Amajyaruguru: Impungenge ni zose kubera ubucuruzi bw’amafaranga buzwi nka ’banki lambert’

Bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze bo Ntara y’Amajyaruguru, bavugwaho kurebera abakora ubucuruzi bw’amafaranga butemewe n’amategeko mu Rwanda, buzwi nka “banki Lambert”.

Bank Lambert ni uburyo bwo kugurizanya amafaranga butemewe, kuko uyagurije undi aca inyungu y'umurengera
Bank Lambert ni uburyo bwo kugurizanya amafaranga butemewe, kuko uyagurije undi aca inyungu y’umurengera

Banki Lambert izwi ku izina ry’”urunguze” mu Ntara y’Amajyaruguru, ifite imikorere iteye impungenge aho usanga hari umuntu uba afite amafaranga akajya ayaguriza abandi ariko bakayamwishyura bageretseho inyungu z’umurengera.

Uwitwa Mbarushimana wo mu Karere ka Burera ni umwe mu bo urunguze rwagizeho ingaruka kuko yagurijwe n’umwe mu bamamyi bamenyerewe muri ibyo bikorwa, igihe bumvikanye kigeze abura ubwishyu bimuviramo kugurisha umurima.

Mu biganiro byabereye mu Karere ka Musanze ku itariki ya 29 Kanama 2018 byahuje abahagarariye ibigo by’imari na za banki, abikorera, inzegoz’ubutabera, RIB n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze hagamijwe kuvugutira hamwe umuti w’ikibazo cya banki lambert.

Abitabiriye ibyo biganiro bagaragaje ko hari abantu batakibitsa amafaranga mu ma banki ahubwo bayimuriye iwabo mu ngo bakaba birirwa bayacuruza mu banki lambert, kuko azana inyungu ziri hejuru ni ukuvuga, ari hejuru ya 30% by’ayo baba batanze.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney

Inzego z’ubutabera zigereranya ubu buryo bw’icuruzwa ry’amafaranga nko gufatirana abantu mu ntege nke z’ubushobozi baba bafite.Ni ukuvuga ko ugana banki lambert aba afite ikibazo cy’amafaranga kimukomereye kandi adashoboye kuyaguza muri banki zimewe agahitambo kwitabaza Lambert.

Ibyo ngo bigira ingaruka zirimo ubukene mu miryango, amakimbirane n’inzangano, kumunga ubukungu bw’igihugu n’ifaranga rigata agaciro nk’uko umuyobozi wa banki nkuru y’igihugu ishamiry’Intara y’Amajyaruguru Jean Paul MBABAZI abivuga.

Nubwo Intara y’Amajyaruguru itarakora igenzura ryimbitse kugirango hamenyekane umubare nyawo w’abakora ubwo bucuruzi bw’amafaranga butemewe.Gusa ngo harageze ko icyo kibazo gishakirwa igisubizo ku buryo burambye nk’uko bivugwa na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru GATABAZI Jean Marie Vianney.

Iyi nama yari yitabiriwe n'abafatanyabikorwa batandukanye
Iyi nama yari yitabiriwe n’abafatanyabikorwa batandukanye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka