Amajyaruguru: Ku munsi wa mbere w’icyunamo hagaragaye ingengabitekerezo eshatu za Jenoside
Ubuyobozi bw’Urwego bw’Ubugenzacyaha (RIB) mu Ntara y’Amajyaruguru bwagaragaje ko ibikorwa bitatu by’ingangabitekerezo ya Jenoside byabonetse muri iyo Ntara ku munsi wo gutangiza gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni Raporo yatangarijwe mu nama nyunguranabitekerezo yahuje Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, inzego z’umutekano ku rwego rw’Intara n’ako karere n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge 15 igize ako Akarere ka Musanze n’abandi, inama yabaye ku wa kane tariki 08 Mata 2021.
Asobanura ku byaha birimo kugaragara mu Karere ka Musanze, Umuyobozi w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu Ntara y’Amajyaruguru, Mukamana Beline, yavuze ku bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yavuze ko muri iki cyumweru cyo kwibuka Jenoside, hamaze kugaragara ibikorwa bitatu (3) by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo.
Ati “Muri iki cyumweru turimo cy’icyumamo mu Ntara y’Amajyaruguru hamaze kugaragara Case eshatu z’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo, no mu karere ka Musanze mu murenge wa Kinigi habonetsemo imwe, turacyayikoraho iperereza”.
Umuyobozi wa RIB mu Ntara y’Amajyaruguru avuga ko basanze ibikurura izo ngengabitekerezo za Jenoside ari ubusinzi.
Ati “Abayobozi biradusaba ko dukomeza kwegera abaturage kugira ngo zidakomeza kuba nyinshi, kuko abarimo kuzigaragarwaho turasanga bifitanye isano no kujya kunywa, urasanga basinze bagira uwo bagirana ikibazo akaba aribyo bashingiraho bavuga bati ntimudukangishe ibi cyangwa se biriya. Urumva ibyo byaha barimo gukorwa urasanga zishingiye ku businzi bagahohotera abacitse ku icumu rya Jenoside”.
Kuri icyo kibazo Guverineri Nyirarugero Dancilla, arasaba abayobozi gukora ubukangurambaga mu baturage barwanya ko abarokotse Jenoside bakomeza gutotezwa, kandi harwanywa ingengabitekerezo za Jonoside zikomeje kugaragara muri iyo Ntara.
Ati “Mu ntara y’Amajyaruguru hari case zikomeje kugaragara, niyo mpamvu nongeye kwibutsa abantu ko igikorwa cyo kwibuka buri wese akwiye kukigira icye kugira ngo hatagira ingengabitekerezo ya Jenoside yongera kuzamuka mu ntara yacu. Niba izo case zabonetse ariko zihagararire aha dukore ubukangurambaga tubigire ibyacu, cyane cyane duhumuriza bagenzi bacu barokotse Jenoside tubafata mu mugongo, twirinda ibintu byose by’urugomo byabakorerwa”.
Uwo muyobozi avuga ko abagaragayeho ingengabitekerezo ya Jenoside ubu bari mu nzego zibishinzwe, aho bakomeje gukorwaho iperereza.
Ohereza igitekerezo
|
Mu majyaruguru ingengabitekerezo y’ubugome ntiyapfa kuhashira batojwe ubugome kuva kera abandi babuvukira mo nta kindi kiganiro cyabaga mu kanwa kabo kuko kuri bo umuntu wese utari umukiga bamwitaga inzoka umukristu w’intangarugero akabita umututsi,agatutsi,inyenzi,...
Ahubwo ndetse Imana igira amaboko ku ntambwe imaze guterwa.
Gusa ntitwavuga ko imvugo zabo zari zihuye n’ibikorwa kuko barimo abeza benshi mu bikorwa wabonaga bidahuye n’amagambo bavugaga cyane ko hari ababarusha ubugome kandi badakoresha izo mvugo!
Byatewe n’ibyo bavukiyemo ariko ubise abagome kurusha abo mu tundi tirere waba wibeshye cyane ko bo babonaga amashuli byoroshye bize neza mu gihe mutundi duce benshi bashutswe kubera ubujiji n’ubukene bakururiwe no kutamenya aho amashuli yubatse.
Buriya ngo umusinzi asinda iryo asanganywe kuko nubwo bari basinze ariko bavuze amagambo nubundi basanganywe niyo mpamvu mukwiye kutabagirira impuhwe kdi mukanakora iperereza ryimbitse kubo babana wasanga ariho umuzi wingengabitekerezo no gukomeretsa abacitse ku icumu bituruka
Buriya abantu ntibaphobya Génocide gusa ahubwo baba bali no mubayikoze cyangwa ababyeyi babo abavandimwe babo niyo mpamvu abantu nkabo bagomba gukorwaho.iperereza.ryimbitse mukahise.kabo ntabwo wajya hariya ngo ingengabitekerezo ipfumukemo gusa haba hali ikintu kubahana.bakwiye guhanwa nkabayikoze.kandi bakifuza.kuyikomeza
Mumbwire uko nabwohereza munyandiko (ubwo ubuhamya kuri Genocide)
Ndashaka kubagezaho ubuhamya kuri Genocide