Amajyaruguru: Umuganda rusange wibanze ku kubakira abatishoboye no kurwanya isuri

Nk’uko bisanzwe, buri wa Gatandatu usoza ukwezi, mu Rwanda haba igikorwa cy’umuganda rusange aho abaturage bifatanya n’abayobozi mu bikorwa by’imirimo y’amaboko, hongerwa ibikorwa remezo no gusana ibyangiritse, hanubakirwa abaturage batishoboye.

Mu muganda rusange wakozwe tariki 26 Ugushyingo 2022, Intara y’Amajyaruguru yibanze ku bikorwa byo kubakira abatishoboye batagira aho baba, gutera ibiti, guhanga no gusana imihanda yangiritse, gucukura ibyobo bifata amazi no gusibura imirwanyasuri mu rwego rwo gukumira isuri muri iki gihe cy’imvura.

Musanze

Ku rwego rw’Akarere ka Musanze, umuganda rusange wabereye mu Kagari ka Rwambogo mu Murenge wa Musanze, aho Umuyobozi w’Akarere Ramuli Janvier yifatanyije n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu gikorwa cyo kubakira amazu imiryango ibiri itishoboye.

Abaturage bo mu Karere ka Musanze bifatanyije n'abayobozi kubakira utishoboye
Abaturage bo mu Karere ka Musanze bifatanyije n’abayobozi kubakira utishoboye

Ni imiryango ihagarariwe na Dusabimana Jeanine na Nyirabahire batuye mu Mudugudu wa Runyangwe mu Kagari ka Rwambogo, yabagaho inyagirwa.

Muri uwo muganda, bakoze igikorwa cyo guhoma no gusakara inzu ya Dusabimana Jeanine yari ifite igisenge gishaje.

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi muri INES-Ruhengeri bacinya akadiho bishimira ibyo ishuri ryabo rimaze kugeraho
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi muri INES-Ruhengeri bacinya akadiho bishimira ibyo ishuri ryabo rimaze kugeraho

Wari n’umwanya wo gutangiza ibikorwa bitegura isabukuru y’imyaka 35 Umuryango FPR Inkotanyi umaze uvutse, igikorwa cyabaye ku bufatanye n’Ishuri rikuru ry’Ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri. Nyuma y’umuganda wo kubakira abo banyamuryango ba FPR-Inkotanyi batishoboye, hakomeje ibirori byo kwishimira ibyiza iryo shuri rya INES-Ruhengeri ryagezeho kuva ishyizweho ibuye ry’ifatizo na Chairman w’umuryango FPR-Inkotanyi Paul Kagame ku itariki ya 30 Kamena 2003.

Nyuma y’umuganda kandi hatanzwe ubutumwa bujyanye no kurwanya ruswa, kwirinda ibiza, kurwanya ihohoterwa no kongera isuku hanatangwa na serivisi zo gupima ababyifuza ku buntu indwara zitandura.

Gakenke

Mu gikorwa cy’umuganda rusange mu Karere ka Gakenke, Umuyobozi w’Akarere, Nizeyimana Jean Marie Vianney, yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Minazi mu gikorwa cyo gutera ibiti, guhanga no gusana imihanda yangijwe n’ibiza.

Nyuma y’Umuganda, mu nama yahuje abaturage bo mu Murenge wa Minazi n’Abayobozi, abaturage basabwe kurwanya isuri, kwirinda no gukumira ibiza, kwimakaza umuco w’isuku n’isukura kandi barwanya ruswa n’akarengane, bakumira n’amakimbirane mu muryango.

Gicumbi

Mu Karere ka Gicumbi ni ho Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, ari kumwe n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (CNDP) Mukasine Marie Claire n’Ubuyobozi bw’Akarere bifatanyije n’abatuye Umurenge wa Cyumba mu muganda rusange usoza Ugushyingo 2022.

Ni umuganda wakorewe ku musozi wa Kivuruga mu Kagari ka Nyaruka, ahatewe ibiti hagamijwe gusazura amashyamba, aho ingemwe ibihumbi 12,000 zatewe kuri hegitari 4,24.

Guverineri Nyirarugero Dancille
Guverineri Nyirarugero Dancille

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye uyu muganda, Guverineri Nyirarugero Dancille, yasabye abatuye ako gace kubyaza umusaruro amahirwe babonye, cyane cyane bakesha umushinga Green Gicumbi, bityo bakiteza imbere, abasaba kandi gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge na magendu, kurwanya isuri no gukumira Ibiza bita ku biti byatewe.

Burera

Mu muganda rusange usoza Ugushyingo 2022 mu Karere ka Burera, waranzwe n’ibikorwa birimo gucukura no gusibura imirwanyasuri n’ibyobo bifata amazi, mu rwego rwo kurwanya isuri.

Ni umuganda wabereye mu Murenge wa Kinyababa, aho Umuyobozi w’Akarere, Uwanyirigira Marie Chantal, wari kumwe n’abagize Inama Njyanama y’Akarere n’abagize inama y’umutekano itaguye y’Akarere bari kumwe n’intumwa za rubanda ziri mu butumwa bw’akazi muri ako Karere ari zo Depite Uwera Marie Alice na Depite Murara Jean Damascene, bifatanyije n’Abaturage mu muganda rusange wabereye mu Kagari ka Kaganda.

Abo badepite bari mu ruzinduko rw’akazi mu Karere ka Burera guhera tariki 17 z’uku kwezi kugera ku itariki ya 30 z’uku kwezi, aho bagenzura uko ibibazo by’Abaturage bikemuka, banasura ibikorwa by’iterambere bitandukanye bibarizwa mu Karere.

Nyuma y’umuganda, abayobozi baganiriye n’abaturage bumva n’ibibazo byabo ariko banakangurirwa gahunda y’isuku n’isukura, kwirinda ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo, kwirinda ihohoterwa ririmo irishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, kwirinda kwishora mu biyobyabwenge no kwirinda amakimbirane.

Rulindo

Mu muganda rusange mu Karere ka Rulindo, Abadepite Izabiliza Marie Médiatrice na Uwambaje Aimée Sandrine bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Rukozo, hakozwe umuganda wo kurwanya isuri ku musozi wa Gakubo, Akagari ka Mberuka, Umudugudu wa Gakubo.

Mu Karere ka Rulindo, Abadepite Izabiliza Marie Médiatrice na Uwambaje Aimée Sandrine bifatanyije n'abaturage mu muganda
Mu Karere ka Rulindo, Abadepite Izabiliza Marie Médiatrice na Uwambaje Aimée Sandrine bifatanyije n’abaturage mu muganda

Mu butumwa bugenewe uyu munsi bwatanzwe na Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya, yibukije ko igikorwa cyo kurinda ibidukikije kitareba Abanyarwanda gusa, avuga ko bigomba kuba intego ku rwego mpuzamahanga.

Ati “Gukora umuganda turinda ibidukikije ni ubutumwa turi guha isi kuko isi ntisakaye. Turasabwa guhangana n’imihindagurikire y’ibihe yugarije isi, muri Afurika no mu Rwanda by’umwihariko ngira ngo murabizi ko imihindagurikire y’ibihe itugiraho ingaruka”.

Arongera ati “Inama y’Umuryango w’Abibumbye yari imaze iminsi mu Misiri, mu byo twongeye kugarukaho nk’u Rwanda ni uko iki kibazo ari mpuzamahanga gikwiriye kuba igisubizo mpuzamahanga. Kuba rero abanyamahanga bari kuza kwifatanya n’u Rwanda kugira ngo duhangane n’imihindagurikire y’ibihe, ni ubutumwa dutanga”.

Inzego zinyuranye z'ubuyobozi mu Karere ka Gicumbi zifatanyije na Guverineri gutera igiti
Inzego zinyuranye z’ubuyobozi mu Karere ka Gicumbi zifatanyije na Guverineri gutera igiti
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka