Amajyaruguru: Polisi iraburira abamotari bahisha Pulake za moto bagamije kwishora mu byaha

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, iraburira abamotari bahisha pulake za moto zabo, bagamije kuyobya uburari no guhishira ibyaha, kuko bituma hari bagenzi babo babarwa nk’abakoze amakosa nyamara bazira ubusa.

Bamwe mu bamotari banenga bagenzi babo bakora amanyanga yo guhisha pulake no kuzihindura
Bamwe mu bamotari banenga bagenzi babo bakora amanyanga yo guhisha pulake no kuzihindura

Abahindura pulake za moto ngo bakoresha amayeri yo kuzisiga ibyondo, cyangwa bagasiba inyuguti cyangwa imibare yazo, bakoresheje utwomekano twa pulasitiki tuzwi nka ‘sparadra’.

Umuyobozi w’abamotari mu Karere ka Gakenke, Musengo Ladislas, nk’umwe mu bazi neza imiterere y’iki kibazo, avuga ko bikorwa mu buryo butandukanye.

Agira ati “Abo bamotari bakora amanyanga yo guhindura pulake za moto, bakoresha uburyo butandukanye. Hari nk’ufata pulake ya moto ye, wenda hari nk’umubare cyangwa inyuguti byoroshye guhindura, urugero niba mu nyuguti ziyanditseho harimo L; afata ka sparadra, akakomeka ku karongo k’iyo nyuguti ya L ko hasi gatambitse, bikagaragara ko ari I”.

Ati “Yaba ari nk’umubare gatatu, agashaka irangi rijyanye n’ibara ry’uwo mubare, akawugira umunani. Iyo yabikoze gutyo, yikorera amakosa uko yiboneye ntacyo yikanga, urugero niba anyuze nko kuri camera afite umuvuduko mwinshi, ihita ibona ya mibare n’inyuguti yahinduye, ikaba ariyo yandikira, noneho bikajya kuri wa mu motari wundi ufite pulake igizwe n’imibare ya nyayo uwo munyamanyanga w’umumotari aba yiyitiriye”.

Yongera ati: “Biba binashoboka ko uwo muntu yakora amanyanga yibereye nk’i Kigali, cyangwa nka za Rusizi, hakandikirwa umumotari uri nk’i Burera cyangwa Karongi, nyamara nta makosa yakoze. Nk’ubu hari umumotari nyobora ukorera mu Gakenke wandikiwe, bigera ubwo ageza muri contrevation z’ibihumbi 250, biturutse ku munyamanyanga wari wahinduye zimwe mu nyuguti za moto ye muri ubwo buryo. Twaje kugenzura dusanga ari uwo muri Kigali”.

Muberuka Safari, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abamotari (Union) mu Turere twa Musanze, Burera na Gakenke, avuga ko mu gihe batahuye umumotari wakoze amanyanga nk’ayo, bihutira gufata ikinyabiziga cye, kigashyikirizwa Polisi, na we akabiryozwa.

Ni mu gihe uwarenganyijwe na we iyo amenyekanye, ubuyobozi bwa Koperative abarizwamo, bufatanya na Polisi, hagakorwa igenzura akarenganurwa.

Bene nk’abo ba motari, usibye kwitwikira ayo manyanga, bakaba barenza umuvuduko ugenwe, ngo usanga ari na bo batwara magendu, ibiyobyabwenge, cyangwa bagatwaza abajura ibyo bibye, kurenza amasaha agenwe yo kuba bageze mu ngo zabo, ibintu bakora ntacyo bikanga kuko baba bazi neza ko bigoranye kubatahura.

SP Akex Ndayisenga, Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, avuga ko umumotari akwiye kuba inyangamugayo.

Ati “Icya mbere ni ukumenya ko ufatiwe mu cyaha nk’icyo abihanirwa n’amategeko. Ikindi ni uko abamotari bakwiye kurangwa n’indangagaciro z’ubunyarwanda no gukunda igihugu. Bakwiye kuba barwanya ikintu cyose gihungabanya umutekano, cyangwa ikidindiza iterambere”.

Umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto ufatwa nk'ufatiye igihugu runini kuko utunze benshi
Umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto ufatwa nk’ufatiye igihugu runini kuko utunze benshi

Ati “Tubasaba kujya bihutira gutanga amakuru y’ababikora byihuse, kugira ngo badakomeza kubasiga icyasha. Umwuga w’ubumotari ufatwa nk’ufatiye runini igihugu kuko utunze benshi. Ni ngombwa rero ko abawukora, mbere na mbere birinda amakosa ayo ari yo yose yangiza isura y’umwuga wabo, bagashyira imbere imyitwarire n’imikorere ituma bawukora neza”.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, igaragaza ko kugeza ubu moto umunani, ari zo zimaze gufatwa pulake zazo zasizwe ibyondo, ziyongeraho moto eshatu na zo zafashwe nyuma y’uko bigaragaye ko imibare imwe n’imwe n’inyuguti za pulake zazo bazisibye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi ni ingaruka zo guhiga amafranga aho gukora umutekano wo mumuhanda...

Luc yanditse ku itariki ya: 6-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka