Amajyaruguru: Minisitiri Kayisire yakanguriye abayobozi gukaza ingamba zo gukumira ibiza

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange, arahamagarira Abayobozi mu Ntara y’Amajyaruguru, kurushaho gukaza ingamba zirimo no kongera ubukangurambaga bwigisha abaturage gukumira ingaruka ziterwa n’ibiza, kugira ngo bibafashe kuzahangana n’igihe cy’itumba cyegereje.

Abitabiriye ibyo biganiro biyemeje gufatanya mu gukumira ibiza
Abitabiriye ibyo biganiro biyemeje gufatanya mu gukumira ibiza

Ibi yabigarutseho ku wa Kane tariki 3 Werurwe 2022, mu biganiro byamuhuje n’abayobozi, kuva ku rwego rw’Umurenge kugera ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, byari bigamije kurebera hamwe ingamba zo kurushaho gukumira ibiza.

Minisitiri Kayisire yagaragarije abo bayobozi ko kuba uduce twinshi mu Ntara y’Amajyaruguru, tugizwe n’imisozi harimo n’ihanamye, imiterere y’ubutaka bukunze gushegeshwa n’ibiza, ku buryo nta gikozwe mu maguru mashya, abaturage batazasiba guhura n’ingaruka mu buryo bukomeye, zidasize n’ibikorwa remezo biri hirya no hino.

Yagize ati “Biradusaba gushyira imbaraga mu bikorwa bituma umuturage arushaho gusobanukirwa uruhare rwe mu gukumira ibiza, cyane cyane akerekwa inyungu iri mu kuva mu manegeka, agatura ahadashyira ubuzima bwe mu kaga. N’igihe ahimuriwe ariko, na za ngamba zose zo gukumira ibiza yaba ku butaka ahingaho n’aho atuye, ntabihagarike kugira ngo ejo cyangwa hirya y’ejo, atazisanga n’aho yatujwe atakibasha kuhakorera ikintu na kimwe, bitewe n’uko naho ibiza byahashegeshe”.

Akomoza ku ngengo y’imari Leta ishora mu bikorwa byo gukumira ibiza, Kayisire asanga bikwiye kujya bisanga abayobozi barafashe iyambere mu kwigisha abaturage, bagasobanukirwa ko ari bo mbere na mbere bafite uruhare mu kubikumira, noneho ibindi bikaba inyongera.

Yagize ati “Leta ishobora gushora za miliyoni magana mu Karere yo gutunganga urugero nk’imiyoboro y’amazi kugira ngo ikumire ibiza. Iyo umuturage atigishijwe hakiri kare ko afite inshingano zo kuyibungabunga no kuyitaho, uzasanga mu mwaka umwe cyangwa ibiri, ahubwo yaratangiye kwangirika itakimufitiye akamaro, kuko ateretswe inyungu ziri mu kuba we ubwe agomba kubyitaho. Kandi nta handi azabimenyera, hatari mu kaba inzego zitandukanye zigomba kuba zabanje kumwegera”.

Minisiti Kayisire (hagati) yasabye abayobozi bo mu Ntara y'Amajyaruguru kurushaho gukaza ingamba zo gukumira ibiza
Minisiti Kayisire (hagati) yasabye abayobozi bo mu Ntara y’Amajyaruguru kurushaho gukaza ingamba zo gukumira ibiza

Abayobozi barimo n’ab’uturere tugize iyo Ntara dukunze kwibasirwa cyane n’ibiza, bavuga ko bagiye kurushaho kwegera abaturage, by’umwihariko babafasha guhindura imyumvire yo kuva mu duce tw’amanegeka, mu rwego rwo kwirinda ingaruka zishobora guterwa n’ibiza.

Nizeyimana Jean Marie Vianney, uyobora Akarere ka Gakenke, yagize ati “Mu Karere kacu usanga ibiza bigaragarira mu kuba ahenshi amazi yinjirana abaturage mu mazu, imiryango igituye mu duce tw’amanegeka nko mu misozi hejuru cyangwa batuye duce two munsi y’imikingo, n’ahandi hantu bigaragara ko hashyira ubuzima bwabo mu kaga. Abo rero ni bo tugiye kurushaho kwegera tubagira inama yo kuva muri utwo duce, cyane ko bigaragara ko muri ibi bihe imvura yatangiye kugwa ari nyinshi kandi binashoboka ko yanakwiyongera mu gihe kiri imbere”.

Abayobozi bagaragaza imbogamizi zo kuba hari imiryango myinshi ikiri mu manegeka, harimo n’igitsimbaraye ku kuguma mu masambu ya gakondo. Bakavuga ko mu bukangurambaga bakomeje, bazarushaho kuyegera.

Judith Mukanyirigira, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo ati “Usanga hari abaturage bagikomeje kwinangira, bumva ko batava ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, nyamara bigaragara ko bugarijwe. Nk’abayobozi dufite inshingano zo kwigisha abaturage mu buryo buhoraho, nicyo tugiye kurushaho gushyiramo imbaraga, mu kwirinda ko hagira umuntu ugerwaho n’ ingaruka z’ibiza”.

Yunganirwa na mugenzi we uyobora Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal, uhera ku kuba hari ingaruka abaturage bahura na zo biturutse ku biza, agashimangira ko hari ingamba bagiye kongeramo imbaraga ngo bahangane n’izo ngaruka.

Yagize ati “Mu karere kacu haracyagaragara ibiza bikomoka ku nkuba zikubita abantu, ibiterwa n’amazi y’imvura igwa ari nyinshi bigatembana inzu, hakaba n’avaho amasakaro kubera ibisenge bitaziritse biba byasambuwe n’umuyaga, ibiza bitembana ubutaka n’imyaka y’abaturage n’ibindi”.

Ati “Tugiye kwibanda ku gufatanya n’abaturage mu gushyiraho imiganda yihariye, dusibure ibyobo bifata amazi, dukore imirwanyasuri n’imiringoti mu mirima yabo, kandi dusesengure neza ibibazo by’abakiri mu manegeka aho bishoboka bayavemo. Ahakigoranye dukore ubuvugizi bwihuse, kugira ngo turebe uko duhangana no gukumira ko ibiza hari abo byakwibasira”.

Guhera muri Mutarama kugeza muri Gashyantare 2022, mu Ntara y’Amajyaruguru ibiza byahitanye abantu batandatu, bikomeretsa barindwi, bisenya inzu 72 n’ubwiherero 118. Bikaba byarangije imyaka iri ku buso bwa hegitari zikabakaba zirindwi, byica amatungo 17, ibikorwaremezo byiganjemo ibiraro, ndetse hakaba habarurwa abantu 11 bakubiswe n’inkuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka