Amajyaruguru: Kutagira amashanyarazi byababujije kugera ku iterambere

Mu Ntara y’Amajyaruguru hakomeje kugaragara umubare w’ingo zitaragezwamo amashanyarazi cyangwa ubundi buryo ubwo ari bwo bwose bwatuma zidakomeza kuba mu icuraburindi; ibintu abaturage basanga bidindiza umuvuduko w’iterambere, bikanabavangira mu cyerekezo bifuza kuganamo.

Batgerewe amapoto ariko bategereza umuriro baraheba
Batgerewe amapoto ariko bategereza umuriro baraheba

Mu ngo 506,064 izingana na 35,3% byazo ziracyakoresha amatoroshi kugira ngo zibone urumuri mu gihe izigera kuri 5% zo zikimurikisha inkwi(ibishishimuzo).

Mu batuye mu Mudugudu wa Kamenantare Akagari ka Buruba mu Murenge wa Cyuve Akarere ka Musanze, barimo abavuga ko bifashisha amatoroshi cyangwa ibishishimuzo ku bwo kubura uko bagira kuko nta bundi buryo bafite bwo kuboneshereza ingo zabo.

Ndori Stephano ati: “Icuraburindi rikomeje kuduheza mu bwigunge ku buryo nk’imiryango tutabona uko twicara hamwe nko mu ruganiriro mu masaha ya nijoro ngo tuganire ku byateza imbere urugo cyangwa ngo abana babone uko bakora imyitozo n’imikoro baba babahaye ku ishuri. Mu gihe cy’umwijima wa nijoro hatabona, nk’igihe cyo kurya cyangwa gusasa tukamurikisha ibishishimuzo by’inkwi n’ibishababa tuba twarogose hirya no hino.

Nabwo kandi tuba dufite impingenge z’uko byanadukururira impanuka y’inkongi, inzu ikaba yashya igakongoka tukanahaburira ubuzima”.

“Amaso yabaye nk’ibishirira ku bw’urumuri rw’ibyo bishishimuzo n’ubutoroshi budafite ireme dukoresha buri munsi. Amashanyarazi tuyarota nk’inzozi, Leta nidufashe natwe atugereho tuve mu icuraburindi”.

Undi wo mu Mudugudu wa Kabahama ati: “Hashize nk’umwaka REG ije muri kano gace ihashinga amapoto batwizeza ko bagiye kutuzanira amashanyarazi, none twarayategereje twarahebye. Kandi indi midugudu twegeranye na yo bo barayafite n’ubwo atagira ingufu ariko byibura bo baracana. Iyo tugerageje kwegera abakozi ba REG batubwira ngo amashanyarazi araza hashira igihe bakongera kutubwira gutyo; ubu ayo mapoto dutekereza ko azarinda ahirima cyangwa agasazira mu butaka nta kintu akoreshejwe”.

Mu Ntara y’Amajyaruguru nk’uko imibare y’ibarura rusange rya gatanu ry’abaturage n’imiturire, ry’Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare, ibigaragaza, 54% by’ingo zaho zikoresha umuriro w’amashanyarazi nk’uburyo bwo kubonesha, 3% zo zigakoresha buji, 0,9% zikoresha moteri, mu gihe 1,2% zigikoresha amatara ya peterori n’udutadowa naho 0,4% bo bakoresha ubundi buryo.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, aherutse kubwira Kigali Today ko iyi mibare ifite uruhare runini mu kwerekana ahakiri icyuho, ku buryo itanga isura y’ahashobora gushyirwa imbaraga mu gihe cyo gukora igenamigambi rihuriweho n’Intara n’abafatanyabikorwa bayo.

Yijeje abaturage ko muri iki gihe Leta ishishikajwe no kunoza uburyo bwose bushoboka butuma abaturage begerezwa amashanyarazi ndetse n’ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba, ku buryo hari icyizere cy’impinduka zifatika bidatinze.

Imibare y’ikigo NISR kandi yanagarutse ku buryo abaturage b’Intara y’Amajyaruguru bahagaze mu birebana n’ingufu bakoresha mu guteka, aho 88,4% bagicanisha inkwi, naho 8,7% bakaba batekesha amakara mu gihe 1,4% by’ingo ziteka kuri gaz.

Iyi mibare kandi ikomeza igaragaza ko 0,8% by’ingo zo mu majyaruguru zidateka, izindi zingana na 0,8% zikaba ziteka binyuze mu bundi buryo butandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ubu c reg ntibona ko hsri aba electrician bashomye???ubu yatanze Ako kazi tukagakora????

Dufitimana Buto Moise yanditse ku itariki ya: 23-01-2024  →  Musubize

Birababaje kubona umuturage witwa ko atuye mu mujyi nka musanze amara amezi arenga ane atabona umuriro w’amashanyarazi kdi mbere yaracanaga.
twagiye kubaza kuri REG batubwirako umuriro wabaye mucye bityo ko nta na gahunda ihari yo kuduha umuriro.
ntuye mu murenge wa cyuve,kabeza cell, kungo village ariko kimwe nabandi baturanyi banjye tumaze amezi ane dufite ikibazo cy’ibura ry’umuriro ibintu bibangamiye iterambere ryabahatuye.

Twibaza niba mu murenge wa cyuve nta bakozi bashinzwe iterambere bahari kuko nta network ya tel ihaba bityo nta internet, kureba television twarabyibagiwe,nta muhanda numwe uba muri cyuve....

dukeneye ubuvugizi

oda yanditse ku itariki ya: 22-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka