Amajyaruguru: Mugabowagahunde yatorewe kuyobora RPF-Inkotanyi yizeza ubufatanye mu kwihutisha iterambere

Mugabowagahunde Maurice usanzwe ari na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, ni we watorewe kuyobora Umuryango RPF-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, aho yijeje kubakira ku bufatanye bw’abanyamuryango mu kuzamura Imibereho n’iterambere ry’abatuye iyi Ntara.

Mugabowagahunde Maurice watorewe kuyobora RPF Inkotanyi mu Ntara y'Amajyaruguru
Mugabowagahunde Maurice watorewe kuyobora RPF Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru

Aya matora yabereye mu Nteko Rusange idasanzwe yahuje abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi, yabereye mu Karere ka Musanze ku Cyumweru tariki 10 Ukuboza 2023, mu kuzuza inzego zari zimaze iminsi zidafite abazihagarariye.

Uretse Mugabowagahunde watowe nka Chairman n’amajwi 706, muri Komite Nyobozi y’Umuryango ku rwego rw’iyi Ntara hanatowe Uhagarariye Komisiyo y’Ubukungu ndetse n’Uhagarariye Urubyiruko.

Mu yindi myanya itari irimo abayihagarariye ni mu Rugaga rw’Urubyiruko Rushamikiye kuri RPF-Inkotanyi, ahatowe abahagarariye za Komisiyo harimo iy’Ubukungu, iy’Imibereho myiza na Komisiyo y’Imiyoborere myiza.

Mu Rugaga rw’Abagore Rushamikiye kuri RPF Inkotanyi, hatowe Umunyamabanga na Komiseri Ushinzwe Imiyoborere myiza n’Ubukangurambaga.

Aya matora akaba abaye mu gihe nta minsi yari ishize n’ubundi mu Turere hafi ya twose tw’Intara y’Amajyaruguru, habereye n’andi yo kuzuza Abajyanama na Nyobozi by’Uturere.

Mugabowagahunde yagaragaje ko ibi bishimangira ubufatanye mu kuzuza inshingano buri rwego rufite, by’umwihariko muri iki gihe u Rwanda runitegura kwinjira mu gikorwa cy’amatora arimo ay’Umukuru w’Igihugu, ndetse n’ay’Abadepite ateganyijwe umwaka utaha wa 2024.

Ati "Ni ingufu ziyongereye ku zari zisanzweho mu nzego zose zifatanyije mu gushyira mu bikorwa ibyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, akaba na Chairman wa RPF Inkotanyi, yemereye abaturage ubwo yiyamamazaga muri manda ishize. Ibyinshi byagiye bikorwa ariko ni na ngombwa ko tureba n’ibitaragerwaho tugashyira imbaraga mu kubinoza no kubishyira mu ngiro, kugira ngo n’ibindi bishya biteganyijwe kugerwaho muri manda itaha na byo bizaze bisanga byarakozwe".

Bishimiye kuba inzego za RPF-Inkotanyi zujujwe
Bishimiye kuba inzego za RPF-Inkotanyi zujujwe

Ati "Mu bindi dutekereza ko dufitemo umukoro yaba twe nka Komite Nyobozi n’abandi bagize inzego z’Umuryango mu Ntara y’Amajyaruguru, ni ukurushaho kwegera abaturage tugafatanya mu guca umwanda kuko ari ikibazo byagiye bigaragara ko kigihari hamwe na hamwe kandi gihangayikishije. Turacyafite ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira mu bana tugomba guhashya twivuye inyuma. Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ubusinzi cyane cyane byugarije urubyiruko nabyo biri mu byo tuzarwanya twese hamwe twivuye inyuma kugira ngo twubake umuryango uteye imbere kandi utekanye".

Mugabowagahunde anavuga ko imitangire ya Serivisi inoze iri mu bigomba kwibandwaho, mu kurushaho gutuma abaturage bakemurirwa ibibazo ku gihe kandi bakiyumva muri gahunda za Leta.

Yongeyeho ko abanyamuryango nibaramuka birinze gusobanya cyangwa kuba ba nyamwigendaho, ahubwo bakagendera ku ntego yo gukorera ku muvuduko umwe no kujya inama, Intego z’Umuryango RPF-Inkotanyi nta kizazikoma mu nkokora.

Muri iyi Nteko Rusange, Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bagaragarijwe ko ubumwe ari ihame ntayegayezwa abanyamuryango bakwiye gukomeraho, kuko aho bigaragara ko bwahungabanye ntacyo bageraho.

Mugabowagahunde yashimiye abamugiriye icyizere, asezeranya abanyamuryango ko atazabatenguha mu nshingano bamuragije.

Amatora yo kuzuza Inzego z’Umuryango RPF Inkotanyi ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, yabanjirijwe n’ayabereye mu minsi ishize ku rwego rw’Utugari, Imirenge n’Uturere bigize iyi Ntara.

Kuba izi nzego zitari zuzuye, dore ko bamwe mu bari baratangiranye na manda yo mu mwaka wa 2019, barimo abagiye bazivamo ku mpamvu z’indi mirimo bagiye bajyamo. Uku kubasimbuza abandi, bikaba ari ukongera ikibatsi mu mikorere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka