Amajyaruguru: Miliyoni zisaga 60 Frw zimaze gucibwa abarenga ku mabwiriza yo kwirinda #COVID19

Miliyoni zisaga 60 z’amafaranga y’u Rwanda zimaze gucibwa bamwe mu baturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru barenze ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus.

Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney
Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney

Ni ibyatangajwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today ku wa gatandatu tariki 25 Mata 2020 ku bijyanye n’imyitwarire y’abaturage mu bihe byo kwirinda Coronavirus aho buri wese asabwa kuguma mu rugo.

Guverineri Gatabazi, yavuze ko hagiye habaho ukwigisha ariko bamwe mu baturage bakomeza kurenga ku mabwiriza kugeza ubwo baciwe amande.

Yagize ati “Turibwira ko uyu munsi abantu bamaze kugira iby’ibanze bya ngombwa bibafasha guhangana n’iki cyorezo. Gusa nta byera ngo de!, kuko twanagize abatabyubahiriza ku buryo mu ntara yacu kugeza ku matariki 21 na 22 Mata, twari tumaze guca abantu amande asaga miliyoni 60 kubera kutubahiriza amabwirizwa aba yatanzwe”.

Guverineri Gatabazi avuga ko Akarere ka Gakenke kaza imbere mu gucibwa amande, avuga ko icyari kigamijwe atari uguca amande, ahubwo ari uko abo bahanwe babaga bakoze ibinyuranye n’amabwiriza ya Leta ajyanye no kwirinda COVID-19.

Ibyaha bikomeye byagiye bituma ababikoze bahanwa birimo kurenga ku mabwiriza ya Leta, nko gutwara abagenzi kuri moto, kwimurira utubari mu ngo mu masaha y’ijoro, gukora inzoga z’inkorano n’ibindi.

Uwo muyobozi yavuze ko n’ubwo hari abaciwe amande, bitavuze ko umubare w’abaturage bigometse ari wo munini, avuga ko mu guhangana n’icyo cyorezo Intara y’Amajyaruguru ihagaze neza n’ubwo byabanje kugorana.

Ati “Turi mu bikorwa by’ubukangurambaga mu nzego zose duhereye ku midugudu, amasibo no mu miryango muri rusange, aho twagiye twifashisha indangururamajwi mu masoko n’ahandi hahurira abantu benshi.

Duhagaze neza, twaragerageje uko dushoboye kuko abaturage kubigisha imico imwe n’imwe yo kutaramukanya no gukaraba kenshi byabanje kubatonda”.

Andi makosa yoroheje yagiye agaragara muri iyo ntara hakabaho kwigisha abaturage, ni ukwegerana ntibahane intera nko mu masoko n’ahandi hahurira abantu benshi, aho ayo makosa yagiye akosorwa no kwigishwa, nk’uko Guverineri Gatabazi akomeza abivuga.

Ati “Igituma abantu bashaka kwegerana ni impamvu zo kumvikana ku biciro, kumvikana ku byo bashaka kugurisha no kugura, biba bisaba kwigisha ugahozaho. Hari n’abandi bagendaga mu muhanda hakaba urujya n’uruza bamwe bitwaje ’emballage’, imifuka n’ibikapu kandi batagiye guhaha, ariko kubera ko afite uburenganzira bwo kujya guhaha bigakurura urujya n’uruza mu muhanda no mu masoko”.

Mu ngamba zafashwe, habayeho kongera amasoko y’ibiribwa aho bamwe bimuriwe muri gare no mu bibuga by’imipira mu rwego rwo guha abaturage uburyo bwo guhana intera birinda kwanduzanya.

Ikindi kibazo cyagaragaye mu Ntara y’Amajyaruguru nk’uko Guverineri Gatabazi akomeza abivuga, ni abantu basaga 1000 bagiye binjira mu gihugu cya Uganda bagaca mu nzira zitemewe, hakabaho n’abajyaga kugura ibiyobyabwenge muri icyo gihugu aho bashyizwe mu kato mu buryo bwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo cya Coronavirus.

Guverineri Gatabazi avuga ko bamwe bagiye bashyirwa mu kato mu Karere ka Burera na Gicumbi, aho bamwe batangiye gutaha mu miryango yabo nyuma y’uko bujuje iminsi yagenwe batagaragaje ibimenyetso bya COVID-19 mu ipimwa bagiye bakorerwa.

Gatabazi arashimira abaturage bakomeje gutanga amakuru kuri abo bagizi ba nabi bakomeje kurenga ku mabwiriza ya Leta, bakora ibikorwa byatuma habaho ikwirakwizwa rya Coronavirus, avuga ko uko iminsi ishira abantu bagenda bumva neza amabwiriza no gufata ingamba zinyuranye mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo, aho n’ubuyobozi bukomeje kongera ubukangurambaga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

murabura kubaha ibibatunga none naduke bari bafite muratubakuraho ntasoni!!!

mudacumura yanditse ku itariki ya: 26-04-2020  →  Musubize

Murabura kugaburira abaturage murabaca amande...ni byiza guhana abatubahirije amabwiriza ariko rero inzara imeze nabi cyane. Ntabwo inzara yabicira mu nzu. Leta nitabare abaturage kuko ntibyoroshye nuko mbona ibi bintu nta muntu uri kubivuga.

Kamali yanditse ku itariki ya: 26-04-2020  →  Musubize

Intara y Amajyaruguru mukomerezaho gahunda yo kurwanya Covid 19. Ariko nibajije hano ibibazo byinshi wenda nijye ntasobanukiwe. Gufata ingamba zo guhana no gucibwa ni byiza pe kuko benshi ntibumva naho dutuye ariko iyo mubaca amende nzi neza ko habaho guhererekanya amafranga kuko abenshi badakoresha bank cyangwa momo. Kuheza kuri 60,000,000 aba yavuye mu baturage benshi ubwo nabyo ntihabo kwanduzanya?

Amende birumvikana, ayo mubaca mwaba mukurikiza amabwiriza rusange yogucibwa amende wenda ngo tumenye ko nahandi hose amende yashizweho agenderwaho ari amwe?

Ariko aya mafranga nabonaga ari menshi dukurikije ibihe turimo abantu badakora yaciwe.

Ibihe turimo abantu dukwiriye kwumva ibyo dusabwa kuko nineza yacu badushakira.

Murakoze

Nana yanditse ku itariki ya: 26-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka