Amajyaruguru: Urubyiruko rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi rwigiye byinshi kuri Sina Gérard

Urubyiruko ruyoboye abandi mu Muryango wa FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru n’uturere twose tugize iyo Ntara rubarirwa muri 50, rwatangiye urugendo-shuri rugiye kumaramo iminsi ibiri mu Karere ka Rulindo,aho rwasuye Rwiyemezamirimo Sina Gérard arusangiza ubunararibonye.

Urubyiruko rwanyuzwe n'ikiganiro rwahawe na Sina
Urubyiruko rwanyuzwe n’ikiganiro rwahawe na Sina

Ni uruzinduka batangiye ku wa Gatanu tariki 02 Werurwe 2021, rwateguwe na Komite Nyobozi y’Umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, hagamijwe gufasha urubyiruko kugera ku nzozi zarwo rutegurirwa kuba ba Rwiyemezamirimo mu gihe kiri imbere.

Urwo ruzinduko, ku ikubitiro rwatangiriye kwa Sina Gérald uzwi ku izina rya Nyirangarama, aho yabahaye ikiganiro cyabakoze ku mutima nyuma y’uko abasabye gutinyuka bagakora bahereye kuri duke batunze.

Yabibukije ko yatangiye guhanga umurimo mu mwaka wa 1983, nta bufasha ahawe, ahubwo ngo atangirira kuri duke yari afite.

Ati “Mu mwaka wa 1983 nibwo nihangiye umurimo mpereye kuri duke nari mfite, nta bufasha bundi nahawe, ariko ubu urwego ngezeho murarubona kandi hari benshi ibikorwa byanjye bifasha kubaho no gutunga imiryango yabo”.

Sina yababwiye ko gukora biva mu mutwe bitava ku gishoro kinini
Sina yababwiye ko gukora biva mu mutwe bitava ku gishoro kinini

Uwo mucuruzi yasabye urwo rubyiruko gutinyuka bagakora, kandi rukumva ko guhanga umurimo bidasaba ibya mirenge.

Ati “Mwigira ubwoba, mutinyuke mukoreshe imbaraga mufite, mumenye ko guhanga umurimo bidasaba ibya mirenge, ahubwo bisaba gutinyuka muhereye ku gishoro cyose gishoboka”.

Yibukije urwo rubyiruko ko hari amahirwe Leta yabashyiriyeho yo korohereza ba Rwiyemezamirimo bato, bagomba kubyaza umusaruro.

Bamwe muri urwo rubyiruko nyuma yo gukurikira impanuro za Sina Gérald, bavuze ko bakozwe ku mutima n’ibyo babwiwe, bavuga ko ikiganiro bagiranye n’uwo mushoramari kibateye inyota yo gukora bahanga imirimo.

Robert Byiringiro, Perezida w’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, nawe ni umwe mu banyuzwe n’izo mpanuro, we na bagenzi be biyemeza ko urubyiruko muri i yo Ntara bagiye kwagura ibitekerezo bahanga imirimo ku bufatanye na BDF.

Yagize ati “Nyuma yo kumva impanuro za Sina Gérald no gusura imishinga ye, turakangutse. Twiyemeje ko urubyiruko rwo mu Ntara y’Amajyaruguru tugiye kwagura ibitekerezo duhanga imirimo mishya, twegera ikigo cya BDF mu kudufasha kwiga imishinga tukabona kuyishyira mu bikorwa”.

Uwo muyobozi, yavuze ko nk’urubyiruko biteguye guhanga imishinga mishya mu rwego rwo kurwanya ubushomeri mu rubyiruko, kandi batanga akazi ku rubyiruko runyuranye.

Visi Chairperson w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, Nirere Marie Goreth, uyoboye urwo rubyiruko muri urwo rugendo-shuri, yavuze ko impamvu z’urwo rugendo, ari ugufasha urubyiruko kumenya amahirwe abategereje bakwiye kubyaza umusaruro nk’uko Leta ihora ihamagarira urwo rubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe bashyiriweho, bakora imishinga inyuranye kandi bibumbira mu makoperative, bagana n’ibigo bashyiriweho bibafasha gutunganya imishinga y’iterambere.

Uretse abagize Komite Nyobozi y’urubyiruko rwibumbiye mu Muryango wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru no mu turere, urwo ruzinduko kandi rwitabiriwe n’abahagarariye abakorerabushake mu turere twose tugize iyo Ntara, n’urubyiruko rwa ba Rwiyemezamirimo mu turere twose tugize Intara y’Amajyaruguru.

Rwiyemeje gutinyuka rugahanga imirimo hirindwa ubushomeri mu rubyiruko
Rwiyemeje gutinyuka rugahanga imirimo hirindwa ubushomeri mu rubyiruko
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka