Amajyaruguru: Menya ibyaranze abayobozi b’uturere basezerewe mu nshingano n’ababasimbuye

Ku mugoroba wo ku itariki 08 Kanama 2023, nibwo ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasohoye itangazo risinywe mu izina rya Parezida Paul Kagame, ryirukana mu mirimo abayobozi batandukanye mu Ntara y’Amajyaruguru, barimo abayobozi batatu b’uturere.

Nzabonimpa wari Meya wa Gicumbi yagizwe umunyamabanga nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyaruguru
Nzabonimpa wari Meya wa Gicumbi yagizwe umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru

Muri iryo tangazo ryasinyweho na Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard, rirerekana ko abo bayobozi basezerewe hagendewe ku isesengura rimaze gukorwa, rikagaragaza ko bamwe mu bayobozi batashoboye kuzuza inshingano zabo, zirimo gusigasira ubumwe bw’abanyarwanda, nka rimwe mu mahame remezo ya Leta y’u Rwanda yiyemeje kugenderaho.

Mu bayobozi birukanwe mu mirimo, harimo Mushayija Geoffrey, Uwanyirigira Marie Chantal, Ramuli Janvier, Nizeyimana Jean Marie Vianney n’abandi.

Burera

Nyuma y’uko atorewe kuyobora manda ya kabiri nk’umuyobozi w’akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, asezerewe ku murimo w’ubuyobozi bw’akarere ka Burera nyuma y’igihe cy’umwaka n’igice atorewe manda ya kabiri mu Ugushyingo 2021.

Yari amaze imyaka ibiri ari umuyobozi w’ako karere, nyuma y’uko atorewe uwo mwanya tariki 6 Ukuboza 2019 nyuma y’uko yari umukozi w’akarere ka Burera ayoboye ishami ry’uburezi.

Uwanyirigira Marie Chantal yasezerewe ku nshingano zo kuyobora akarere ka Burera
Uwanyirigira Marie Chantal yasezerewe ku nshingano zo kuyobora akarere ka Burera

Uwanyirigira yatorewe kuyobora akarere ka Burera , asimbuye Uwambajimana Florence wari umaze kugirwa Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba.

Itangazo rimuhagarika ku murimo, ryasohotse nyuma y’isaha imwe avuye gukemura ibibazo by’abaturage mu murenge wa Gatebe, mu nteko y’abaturage yari yitabiwe na Guverineri Nyirarugero Dancille.

Nyuma y’iryo tangazo yagiye ku rubuga rwa Twitter ashimira Parezida wa Repubulika muri aya magambo, ati “Nsabye imbabazi ku nshingano ntabashije kuzuza, cyane cyane gusigasira ubumwe bw’abanyarwanda.

Itangazo risezerera Uwanyirigira Meya wa Burera ryasohotse avuye gusura abaturage bo mu murenge wa Gatebe
Itangazo risezerera Uwanyirigira Meya wa Burera ryasohotse avuye gusura abaturage bo mu murenge wa Gatebe

Ndashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME uha amahirwe abanyarwanda bose mu kubaka igihugu, ndashimira umuryango FPR Inkotanyi”.
Arongera ati “Ndashimira indacogoramumihigo z’akarere ka Burera icyizere mwari mwarangiriye, abafatanyabikorwa bose mu iterambere ry’akarere mu gihe nari maze mu nshingano.Ndacyafite imbaraga n’ubushake bwo gukorera urwatubyaye”.

Uwo muyobozi yasimbuwe n’uwari umwungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nshimiyimana Jean Baptiste, ugiye kuyoboye ako karere by’agateganyo.
Hagendewe ku manota y’imihogo 2022-2023, Uwanyirigira Marie Chantal asize Akarere ka Burera ku mwanya wa nyuma (27/27).

Musanze

Ramuli Janvier, usimbuwe na Bizimana Hamiss ku nshingano zo kuyobora akarere ka Musanze, yari amaze umwaka n’igice muri izo nshingano, nyuma y’uko atowe mu Ugushyingo 2021, asimbuye Nuwumuremyi Jeannine wari umaze umwaka umwe muri izo nshingano.

Ramuli Janvier wari umuyobozi w'akarere ka Musanze nawe yasezerewe
Ramuli Janvier wari umuyobozi w’akarere ka Musanze nawe yasezerewe

Itangazo ryirukana uwo muyobozi, ryasohotse mu masaha make avuye mu nteko y’abaturage yari yabereye mu Kagari ka Rwebeya Umurenge wa Cyuve, aho yari amaze kugeza ku baturage ubutumwa butandukanye burimo gukomera k’ Ubumwe bw’Abanyarwanda no kubumbatira umutekano.

Mu gihe abandi bayobozi b’uturere basimbuwe n’ababungirije bashinzwe iterambere ry’ubukungu, Ramuli Janvier ntiyasimbuwe n’umwungirije ariwe Rucyahana Mpuhwe Andrew, kuko yamaze kwegura.

Ramuli Janvier asize akarere ka Musanze ku mwanya wa 25/27, hagendewe mu byavuye mu mihigo ya 2022-2023.

Kamanzi Axelle yari Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu karere ka Musanze
Kamanzi Axelle yari Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Musanze

Kamanzi Axelle, wari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage mu karere ka Musanze, nawe yagaragaye ku itandazo ry’abasezerewe, mu nshingano yari amazeho imyaka irenga itatu, aho yatangiye manda ye ya kabiri mu Ugushyingo 2021.

Gakenke

Gakenke nayo iri mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru twabuze abari abayobozi batwo, aho Nizeyimana Jean Marie Vianney nawe yagaragaye ku rupapuro rw’Umuhondo rusezerera bamwe mu bayobozi mu Ntara y’Amajyaruguru.

Nizeyimana JMV wari Meya wa Gakenke yasezerewe
Nizeyimana JMV wari Meya wa Gakenke yasezerewe

Iryo tangazo rimwirukana ryasohotse nyuma y’isaha imwe Nizeyimana avuye mu Kagari ka Muhororo, Umurenge wa Cyabingo, aho yari yitabiriye inteko y’abaturage mu rwego rwo gukemura ibibazo byabo.

Ni nyuma y’amasaha make yari amaze afunguye Imurikabikorwa (Open Day) ry’iminsi ine ryateguwe k’ubufanye bwa JADF Terimbere Gakenke n’Akarere ka Gakenke, aho riri kubera mu murenge wa Gakenke.

Mu butumwa yari amaze gutanga, Nizeyimana JMV yari yasabye abaturage kwirinda ubusinzi bubaganisha mu byaha, kwirinda amakimbirane mu ngo, kwimakaza umuco w’isuku, kurwanya igwingira n’imirire mibi y’abana bato, kwitabira izindi gahunda za Leta n’ibindi.

Uwo mugabo wahoze ayobora Umurenge wa Ruli, atorerwa kuyobora akarere ka Gakenke tariki 19 Ugushyingo 2021 asimbuye Nzamwita Deogratias, asimbuwe n’uwari umwungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Niyonsenga Aimé François, ugiye kuyobora ko akarere byagateganyo.

Hagendewe ku byavuye mu mihigo ya 2022-2023, Nizeyimana JMV, asize akarere ka Gakenke ku mwanya wa 23 mu turere 27 twahize.

Abandi birukanwe mu nshingano harimo Uwari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Mushayija Geoffrey, wasimbuwe na Nzabonimpa Emmanuel wari Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi.

Twagirayezu Innocent wari umaze imyaka irenga itanu ayobora umurenge wa Kinigi, nawe ari mubavanwe mu nshingano.

Bizimana Hamiss niwe ugiye kuyobora akarere ka Musanze by'agateganyo
Bizimana Hamiss niwe ugiye kuyobora akarere ka Musanze by’agateganyo

Abandi birukanwe harimo Musabyimana François, wari ushinzwe ubutegetsi n’abakozi mu karere ka Musanze, Nsanzabandi Rushema Charles wari umuyobozi w’imirimo rusange mu karere ka Gakenke, Karisa Ngirumpatse Justin wari umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’abakozi mu karere ka Gakenke na Museveni Songa Rusakuza wari umukozi ushinzwe amasoko muri Gakenke.

Mu bikomeje kuvugwa byaba byirukanishije abo bayobozi, harimo inama iherutse guteranira mu murenge wa Kinigi, yahuje ubwoko bw’abakono, banimika umutware wabo, ibyafashwe nko kuvangira gahunda Leta yiyemeje ya Ndi Umunyarwanda.

Uko guhagarikwa kw’abayobozi, kurahuzwa n’uko mu itangazo, impamvu zagaragajwe ari uko abo bayobozi batabashije kuzuza inshingano zabo, zirimo cyane cyane gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka