Amajyaruguru: Minisitiri Musabyimana yasabye abayobozi gushyira imbere imikoranire n’ubwumvikane

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, asanga abayobozi bo mu Ntara y’Amajyaruguru, nibashyira imbaraga mu kunoza imikoranire n’ubwumvikane hagati yabo, mu kazi kabo ka buri munsi, kwegera abaturage banoza serivisi babaha, biri mu bizabafasha kuzuza inshingano zabo, iterambere ryihute.

Minisitiri Musabyimana yasabye abayobozi gushyira imbere imikoranire hagati yabo n'ubwumvikane kuko aribwo bazagera ku ntego
Minisitiri Musabyimana yasabye abayobozi gushyira imbere imikoranire hagati yabo n’ubwumvikane kuko aribwo bazagera ku ntego

Ibi Minisitiri Musabyimana, yabigarutseho ku wa Gatanu tariki 3 Werurwe 2023, mu nama yamuhuje n’abayobozi mu nzego zitandukanye ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru; ikaba yari igamije kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’iyi Ntara iheruka gutangazwa y’umwaka wa 2021-2022 ndetse n’imihigo iri gushyirwa mu bikorwa y’uyu mwaka wa 2022-2023.

Ni inama ibaye nyuma y’iminsi mike ishize hatangajwe uko uturere twitwaye mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2021-2022, aho Intara y’Amajyaruguru yaje ku mwanya wanyuma, bikanagaragazwa n’urutonde ry’uko Uturere twakurikiranye mu kuyishyira mu bikorwa.

Uturere tune mu tugize iyi Ntara, ari two Gakenke, Gicumbi, Musanze na Burera; twaje mu myanya itanu ya nyuma, mu gihe Akarere ka Rulindo ko kaje ku mwanya wa gatatu.

Imikoranire idahwitse hagati y’abayobozi, baba abagize Komite Nyobozi ku rwego rw’Akarere n’izindi nzego bakorana, ngo usanga ahanini iteza ubwumvikane buke hagati yabo, bikadindiza imyanzuro cyangwa ibyemezo runaka baba bariyemeje gushyira mu bikorwa, ari na byo byabaye intandaro yo kudindira kw’imihigo, ibyaje gushyira Intara y’Amajyaruguru ku mwanya wa nyuma.

Yagize ati: “Mu gihe buri wese yakora ari nyamwigendaho, adatahirije umugozi umwe na bagenzi be, nta na rimwe iterambere ry’umuturage n’igihugu rishobora kugerwaho. Nabaha urugero rw’igihe Akarere ka Musanze kabaga aka nyuma mu myaka yashize; bamwe mu bakozi bako barabyishimiye, bagira bati Meya na ba Visi Meya baratsinzwe, turebe icyo bari bubikoreho.”

“Ukibaza icyo umukozi muzima yakungukira mu kuba urwego akorera rwatsinzwe bikakuyobera. Imikorere nk’iyo ntikwiye kuba iranga umukozi muzima, ufite ishyaka ryo guteza imbere aho akorera n’abo ashinzwe.”

Minisitiri Musabyimana yongeyeho ko abayobozi badakoreye mu mwuka w’ubwuzuzanye, kwizerana hagati yabo kandi bagakora nk’ikipe, hiyongeraho no gukorana neza n’inzego zikorera aho bakorera, ibyo baharanira byose byazakomeza kudindira.

Iyi nama yabaye umwanya wo gusasa inzobe no gusesengura ibibazo bituma iyi Ntara iza ku mwanya wa nyuma mu gihe mu bihe byashize yazaga mu myanya y’imbere muri gahunda za Leta zitandukanye.

Minisitiri Musabyimana yanabibukije ko hejuru y’imikoranire inoze hagati yabo, ihame ryo kwegera abaturage no kubaha umwanya uhagije mu bibakorerwa ari ntakuka. Yanongeyeho ko kubaha amakuru na serivise baba babakeneyeho bizatanga umusaruro ufatika mu iterambere buri wese aharanira kugeraho.

Agaragaza ko ibyo byose kubigeraho nta rundi rwitwazo rwakagombye kubaho, kuko Leta iba yashoye mu Turere ingengo y’imari y’akayabo k’amamiliyari y’amafaranga kugira ngo ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo ribashe kugerwaho nta nkomyi.

Abaturage bo mu Turere tumwe na tumwe tugize Intara y’Amajyaruguru na bo basanga hari aho abayobozi babo badohotse, cyane cyane muri serivisi zijyanye no kubakemurira ibibazo bibugarije, aho bamwe ngo bamara igihe babasiragiraho barababuze, yaba mu biro aho bakorera ndetse no mu nteko z’abaturage.

Ikindi ngo ni uko hari aho bamara imyaka myinshi bizezwa ibikorwa remezo nk’imihanda, ibiraro, amashanyarazi cyangwa amazi meza, byabafasha kwihutisha iterambere, ntibabihabwe; aba baturage bagasanga uyu ukwiye kuba umwanya nyawo wo kwikebuka, bakitsa ku byabafasha kwigobotora ibyo bibazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze nyakubahwa Minister ,ibyo muvuga byo ni ukuri 100/100 ariko abayobozi hari aho usanga babigiramo uruhare mukudahuza Abakozi Kandi Abakozi bakabaye bahawa uburenganzira bumwe:urugero nka Gakenke Abakozi bafatwa muburyo bitandukanye ,none se Reba Abakozi bakorera ku Karere bahabwa amata n’amazi byo kunywa ariko waza mu Murenge n’utugari ,uretse kubima ayo Mata ntiba nabishyura ordre de mission ,ngaho mbwira ni inde uteza ikibazo nk’iki mubakozi? Bazahuza bate aba bakozi.Murakoze

Ndizeye jean paul yanditse ku itariki ya: 4-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka