Amajyaruguru: RURA yagaragaje imihanda igiye gushyirwamo imodoka zitwara abagenzi

Urwego ngenzuramikorere (RURA), rwatanze amahirwe ku bantu bafite ibinyabiziga bifuza gukorera mu Ntara y’Amajyarugu, mu turere twa Musanze, Gicumbi na Gakenke.

Mu itangazo yashyize ahagaragara tariki 29 Werurwe 2023, RURA yavuze ko ibi byakozwe mu rwego rwo kunoza no kwegereza abagenzi serivisi zokubatwara mu buryo bwa rusange mu Ntara y’Amajyaruguru.

Iki kifuzo RURA ivuga ko yagitanze ishingiye ku makuru y’ibanze, yatanzwe ku mihanda yo mu Turere twa Gakenke, Gicumbi na Musanze, cyane cyane ku mubare w’abagenzi bakoresha iyo mihanda bakenera serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange.

RURA ivuga ko ishyizeho izi gahunda nyuma yo gusura no kugenzura imihanda yagaragajwe n’utwo turere, ko ikeneye serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange.

Mu Karere ka Musanze:

Musanze-Rwaza
Musanze-Kivuruga-Gashaki (Hospital)
Ruvunda -Kabere-Muko
INES-Musanze-Kinigi

Mu Karere ka Gicumbi:

Rukomo-Nyamiyaga-Rutare
Rutare-Umuganda-Cyamutara-Cyuru -Rukomo -Gicumbi
Gicumbi-Rukomo-Rusumo-Rebero-Bwisige
Byumba-Yaramba
Rwasama-Kajyanjyare-Muhonogo
Burimbi- Muko-Muhura
Gicumbi-Rwasama-Gihengeri
Rukomo centre-Burimbi –Nyagahanga

Mukarere ka Gakenke:

Ruri-Rushashi-Gakenke
Kirenge-Rushashi-Ruli
Kaziba-Muzo-Janja
Gicuba-Janja
Gatonde-Rwamambe

Ababa bafite ibinyabiziga bitwara abantu mu buryo bwa rusange, kandi bakaba bifuza gukorera kuri iyo mihanda, barasabwa kwegera RURA kugira ngo babamenyeshe ibisabwa, kugira ngo babe batangira kuyikoreraho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ababishinzwe batekereze na Cyamutara,Rwesero,Gasange kugera i Muhura kandi birashoboka kuko haratuwe kandi kuhategera imodoka biragoye.

Jean Philippe yanditse ku itariki ya: 1-04-2023  →  Musubize

Ababishinzwe batekereze na Cyamutara,Rwesero,Gasange kugera i Muhura kandi birashoboka kuko haratuwe kandi kuhategera imodoka biragoye.

Jean Philippe yanditse ku itariki ya: 1-04-2023  →  Musubize

Barwiyemezamirimo tubahaye ikaze mumihanda ya Gicumbi.

Jackson yanditse ku itariki ya: 31-03-2023  →  Musubize

Twishimiye kotugiye kuroherezw,ingendo i gicumbi cyane cyane Rutare_Gicumbi, Rutare_cyamutara.

Jackson yanditse ku itariki ya: 30-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka