Amajyaruguru: Polisi yakanguriye abamotari kutishora mu byaha bakurikiye amafaranga

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, CSP Francis Muheto, arakangurira abamotari kuragwa n’imikorere n’imyitwarire ituma batagongana n’amategeko n’amabwiriza agenga imikorere, kugira ngo umwuga wabo urusheho kugira isura nziza.

CSP Francis Muheto asanga abamotari bishora mu byaha bakurikiye inyungu basiga icyasha bagenzi babo
CSP Francis Muheto asanga abamotari bishora mu byaha bakurikiye inyungu basiga icyasha bagenzi babo

Ibyo yabigarutseho ku wa Gatanu tariki 21 Mutarama 2022, mu biganiro byahuje Polisi na bamwe mu bakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto (abamotari) bo mu Turere twa Musanze, Burera na Gakenke; bigamije kurebera hamwe uko barushaho kunoza ibyo bakora.

CSP Muheto, yagarutse ku byaha bimwe na bimwe abamotari bakunze kugiramo uruhare, harimo gutwara abantu bambukiranya imipaka mu buryo butemewe n’amategeko, batunda magendu n’ibiyobyabwenge, gutwara abajura n’ibyo baba bibye, abarenza amasaha agenwe yo kuba bageze mu ngo zabo n’ibindi.

Abishora muri ibyo byaha, CSP Muheto, abasanisha n’abatifuriza igihugu ineza nk’uko yabigarutseho.

Agira ati “Icyo dusaba abamotari cyane cyane bishora muri ibyo byaha, ni ukuzibukira, ahubwo bakajya baduha amakuru, kuko akenshi nk’abo bantu batwara b’abanyabyaha, baba baziranye cyangwa banamenyeranye na bo. Ufite magendu cyangwa ibiyobyabwenge akuye ahantu runaka, aba afite abamotari akorana na bo bamufasha kubigeza iyo abijyana”.

Ati “Umujura wibye mu rugo rw’umuturage, aba afite umumotari umwe cyangwa babiri ndetse yewe banarenga aziranye na bo, ku buryo harimo uwo yiyambaza akaza kumutwaza ibyo yibye. Tukaba rero duhamagarira abamotari kuba abafatanyabikorwa beza ba Polisi, bo kujya bayiha amakuru atuma duhita dufata abo banyabyaha hakiri kare”.

Mu Ntara y'Amajyaruguru habarirwa abamotari basaga ibihumbi 4,000 muri Koperative 15
Mu Ntara y’Amajyaruguru habarirwa abamotari basaga ibihumbi 4,000 muri Koperative 15

Abamotari na bo bemera ko hari uruhare runini bagiraga mu byaha bitandukanye bigaragara, bakurikiye inyungu z’amafaranga.

Uwitwa Kalisa Claude ati “Hari igihe umuntu yaturukaga mu misozi cyangwa mu mayira atazwi, afite nk’ibintu mu bipfunyika, kandi bigaragara ko ari magendu cyangwa ibiyobyabwenge. Kubera kwirukankira icyashara cy’amafaranga, nkihutira kumushyira kuri moto, hakaba ubwo tugeze nko mu nzira tugahura na Polisi, ikaduhagarika, ikadufata, tugahanwa twembi. Ubu ingamba ntahanye ni ukujya ntwara umugenzi mbanje kugenzura, nkamenya ibyo afite mu muzigo we, nasanga ari ibitemewe nkamutangira amakuru”.

Ineza Jean Marie Vianney na we ati “Abatobora amazu y’abaturage biba za Flat n’ibindi bikoresho byo mu ngo, babikora mu masaha ya nijoro. Ayo masaha nta magare cyangwa imodoka ziba zikora akazi ko gutwara abagenzi uretse za moto. Ugasanga bamwe muri twe tugira uruhare mu gutwara abo bajura baba bavuye kwiba mu ngo. Ubu rero icyo njye niyemeje, ni uko n’igihe nemereye gutwara uwo mujura aho agiye, nzajya mujijisha mpite mutangira amakuru mu nzego zishinzwe umutekano, zize zimufate, zimuryoze icyo cyaha”.

Abamotari bemeza ko ibyaha byinshi bigaragara mu mwuga wabo, bibagiraho ingaruka zirimo, gucibwa amande, gufatira ibinyabiziga byabo cyangwa gutabwa muri yombi; imiryango yabo igasigara ihanganye n’ingaruka z’ubukene.

Muri ibi biganiro, abamotari babyitabiriye bahamije ko basobanukiwe uburemere bw’icyaha cyo kwirengagiza amategeko n’amabwiriza bakuriye inyungu z’amafaranga, aho biyemeje kugicikaho.

Mu bindi abamotari basabwe na Polisi y’u Rwanda, ni ukubahiriza amategeko y’umuhanda bayitwararika kugira ngo birinde impanuka, ari na ko barushaho kurengera ubuzima bwabo n’ubw’abagenzi batwara.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwari buhagarariwe na Bagirishya Pierre Claver, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wako, wibukije Abamotari ko iterambere baharanira, badashobora kurigeraho badafite ubuzima bwiza. Akaba ariho yahereye abasaba kwirinda icyorezo cya Covid-19 no kukirinda abagenzi batwara. By’umwihariko bitabira kwikingiza byuzuye, nk’uburyo bwo guhashya ubukana bwacyo.

Mu Ntara y’Amajyaruguru, habarurwa Koperative 15 z’abamotari, zibumbiyemo abanyamuryango basaga 4000.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka