Amajyaruguru: Inzego z’ibanze n’iz’Abihayimana ziyemeje guhangana n’ibibazo bibangamiye abaturage

Abayobozi mu nzego z’ibanze ku rwego rw’Uturere n’Intara y’Amajyaruguru, abahagarariye amadini n’amatorero, baremeza ko bagiye kurushaho gufatanya, mu kugabanya umubare w’ingo zibana mu makimbirane n’ababana batarasezeranye, n’ibindi bibazo bikibangamiye imibereho y’abaturage.

Ibiganiro byitabiriwe n'inzego z'ibanze mu Turere n'Intara y'Amajyaruguru
Ibiganiro byitabiriwe n’inzego z’ibanze mu Turere n’Intara y’Amajyaruguru

Ibi babigarutseho mu biganiro byabahurije mu Karere ka Musanze, ku wa gatatu tariki 9 Ugushyingo 2022, byari bigamije gusesengurira hamwe ibibangamiye imibereho y’abaturage, uko ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’umwaka wa 2022-2023 rihagaze, n’ubufatanye impande zombi zagirana, ngo iterambere ry’umuturage rigerweho.

Abitabiriye ibi biganiro, bagaragaje imbogamizi z’icyuho cy’imikoranire hagati y’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, abanyamadini n’amatorero kikigaragara, nka kimwe mu bituma ibyo bibazo bidacika.

Pasiteri Matabaro Mporana Jonas wa Evangelical Restoration Church, yagize ati “Ikibazo cy’imirire mibi, abatagira ubwiherero, abana bacikiriza amashuri bamwe bakaba inzererezi cyangwa bagaterwa inda imburagihe; byose bishingiye ku makimbirane mu miryango. Nk’abanyamadini n’amatorero, dusanga hakibura ubufatanye n’imikoranire mu buryo bufatika hagati yacu n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze”.

Ati “Ni ibintu twari dukwiye kwitaho, ahamenyekanye umuturage ufite ikibazo, tukareba niba ari uwo kugirwa inama cyangwa kubakirwa ubushobozi, inzego zose mu mudugudu dufatanyije”.

Umushumba w’Itorero Anglican Diyosezi ya Shyira, Rev. Dr Samuel Mugisha Mugiraneza, yungamo ati “Twarushaho gushyira ingufu mu guhanahana amakuru amenyekanisha ahari ikibazo. Niba nko mu Mudugudu hari abatagira ubwiherero, abana bagwingiye se, imiryango itishoboye ikeneye ubufasha; buri rwego hagati y’ubuyobozi, amadini n’amatorero ahabarizwa rukabimenya. Ibyo bizafasha ko no muri kwa gukora igenamigambi rya buri rwego, bizarworohera kumenya ngo ni hehe rwashyira imbaraga, mu gutanga umusanzu warwo”.

Abayobozi mu nzego z’ibanze, na bo basanga bagiye kwita ku mikoranire nk’uko Uwanyirigira Marie Chantal, Umuyobozi w’Akarere ka Burera yabivuze.

Ati “Guhuza ibikorwa by’Akarere n’iby’abanyamadini n’amatorero cyane cyane mu bukangurambaga bwegereye abaturage, bwarimo icyuho gikomeye. Isomo dukuye muri ibi biganiro, ni uko tugiye kujya twicara, tugasesengurira hamwe ishusho y’uko Akarere gahagaze muri gahunda zose zireba imibereho y’abaturage, no kujya inama z’icyakorwa ngo umuturage azibonemo nk’igisubizo cy’ibimubereye”.

Guverineri Nyirarugero Dancille yasabye uruhare rwa buri wese mu gushaka umuti w'ibibazo bikibangamiye imibereho y'abaturage
Guverineri Nyirarugero Dancille yasabye uruhare rwa buri wese mu gushaka umuti w’ibibazo bikibangamiye imibereho y’abaturage

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Dancille Nyirarugero, yasabye abitabiriye ibi biganiro, ko badakwiye kwicara ngo batuze, mu gihe umuturage atarakemurirwa ibibazo.

Ati “Gukumira no kurwanya umuzi w’ibyo bibazo ariwo tuzi nk’amakimbirane tugenda tubona mu baturage, birasaba ko uruhare rwa buri wese rugaragara. Iyo bizafasha umuturage kubaho yifitiye icyizere, atekanye, hanyuma abone uko na we ubwe agira uruhare mu bimukorerwa, ibirenze ubushobozi bwe inzego zibifite mu nshingane zimwunganire”.

Mu Ntara y’Amajyaruguru habarurwa ingo 5224 zibana mu makimbirane, mu gihe izigera ku 17523, zibarizwamo ababana batarasezeranye. Ibi bigafatwa nk’intandaro ya bimwe mu bibazo byugarije imiryango, binabangamiye iterambere ryayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka