Amajyaruguru: Umuganda wibanze ku gusana imihanda, gukumira isuri no kubakira abatishoboye

Abaturage bo mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru, hamwe n’Ubuyobozi uhereye ku rwego rw’iyi Ntara n’Uturere, bifatanyije mu muganda wibanze ku gutunganya ibikorwa remezo, byiganjemo imihanda, kubakira abatishoboye batagiraga aho kuba, hamwe no kurwanya isuri.

Ingabo zifatanyije n'abaturage mu muganda
Ingabo zifatanyije n’abaturage mu muganda

Ibi bikorwa abaturage bagaragaza ko bikomeje gutanga ibisubizo by’iterambere, uhereye ku rwego rw’imiryango.

Mu Karere ka Gicumbi, niho umuganda usoza ukwezi kwa Gashyantare 2023, ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru wabereye. Umuyobozi w’iyi Ntara, Dancille Nyirarugero, yifatanyije n’abaturage mu gutunganya umuhanda Ruzo-Rugarama, w’ibilometero bitanu, ukaba uherereye mu Kagari ka Kibali mu Murenge wa Bukure.

Mu butuma yagejeje ku bitabiriye uyu muganda, yabasabye gukomera kuri uyu muco wo gushyira hamwe mu gushaka ibisubizo by’ibibazo bibugarije, aboneraho no kubasaba kwita ku bikorwa bituma bahashya indwara ziterwa n’imirire mibi.

Abitabiriye umuganda banisuzumishije indwara zitandura, zirimo umuvuduko w’amaraso na diyabete.

Mu muganda abaturage bifatanyije na Guverineri Nyirarugero mu gutunganya umuhanda w'ibilometero bitanu
Mu muganda abaturage bifatanyije na Guverineri Nyirarugero mu gutunganya umuhanda w’ibilometero bitanu

Mu Karere ka Rulindo, mu muganda abaturage bifatanyijemo n’ubuyobozi bwabo, bibanze ku kurwanya isuri, basibura ibyobo bifata amazi, kubakira inzu abatishoboye, ubwiherero n’ibikoni.

Muri aka Karere kandi hanatunganyijwe imihanda ndetse n’ibiraro bigaragara ko byabangamiraga ubuhahirane, kubera uburyo byari byarangiritse.

Mu butumwa bwagarutseho n’abayobozi mu Mirenge itandukanye igize aka Karere, bwibanze ku gukangurira imiryango ibana itarasezeranye, gusezerana no kwitabira kwandikisha abana mu bitabo by’irangamimerere, mu kwita ku burenganzira bwabo. Ku rwego rw’aka Karere umuganda ukaba wabereye mu Murenge wa Burega, aharwanyijwe isuri mu Mudugudu wa Byerwa.

Rulindo, abaturage biyemeje guhuza amaboko bahagurukira ikibazo cy'isuri yabazengereje
Rulindo, abaturage biyemeje guhuza amaboko bahagurukira ikibazo cy’isuri yabazengereje

Mu Karere ka Musanze ho, abitabiriye umuganda wabereye mu Murenge wa Rwaza, Akagari ka Kabushinge, barimo itsinda ry’abafana b’Ikipe ya Rayon Sport (Gikundiro 4Ever Group), bari hamwe n’Abakozi b’Akarere ndetse n’Umuyobozi wako, Ramuli Janvier n’abaturage, bakoze igikorwa cyo gusibura imirwanyasuri mu mirima y’abaturage iri ku buso bwa Ha 1.

Mu butumwa yagarutseho mu biganiro byabaye nyuma y’umuganda, Meya Ramuli yakanguriye imiryango kwirinda amakimbirane, bakumira ihohoterwa kandi bakimakaza isuku, kuko ari ishingiro ry’imibereho myiza.

Musanze, itsinda ry'abafana ba Rayon Sports bafatanyine n'abaturage n'ubuyobozi mu gukora imirwanyasuri
Musanze, itsinda ry’abafana ba Rayon Sports bafatanyine n’abaturage n’ubuyobozi mu gukora imirwanyasuri

Kimwe n’ahandi, abaturage b’Akarere ka Burera na bo bifatanyije n’ubuyobozi bwabo, mu kubaka inzu z’abatishoboye, hagamijwe kubatuza heza. Mu Murenge wa Gahunga, abawutabiriye, batunze itaka ryo kwifashisha mu kubakira umuryango utishoboye utagiraga aho kuba.

Abitabiriye umuganda, bifatanyije mu gutunda itaka ryo kubakisha inzu y'umwe mu batishoboye
Abitabiriye umuganda, bifatanyije mu gutunda itaka ryo kubakisha inzu y’umwe mu batishoboye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka