Amajyaruguru: Umurenge uzahiga indi mu isuku n’isukura uzahembwa imodoka nshya

Mu Ntara y’Amajyaruguru hatangijwe amarushanwa y’isuku n’isukura ku rwego rw’Imirenge, aho uzahiga indi uko ari 89 igize iyi Ntara, uzahembwa imodoka nshya igura Miliyoni 25 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Abayobozi batandukanye basabye abaturage kugira umuco w'isuku
Abayobozi batandukanye basabye abaturage kugira umuco w’isuku

Ayo marushanwa yateguwe na Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’Urugaga rw’Abikorera (PSF), muri gahunda y’Ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi (Police month).

Iyi Ntara by’umwihariko Akarere ka Musanze, kakunze gutungwa agatoki mu kugira umwanda. abaturage bakavuga ko ubu bashishikajwe no kwivana muri icyo gisebo.

Mukankusi Anne Marie, yagize ati “Bidutera ipfunwe n’igisebo kugira umwanda, nyamara ntako ubuyobozi butatugize butwegereza ibintu byose twakabyaje umusaruro tukagira isuku nk’amazi meza n’ibindi. Twagiraga intege nke, ugasanga mu ngo harangwa umwanda, imyambaro,ku mubiri n’ahandi hose tutayinoza. Ubu rero twiyemeje ko abaturyaniraga inzara, tugiye kubabera intangarugero”.

Mu gihe cy’ibyumweru bine iyi gahunda izamara, abaturage bazagaragarizwa inyungu yo kunoza isuku y’ahahurira abantu benshi nko mu masoko, santere z’ubucuruzi, mu ngo, ku mubiri, iy’amafunguro bategura mu miryango, mu maresitora n’ahandi; hakazabaho gukurikirana uko ishyirwa mu bikorwa.

Abaturage na bo ngo baterwa ikimwaro n'ipfunwe ry'uko aka Karere kagaragara mu turangwamo umwanda
Abaturage na bo ngo baterwa ikimwaro n’ipfunwe ry’uko aka Karere kagaragara mu turangwamo umwanda

Mu gikorwa cyo gutangiza aya marushanwa, cyabereye mu Murenge wa Nkotsi, ku wa Kabiri tariki 15 Ukwakira 2022, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, CSP Francis Muheto, yagaragaje ko buri gace gafite umwihariko w’imyitwarire y’abaturage, bashobora guhindura, isuku ikagira umuco.

Ati “Hari abacuruza ibiribwa bitetse, birirwa bazengurukana mu mihanda, babibitse mu bikoresho bidapfundikiye, amasazi abitumaho mu buryo bworoshye, ubihashye akagira kwishyura amafaranga ye, akagerekaho no kubirya byanduye. Hari abashyira urwagwa n’imisururu mu bijerekani byanduye, bakabitunda ku magare, na bo ubwabo badaheruka gukaraba, wabireba ukagirira impuhwe ababinywa. Isuku yo mu ngo n’aho abantu bakorera iracyakenewe kunozwa, ari nayo mpamvu nka Polisi, dukangurira abantu guhindura imyumvire, kandi ntibisaba ikirenze ubushake”.

CSP Francis Muheto, yasabye abaturage guhindura imyitwarire bakarangwa n'isuku
CSP Francis Muheto, yasabye abaturage guhindura imyitwarire bakarangwa n’isuku

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Dancille Nyirarugero, yashimiye iki gikorwa, kuko kije gutera ingabo mu bitugu Intara y’Amajyaruguru, muri gahunda ziteza imbere imibereho y’abaturage.

Ati “Ubundi abantu ntibari bakwiye kugira isuku kubera ko baba bari bubihemberwe. Ikigamijwe ahangaha, ni ukongera kwibukiranya impamvu isuku ari ingenzi mu buzima, tukizera ko buri muturage, kugera ku rwego rw’isibo, azamura imyumvire isuku akayigera iye”.

Uyu uzaba n’umwanya wo kwibukiranya mu miryango uko bategura indyo yuzuye kandi ifite isuku, mu rwego rwo kurinda abana imirire mibi n’igwingira.

Igihembo nyamukuru cy’imodoka, cyiyongeraho ibindi bihembo, bigizwe n’igikombe na seritifika, kizahabwa Akarere kazahiga utundi tugize Intara y’Amajyaruguru, Umurenge uzahiga indi ku rwego rwa buri Karere, utabariyemo uzaba wahawe imodoka, uzahabwa igihembo cya 1.500.000.

Guverineri Nyirarugero, yagaragaje ko iyi gahunda ije gutera ingabo mu bitugu Intara y'Amajyaruguru
Guverineri Nyirarugero, yagaragaje ko iyi gahunda ije gutera ingabo mu bitugu Intara y’Amajyaruguru

Naho mu tugari 410 tugize iyi Ntara, akazahiga utundi mu kwimakaza isuku n’isukura, kazahembwa 1.000.000 y’Amafaranga y’u Rwanda na seritifika.

Ukwezi kwahariwe isuku n’izukura, kwatangijwe tariki 15 Ugushyingo, kukazasozwa tariki 18 Ukuboza 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka