Amajyaruguru: Ubuyobozi bwongeye kuburira abakura abana mu ishuri

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru, buributsa ababyeyi ko nta rwitwazo bakwiye kugira rwo kutajyana abana ku mashuri, kubera imbaraga Leta yashyize mu gikorwa cyo kubegereza amashuri, abakomeje kuvana abana babo mu ishuri bakaba bakomeje kubihanirwa.

Minisitiri Bayisenge asaba abagize imiryango kwirinda amakimbirane kuko agira ingaruka ku bana
Minisitiri Bayisenge asaba abagize imiryango kwirinda amakimbirane kuko agira ingaruka ku bana

Ku itariki ya 25 Mata 2022, Iyo ntara yatangije icyumweru cyihariye cyahariwe uburezi muri iyo ntara, hagamijwe guhangana n’ikibazo kikigaragara muri iyo ntara, ahakiri abana bata ishuri no gushakira umuti icyo kibazo.

Ni nyuma y’uko habaruwe abana 14846 bari barataye ishuri, aho umubare munini muri bo ugizwe n’abiga mu mashuri abanza bangana na 10906, mu gihe abo mu mashuri yisumbuye bari 3940, ariko hifashishijwe ubukangurambaga abana 9027 bakaba bamaze kugarurwa mu ishuri.

Kugeza na n’ubu hirya no hino mu turere tugize intara y’Amajyaruguru by’umwihariko mu mujyi wa Musanze haracyagaragara abana bakoreshwa imirimo mibi, aho usanga hari abikorera amatafari basibye ishuri, abakora ubuyede, abakora mu birombe, ndetse hakaba hakigaragara na ba bana bo ku muhanda usanga batunzwe no gusabiriza ndetse rimwe mu ijoro bagashikuza abagenzi ibyo bafite.

Byagaragaye ko umubare munini w’abana bava mu ishuri bakurwamo n’ababyeyi babo, aho babajyana guca inshuro, abandi bakajyanwa mu mirimo mibi inyuranye.

Abana bava mu mashuri bakajya gukora imirimo ivunanye
Abana bava mu mashuri bakajya gukora imirimo ivunanye

Iyo ubajije bamwe muri abo bana ikibatera kuva mu ishuri, bakubwira ko bajya gukorera amafaranga ngo babone icyo barya aho bemeza ko aribo batunze ababyeyi babo, abandi bakavuga ko kubera inkeke bahozwaho ituruka ku makimbirane y’ababyeyi babo, bahitamo kubatoroka bakajya kuba inzererezi.

Bamwe mu babyeyi nabo bavuga ko impamvu ituma bakura abana mu mashuri ari ikibazo cy’ubukene n’amafaranga basabwa ku ishuri y’ibikoresho no gufata amafunguro, ibyo babona ko bibagoye bagahitamo gukura abana babo mu ishuri bakajyana guca inshuro ngo babone ikibatunga.

Umubyeyi umwe wo mu Murenge wa Kinigi ati “Mfite abana batanu simfite amafaranga yo kubatangira ku ishuri, mbona bangezeho ngo babirukaniye amafaranga yo kurya ku ishuri n’andi y’ibindi bikoresho murumva ibihumbi bisaga ijana nabikura he, byarambabaje mpitamo kuvana mu ishuri batatu nsigazamo babiri bamaze guca akenge, tujyana guca inshuro ngo turebe uko twabaho”.

Undi mubyeyi ati "Njye sinigeze mukura mu ishuri niwe wijyanye, yaratorotse ngo akora mu mujyi wa Musanze, yabonaga uburyo umugabo antoteza ndetse akaturaza hanze abona ko atazabishobora yigira inama yo kwigendera".

Aba bana birirwa mu Mujyi wa Musanze, bataye ishuri n'imiryango yabo
Aba bana birirwa mu Mujyi wa Musanze, bataye ishuri n’imiryango yabo

Icyo kibazo cy’abana bata ishuri cyagarutsweho na Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, mu nama yabereye mu Karere ka Musanze tariki 27 Gicurasi 2022, aho yari igamije kurebera hamwe ishyirwa mu ngiro ry’ingingo ya gatatu yafatiwe mu nama ya 14 y’Igihugu y’Umushyikirano, aho yasabaga imikoranire y’inzego zitandukanye mu gukemura ibibazo byugarije umuryango kuva mu 2017.

Mu ngingo zigiwe muri iyo nama, harimo iy’abo bana bakomeje kuva mu ishuri, n’ubwo Leta yamaze gukemura ikibazo cy’ubucucike n’ingendo ndende bakoraga bajya kwiga, ubu bakaba baregerejwe amashuri ahagije.

Abitaririye iyo nama barimo ba Meya n’ababungirije mu turere tugize intara y’Amajyaruguru, bafashe ingamba zo gukurikirana icyo kibazo, bakora ubukangurambaga mu rugo ku rundi, bifashishije ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa barimo abahagarariye amadini n’amatorero.

Akarere ka Musanze kaza imbere mu kugira umubare munini w’abana bavuye mu ishuri, aho Kamanzi Axelle, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko iyo nama nyunguranabitekerezo ibunguye byinshi.

Yagize ati “Ingamba tuvanye hano, ni uguhuza ibikorwa byose tuba dufite, hari ubwo ubona bidahurijwe hamwe bikagorana mu gutanga umusaruro, turashyira imbaraga mu kongera kwibutsa abaturage ko imihigo y’ingo yegereje, kugira ngo iyo bazahiga umwaka utaha izabe ijyanye no gukemura ibibazo dufite byugarije umuryango”.

Minisitiri Prof Bayisenge, yasabye abitabiriye Inama gukaza ingamba bafasha abaturage kwirinda amakimbirane mu miryango, yo ntandaro y’imibereho mibi mu bana.

Ati “Ikibazo cy’amakimbirane mu miryango usanga ari nacyo ntandaro y’ibyo bibazo byose, iyo hatabayeho gushyira hamwe mu muryango, ababyeyi ntibumvikane ntihabeho kuganira, byanze bikunze bigira ingaruka zikomeye ku mikurire y’abana, kubajyana mu ishuri, bwa burenganzira bwose bureba umwana bugahonyorwa. Birasaba ko icyo kibazo kiba icya buri wese abayobozi n’abayoborwa bagashyira hamwe bakagihashya”.

Hakomeje ubukangurambaga mu mashuri yo mu Ntara y'Amajyaruguru
Hakomeje ubukangurambaga mu mashuri yo mu Ntara y’Amajyaruguru

Bimwe mu bihano bikubiye mu itegeko rya Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’umurimo, umubyeyi wakuye umwana mu ishuri ahanishwa amande y’Amafaranga y’u Rwanda kuva ku 5000 kugeza ku 10000, mu gihe uwo basanze yarakuye umwana mu ishuri agamije kumukoresha imirimo ivunanye, acibwa 50000 Frw kugeza ku bihumbi 500 Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka