Amajyaruguru: RURA yagaragaje imihanda igiye gushyirwamo imodoka zitwara abagenzi
Urwego ngenzuramikorere (RURA), rwatanze amahirwe ku bantu bafite ibinyabiziga bifuza gukorera mu Ntara y’Amajyarugu, mu turere twa Musanze, Gicumbi na Gakenke.
Mu itangazo yashyize ahagaragara tariki 29 Werurwe 2023, RURA yavuze ko ibi byakozwe mu rwego rwo kunoza no kwegereza abagenzi serivisi zokubatwara mu buryo bwa rusange mu Ntara y’Amajyaruguru.
Iki kifuzo RURA ivuga ko yagitanze ishingiye ku makuru y’ibanze, yatanzwe ku mihanda yo mu Turere twa Gakenke, Gicumbi na Musanze, cyane cyane ku mubare w’abagenzi bakoresha iyo mihanda bakenera serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange.
RURA ivuga ko ishyizeho izi gahunda nyuma yo gusura no kugenzura imihanda yagaragajwe n’utwo turere, ko ikeneye serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange.
Mu Karere ka Musanze:
Musanze-Rwaza
Musanze-Kivuruga-Gashaki (Hospital)
Ruvunda -Kabere-Muko
INES-Musanze-Kinigi
Mu Karere ka Gicumbi:
Rukomo-Nyamiyaga-Rutare
Rutare-Umuganda-Cyamutara-Cyuru -Rukomo -Gicumbi
Gicumbi-Rukomo-Rusumo-Rebero-Bwisige
Byumba-Yaramba
Rwasama-Kajyanjyare-Muhonogo
Burimbi- Muko-Muhura
Gicumbi-Rwasama-Gihengeri
Rukomo centre-Burimbi –Nyagahanga
Mukarere ka Gakenke:
Ruri-Rushashi-Gakenke
Kirenge-Rushashi-Ruli
Kaziba-Muzo-Janja
Gicuba-Janja
Gatonde-Rwamambe
Ababa bafite ibinyabiziga bitwara abantu mu buryo bwa rusange, kandi bakaba bifuza gukorera kuri iyo mihanda, barasabwa kwegera RURA kugira ngo babamenyeshe ibisabwa, kugira ngo babe batangira kuyikoreraho.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Ababishinzwe batekereze na Cyamutara,Rwesero,Gasange kugera i Muhura kandi birashoboka kuko haratuwe kandi kuhategera imodoka biragoye.
Ababishinzwe batekereze na Cyamutara,Rwesero,Gasange kugera i Muhura kandi birashoboka kuko haratuwe kandi kuhategera imodoka biragoye.
Barwiyemezamirimo tubahaye ikaze mumihanda ya Gicumbi.
Twishimiye kotugiye kuroherezw,ingendo i gicumbi cyane cyane Rutare_Gicumbi, Rutare_cyamutara.