Amajyaruguru: Insengero 55 zigiye gusenywa
Mu Ntara y’Amajyaruguru haravugwa insengero 55 zigiye gusenywa kubera kutuzuza ibisabwa, nk’uko bigaragara ku rutonde rwamaze gusohoka rukomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.
Mu Karere ka Rulindo, niho hagaragara umubare minini w’insengero zizasenywa aho ari 39, mu Karere ka Musanze hakazasenywa insegero eshanu, insengero umunani mu Karere ka Burera n’insengero eshatu mu Karere ka Gicumbi.
Akarere ka Gakenke ni ko katagaragaye kuri urwo rutonde, aho bivugwa ko ari akarere kashyize imbaraga mu kuvugurura insengero.
Nk’uko bigaragara kuri urwo rutonde mu mashusho, biragaragarira amaso ko zimwe muri zo zitujuje ubuziranenge aho zimwe zubatse nk’igisharagati cyangwa igihangari, aho zishobora gushyira ubuzima bw’abazisengeramo mu kaga.
N’ubwo ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru butaremeza urwo rutonde ku mugaragaro, mu makuru abayobozi b’izi nsengero zigiye gufungwa bahaye Kigali Today, bavuze ko abayobozi b’Imirenge izo nsengero zubatsemo bamaze kubateguza ko insengero zabo zigiye gusenywa.
Mu mpamvu zitangwa, harimo kuba inyubako z’urusengero zishaje, kuba rwubatse mu manegeka, kuba rudafite ubwiherero bwujuje ibyangomwa, kuba rutagira imihanda, kuba inyubako yubakishije inkarakara na fondasiyo idakomeye, kuba rwubatse mu baturage hagati n’izindi.
Izo nsengero zigiye gusenywa, ziri mu ziheruka gufungwa, bamwe mu bayobozi b’izo nsengero bakavuga ko icyo cyemezo kibakomereye, kubera ko badafite ubushobozi bwo kugura ubundi butaka no kubona ubushobozi bwo kubaka.
Ngo impamvu zibatera kubura ubushobozi, n’uko batari kubona uburyo bwo kwegeranya abakirisitu babo basa n’abatatanye kubera kudaterana, bakavuga ko akenshi ubushobozi babukura muri abo bakirisitu batari guterana.
Umwe yagize ati: «Ni byo, ayo makuru nayahawe na Gitifu w’Umurenge, n’urwo rutonde narubonye ntegereje kumenya neza ikirakurikiraho, ubwo bazaduhamagara badukoreshe inama, gusa turi mu bibazo bikomeye, bakimara kudufungira twari turi kwisakasaka ngo twuzuze ibyo twasabwe none haje ikindi cyemezo cyo gusenya, ntitworohewe».
Undi ati «Gitifu wacu w’Umurenge yaje ambwira ko urusengero rugiye gusenywa kuko rwubatse habi, gusa ntabwo yavuze igihe cyo kubishyira mu bikorwa, gusa yambwiye ko twashakisha ikibanza ahandi twazamara kukibona tukaba twakwaka uburenganzira bwo kubaka».
Akomeza agira ati «Byadutunguye, ngo aho urusengero rwubatse ni mu manegeka kandi abaturage bahatuye bo ntacyo bababwiye, ibaze urusengero ntwubatse mu 1998 kuba ari bwo babonye ko ruri mu manegeka».
Uwo mushumba yavuze ko baremerewe no kubona ubushobozi bwo kubaka urusengero rushya, dore ko ngo guhuza abakirisitu ngo babagezeho icyo kibazo bitaboroheye kubera ko urusengero rwafunzwe.
Ati «Ntabwo hazabura abantu bacika intege bakareka gusenga, abakirisitu bakomeje kugwa pe, kuko no muri COVID-19 insengero zarahagaze abakirisitu baragwa kandi ari igihe gito, ubu nta buryo twabona tubahuza ngo tubagezeho ibibazo by’itorero, birahenze kugura ubutaka bungana na ½ cya hegirari, ntabwo twapfa kuyabona pe».
Undi yagize ati «Kuba abakirisitu batari hamwe biratugora, bibaye ari nk’ibishoboka bakavuga bati mube muteraniye aha, noneho mube mwegeranya imbaraga nizimara kuboneka mubone kuhimuka».
Arongera ati «Icyo twasaba Leta, ni ukutwemerera ikaba idufunguriye urusengero tugaterana ariko twegeranya imbaraga, kugira ngo tubone uko tugura aho no kuhubaka, kuko iyo abantu batari kumwe neza guhuza imbaraga biragorana cyane, naho ubundi abakirisitu bashobora gutatana ugasanga ntibacyitabira umurimo w’Imana, kandi twawukoraga neza».
N’ubwo abayobozi b’izo nsengero bemeza ko bamaze gutangarizwa ayo makuru, Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru ntiburayashyira ahagaragara, bukemeza ko buzayatangaza igihe kigeze, nk’uko Umuyobozi w’iyo Ntara Maurice Mugabowagahunde yabitangarije Kigali Today muri aya magambo.
Yagize ati «Ni biba tuzabibamenyesha». Insengero zigiye gusenywa ziganjemo iza ADEPR na EAR.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ikizakurikira inkubiiri nk’izi muzagifatisha amaguru n’amaboko
Jyewe ndumva kuzisenya bitagombye kubaho ahubwo bababwira bakavugurura, hanyuma abadafite ibyangombwa bakabishaka ariko gusenya inzu yimana sibyiza pe, kuko imana aho yadukuye nkabanyarwanda ntabwo twakagombye gusenya inzu yuwiteka , gusa hariho izigara ko zishaje cyane izo zo zasenywa ariko hari izo zikigerageza.
Mu bihe byatambutse, uuntu cyangwa abantu bubakakaga urusengero aho babonye hose n’uko bahoboye. Uno munsi ni ngombwa kujyana n’igihe. Ufite umuhamagaro wo kubaka urusengero, Uwabimuhamagariye azamuha n’ubushobozi. Ntabwo ubushobozi bwo kubaka Kiliziya ufite umuhamagaro agomba kubutega ku bayoboke. Kuko Kiliziya ashaka kubaka si iye, ni iy’Imana. Imana izubaka insengero zayo zikwiriye, ahakwiriye, ku gihe nyacyo. Nta gikuba cyacitse. Abafite ukwemera, baragukomezanya no mu bihe nk’ibi ndetse bakarushaho gukomera. Twumve Yezu mu Ivanjiri ya Yohani: Dore igihe kiregereje ntimube mugisengera Imana Data kuri uyu musozi, cyangwa se i Yeruzalemu (Yh 4, 21)…….Igihe kiregereje, ndetse ngiki cyageze, maze abasenga by’ukuri bakazasengana Imana Data umutima utaryarya, kuko abayisenga batyo aribo Imana yikundira. Imana ni Roho, bityo abayisenga by’ukuri bajye bayisenga bayobowe na Roho Yh 4, 23-24.