Amajyaruguru: Urubyiruko n’abagore bo muri FPR-Inkotanyi barashimirwa gukura benshi mu bwigunge
Bamwe mu mu batuye mu Ntara y’Amajyaruguru, by’umwihariko abatishoboye, barashima urubyiruko n’abagore bo mu muryango FPR-Inkotanyi muri iyo Ntara, ku ruhare rwabo mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.

Ni nyuma y’uko izo ngaga zombi, ku bufatanye na Komite Nyobozi y’umuryango wa FPR-Inkotanyi mu turere tugize iyo Ntara bakomeje umuhigo bihaye wo kubakira abatishoboye inzu 89 muri uyu mwaka wa 2023. Ni inzu imwe muri buri Murenge, aho iyo Ntara igizwe n’imirenge 89.
Ni gahunda imaze imyaka irenga ibiri, aho mu mwaka ushize bubakiye abatishoboye inzu 93, akaba ari umuhigo uzakomeza kugeza ku muturage wese udafite aho acumbika, nk’uko Umuhuzabikorwa w’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, Robert Byiringiro yabitangarije Kigali Today.
Byiringiro avuga ko biyemeje gukora ibyo bikorwa bihindura imibereho myiza y’abaturage bagendeye ku ntego z’Umuryango FPR-Inkotanyi, bashyira no mu bikorwa ibyo Umukuru w’Igihugu akaba na Chairman wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame yemereye abaturage ubwo yiyamamazaga.
Avuga ko kubakira abatishoboye inzu n’ubwiherero muri buri Murenge, ari igikorwa bafata nk’umwihariko w’iyo Ntara, aho muri 2023 bihaye umuhigo wo kubakira abatishoboye inzu 89 n’ubwiherero bwazo.
Ati “Urugaga rw’urubyiruko n’urugaga rw’abagore zishamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi, n’inzego zose z’urubyiruko mu Ntara y’Amajyaruguru ndetse n’abayobozi banyuranye, turakomeje kandi twiyemeje ko tugomba gutuza neza umuturage kugira ngo abeho yishimye, Intara y’Amajyaruguru igizwe n’imirenge 89, muri buri Murenge turateganya kubaka inzu imwe igizwe n’ubwiherero, bivuze ko muri uyu mwaka duteganya kubaka inzu 89”.
Arongera ati “Uwo muhigo tuwugeze kure ndetse zimwe twamaze kuzuzuza turi kuzitaha, ni umuhigo dukora buri mwaka aho duhuza imbaraga tugakusanya inkunga yo gukora ibyo bikorwa. Umwaka ushize twubakiye abatishoboye inzu 93, ubu rero no muri uyu mwaka twiyemeje ko tugomba kwesa neza uyu muhigo dufatanyije n’urugaga rw’abagore ndetse na komite nyobozi kugira ngo turusheho gufasha abatishoboye, ariko bishingiye kuri manifesto y’umuryango nk’uko Nyakubahwa Chairman w’umuryango yabyemereye abaturage, ko agomba kubafasha kugira ngo imibereho yabo irusheho kugenda neza”.
Mu gihe bakomeje gutaha ku mugaragaro inzu zamaze kuzura no kuzishyikiriza ba nyirazo, bamwe mu bubakirwa bakomeje gushimira abo bagiraneza, aho bemeza ko babakuye mu bibazo byo kutagira aho baba, babajyana mu byishimo.
Drocelle Nyirabahire wo mu Murenge wa Rukozo Akarere ka Rulindo wavuze mu izina rya bagenzi be bamaze kubakirwa, ubwo yamurikirwaga inzu yubakiwe ifite agaciro ka Miliyoni enye n’igice (4,500,000FRW) yashimiye abo bagore n’urubyiruko.

Ati “Mfite umunezero udasanzwe ntewe n’ibikorwa byiza ngejejweho n’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi, barangajwe imbere na Nyakubakwa Perezida Paul Kagame, ibibazo byo guhangayika birarangiye, mbonye inzu yanjye, mu izina ry’abo mwubakiye turabashimiye”.
Umurikiwe inzu ye, ahabwa n’ibikoresho byose byo mu nzu birimo ibiryamirwa, ameza n’intebe, ibikoresho byo mu gikoni, n’ibiribwa bitandukanye.
Nahayonabo Valery, Chairman w’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Rulindo, yavuze ko igikorwa cy’urugaga rw’urubyiruko n’urugaga rw’abagore, zishamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Rulindo zikomeje umuhigo wo kubakira umuturage utishoboye muri buri Murenge.
Si ibikorwa byo kubakira abatishoboye gusa, abagize izo ngaga zombi bakora ibindi bikorwa byo kuremera abaturage, ubukangurambaga bugamije kongera abanyamuryango barahiza abashya, ndetse bafasha n’urubyiruko kwishakamo ibisubizo bahereye kuri duke.

Batangije na gahunda yiswe Orora, Rema Intumbero, bagamije guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri bwugarije urubyiruko, barufasha kwishakamo ibisubizo, aho bagiye bakusanya inkunga, boroza bamwe mu rubyiruko amatungo magufi, urubyiruko 612 rukaba rumaze korozwa ingurube, abasaga 60 bakaba bamaze korozwa ihene, abandi borozwa inkoko n’andi matungo magufi.




Ohereza igitekerezo
|