Amajyaruguru: Mu muganda rusange basannye ibikorwa remezo, barwanya isuri (Amafoto)

Abaturage bo mu Turere tugize Intara y’Amajyaruguru, hamwe n’Ubuyobozi uhereye ku rwego rw’iyi Ntara n’Uturere tuyigize, bifatanyije mu muganda, wibanze ku gutunganya ibikorwa remezo, kurwanya isuri no kubakira abatishoboye.

Bahereye kuri ibi, abaturage bagaragaza ko hari byinshi bagenda bageraho babikesha guhuza amaboko, muri gahunda y’Umuganda uba buri kwezi, ibibongerera icyizere cy’uko n’ibindi bikibabereye imbogamizi bizakemuka mu gihe uyu muco w’ubufatanye waba ukomeje.

Ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, umuganda usoza ukwezi kwa Mutarama 2024, wabereye mu Karere ka Gicumbi, aho Umuyobozi w’iyi Ntara Mugabowagahunde Maurice, yifatanyije n’abaturage gusiza ikibuga gikinirwaho imikino irimo n’umupira w’amaguru, giherereye mu Mudugudu wa Karwanira, Akagari ka Gakenke mu Murenge wa Miyove.

Iki kibuga cyari kimaze igihe cyarangiritse, igice kinini cyuzuyemo ibinogo, bikaba byagoraga abiganjemo urubyiruko mu gihe babaga bakeneye kwidagadura.

Umwe mu rubyiruko agira ati: “Kugikiniraho byatugoraga cyane kuko ibinogo byabaga byaretsemo amazi mu gihe cy’imvura, tukabisitaramo ugasanga biduteza impanuka. Benshi mu rubyiruko twari twaracitse ku kugikiniraho tutacyidagadura ngo dukore siporo bitewe n’uburyo cyari cyarangiritse”.

Abaturage bo mu Murenge wa Miyove bishimiye ko imikino batari bacyitabira bagiye kujya bongera kuyikina nta kibazitira
Abaturage bo mu Murenge wa Miyove bishimiye ko imikino batari bacyitabira bagiye kujya bongera kuyikina nta kibazitira

Abakoze umuganda bafatanyije mu kugisiza ari nako basiba ibyo binogo, ndetse ubuyobozi bubizeza ko mu gihe cya vuba, buzahazana imashi zabugenewe zigitsindagire neza ndetse zinacyagure ku buryo kizaba ikibuga cy’icyitegererezo muri ako gace.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yagaragaje ko abantu badashobora kugira ibifatika bageraho mu buryo bw’imitekerereze n’imikorere badafite ubuzima bwiza.

Kandi kwitabira siporo biri mu byibanze byabafasha kubigeraho kuko ari ingenzi mu kubungabunga ubuzima no kuburinda indwara.

Yabasabye kwimakaza isuku no kuyigira umuco mu buzima bwabo bwa buri munsi, gukora cyane bivana mu bucyene no gukora ibishoboka byose bakarwanya imirire mibi n’igwingira mu bana.

Mugabowagahunde kandi yasabye abaturage kwirinda kwambukiranya umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko dore ko abenshi mu babyishoramo, nta kindi kiba kibanzayo uretse magendu, kanyanga n’ibindi biyobyabwenge nk’urumogi; bibakururira ingaruka yaba mu buryo bw’imibereho n’ubukungu.

Guverineri Mugabowagahunde n'abo bari kumwe bafatanyije mu gusiza ikibuga cy'umupira cyari cyarangiritse
Guverineri Mugabowagahunde n’abo bari kumwe bafatanyije mu gusiza ikibuga cy’umupira cyari cyarangiritse

Mu Karere ka Musanze, abaturage bo mu Mirenge yaho na bo bifatanyije n’inzego z’Ubuyobozi mu gucukura no gusibura ibyobo bifata amazi y’imvura, gutema ibihuru bikikije imihanda n’ingo z’abaturage no gusana ibikorwa remezo byari byarangiritse.

Murenge wa Shingiro aho umuganda wabereye ku rwego rw’aka Karere, abaturage bifatanyije n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage Kayiranga Theobald, wari kumwe n’abandi bayobozi mu nzego z’umutekano na Polisi muri aka Karere mu gikorwa cyo gusana umuhanda ureshya na Kirometero ebyiri, wo mu Mudugudu wa Rwinuma Akagari ka Kibuguzo.

Uyu muhanda wari warangiritse urimo ibinogo, ndetse na za igore zararengewe n’ibyatsi, abawukoresha bari bamaze iminsi basarura Ibirayi, Ibishyimbo, Tungurusumu ndetse n’Ingano, bikbagora kugeza uwo musaruro ku masoko.

Uku guhuriza hamwe amaboko basiba ibyo binogo no gusibura rigore, babibonamo intambwe nziza ku cyifuzo bafite cyo gukomeza kuwutunganya ukongera ukaba nyabagendwa nk’uko byahoze.

Umuhanda wo mu Murenge wa Shingiro wari warangijwe n'ibinogo n'ibyatsi
Umuhanda wo mu Murenge wa Shingiro wari warangijwe n’ibinogo n’ibyatsi

Mu Karere ka Burera ibikorwa by’Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Mutarama 2024, byaranzwe no gucukura no gusibura imirwanyasuri n’ibyobo bifata amazi mu rwego rwo kurwanya isuri n’ibiza.

Abitabiriye umuganda banubatse inzu z’imiryango yasenyewe n’ibiza byabaye muri Gicurasi 2023, imiryango ifite amikoro macye yubakirwa ubwiherero, imirima y’igikoni ndetse indi ibumbirwa amatafari.

Mayor Mukamana yagarutse ku kuntu abaturage bakubakira ku bufatanye bikabageza kuri byinshi
Mayor Mukamana yagarutse ku kuntu abaturage bakubakira ku bufatanye bikabageza kuri byinshi

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Soline wifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Nemba, yagaragaje inyungu iri mu kurwanya isuri hatabayeho kwirindiriza kubikora ari uko yabagizeho ingaruka, ari na yo mpamvu nyamukuru y’iki gikorwa cyabahuje.

Yavuze ko ibi kubigira umuco bisaba guhora bashishikariye umurimo kandi bakirinda ibiyobyabwenge n’ubusinzi. Yabijeje ko ubuyobozi buzabahora hafi dore ko hari na gahunda buherutse gutangiza yiswe “Duhari ku Bwanyu”, igamije kurushaho kwegera abaturage, kumva ibibazo bafite no bukabafasha kubikemura.

Mu Muganda wabereye mu Murenge wa Nemba, abaturage n'abayobozi bafatanyije gucukura imirwanyasuri mu misozi
Mu Muganda wabereye mu Murenge wa Nemba, abaturage n’abayobozi bafatanyije gucukura imirwanyasuri mu misozi

Mu Karere ka Gakenke ho abitabiriye umuganda wabereye mu Mudugudu wa Burinda Akagari ka Kamonyi mu Murenge wa Rusasa, bifatanyije n’Umuyobozi w’Aka Karere wungirije Ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage Uwamahoro Marie Thélèse, wari hamwe n’inzego zishinzwe umutekano maze basibura rigore no gusana ibiraro by’umuhanda Gisasa-ku ishusho-Gatonde.

Abo mu Murenge wa Rusasa bagorwaga n'ubuhahirane kuko bimwe mu biraro byari byarangiritse
Abo mu Murenge wa Rusasa bagorwaga n’ubuhahirane kuko bimwe mu biraro byari byarangiritse

Muri utu Turere twose kimwe n’aka Rulindo, nyuma y’umuganda, mu butumwa bwagarutsweho mu biganiro abayobozi bahaye abaturage bwibanze ku kwitegura Umunsi w’Intwari uteganyijwe kuba tariki ya 1 Gashyantare 2024, babakangurira kwitabira gahunda za Leta zirimo gutangira ubwisungane ku gihe, Ejo Heza n’izindi ndetse banashishikarizwa kwisuzumisha indwara zitandura harimo Diyabete n’Umuvuduko w’amaraso.

Muri iki gikorwa kandi abaturage bapimwe izo ndwara ku buntu bibafasha kumenya uko uko ubuzim bwabo buhagaze.

Inzego z’umutekano zabakanguriye kwibungabungira umutekano no kujya bihutira gutangira amakuru ku gihe y’ibyo babona bitagenda, mu rwego rwo gukumira icyaha kitaraba.

Amakimbirane mu miryango nka kimwe mu biri ku isonga mu kumunga iterambere bigahoza benshi mu bukene abaturage basabwe kuyirinda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka