Amajyaruguru: Inzego z’ibanze zirashinjwa uburangare mu gukemura ibibazo by’abaturage

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru buranenga bikomeye ubw’inzego z’ibanze zimwe na zimwe zigize iyo Ntara, buvuga ko abaturage bakomeje kugana intara bazanye ibibazo biciriritse byagombye kuba byarakemukiye mu nzego z’ibanze zirimo n’umudugudu.

Guverineri Gatabazi yasanze inzego z'ibanze zidakemura uko bigomba ibibazo by'abaturage
Guverineri Gatabazi yasanze inzego z’ibanze zidakemura uko bigomba ibibazo by’abaturage

Gatabazi Jean Marie Vianney, uyobora iyo ntara afata icyo kibazo, nk’uburangare bw’abo bayobozi, akavuga ko bidakwiye mu bayobozi b’intara abereye umuyobozi ndetse no mu Rwanda muri rusange.

Agira ati” Ibyinshi mu bibazo usanga bigera ku Ntara ngo ni ibijyanye n’amakimbirane, ubwambuzi, urugomo, umwanda n’ibindi byoroheje.

Abenshi mu babibaza bakavuga ko batigeze babigeza mu midugudu no mu tugari kuko akenshi iyo babigejeje ku bayobozi bitinda gukemuka.”

Akomeza agira ati “ Ubusanzwe nakira ibibazo by’abaturage buri wa kabiri. Ku itariki ya 11 Nzeri 2018 mbere ya saa sita, nakiriye abaturage basaga 60. Ibibazo bambazaga nasangaga byoroshye ku buryo byagasubijwe n’umuyobozi w’umudugudu.”

Guverineri gatabazi yabajijwe ibibazo byoroshye usanga byaradindiriye mu nzego z'ibanze
Guverineri gatabazi yabajijwe ibibazo byoroshye usanga byaradindiriye mu nzego z’ibanze

Nyuma yo kwakira ibyo bibazo, yasuye abaturage bo mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze.

Aho naho yakiriwe n’imbaga y’abaturage bamugezaho ibibazo bisa n’ibyo yakiriye mu biro, abenshi bakemeza ko batigeze babigeza mu nzego z’ibanze, bashimangira ko batinda kubibakemurira.

Urugero ni ikibazo cyabajijwe n’uwitwa Ndahayo Jean Claude wabajije ikibazo cy’ivomo bahawe ridafungurwa ku gihe. Guverineri yasabye umuyobozi w’umudugudu kugikemura, kuko nta zindi mbaraga bisaba usibye kujya bafungurira igihe.

Munyawera Theogene we yabajije Guverineri ikibazo cy’uko ibigega abaturage bahawe, ngo bibafashe kubika amazi mu gihe cy’imvura, ariko ngo bikaba bidasukurwa.

Icyo kibazo mu by’ukuri kiraciriritse na cyo kuko ubusanzwe Leta ntikwiye guha abaturage ibibafitiye akamaro ngo nirangiza ize no kubibasukurira.

Abayobozi banyuranye mu murenge wa Gacaca baje kwakira Guverineri
Abayobozi banyuranye mu murenge wa Gacaca baje kwakira Guverineri

Guverineri Gatabazi amaze kumva ibyo yabajijwe yagize ati“ Iyo tugeze ahantu tugasanga abaturage babaza utubazo nk’utu, biba bigaragara ko umuyobozi aba atarabasuye ngo babimugezeho. Utubazo nk’utu tworoheje iyo tubazwa Guverineri biba bigaragara ko habayeho uburangare mu bayobozi”.

Guverineri yasabye abayobozi gusura abaturage kenshi no kumva ibibazo byabo, ibinaniranye bikagezwa mu nzego zisumbuye, asaba abaturage nabo kwishakamo ibisubizo by’ibibazo byoroheje bahura na byo, ndetse no kutarenga inzego z’ubuyobozi mu gihe basaba gukemurirwa ibibazo.

Abaturage bo mu murenge wa Gacaca basabwe kudasimbuka inzego z'ubuyobozi
Abaturage bo mu murenge wa Gacaca basabwe kudasimbuka inzego z’ubuyobozi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka