikibi kibaho, ahubwo mugaharanira icyiza muba abanyamuryango b’intagamburuzwa kandi mudacibwa intege n’amafuti y’abandi, mugaragaza ko ibyo abandi batashobora mwe mwabishobora, mwirinde kuba abanyamuryango ku izina gusa mwitabire kandi mushyigikire gahunda za Leta”.

Muri ayo mahugurwa, ababaye indashyikirwa kurusha abandi batatu muri bo bahawe amagare abandi bahabwa telefoni zigezweho (Smart phone) aho biyemeje kuzibyaza umusaruro banyomoza amakuru y’ibinyoma ahita ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye, mu rwego rwo kugaragaza ingamba z’iterambere Leta ifitiye abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka