Amajyaruguru: Imikoranire ya hafi ni yo izakemura ibibazo by’ingutu bicyugarije abaturage - RGB

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr Usta Kayitesi, avuga ko imikoranire ikiri hasi hagati y’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu iterambere (JADF) ndetse n’Uturere, bidindiza igenamigambi ry’izo nzego, n’ibibazo by’ingutu byugarije abaturage ntibibonerwe igisubizo kirambye.

Barasabwa gukorera hamwe mu gukemura ibibazo byugarije abaturage
Barasabwa gukorera hamwe mu gukemura ibibazo byugarije abaturage

Mu biganiro nyunguranabitekerezo ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, biheruka kubera mu Karere ka Musanze, byateguwe ku bufatanye bw’iyo Ntara na RGB, bigamije kurebera hamwe uruhare rwa JADF mu kuzamura Intara y’Amajyaruguru, Dr Kayitesi yasabye izo nzego zose kwikebuka, buri rumwe rukagenzura ibyo rutakoraga uko bikwiye.

Yahereye ku ngero za bimwe mu bibazo bigaragara nk’ibikibereye umuzigo abaturage b’Intara y’Amajyaruguru, nko kuba hari abatagira ubwiherero bwujuje ibyangombwa, abagituye muri nyakatsi, abararana n’amatungo, imirire mibi mu bana, umwanda, guta ishuri n’ibindi. Avuga ko bitakabaye biri ku kigero biriho ubu, kandi JADF n’uturere bihari.

Yagize ati “Birakwiye ko inzego z’Ubuyobozi mu Turere n’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa, zirushaho gushyira imbaraga mu kujya inama no kugenzurira hamwe imiterere y’ibibazo byugarije abaturage, zikagira amakuru amwe ku igenamigambi baba bateguye; cyane ko n’Amafaranga agenewe gukemura ibyo bibazo, yaba aturuka muri Leta n’aturuka mu bafatanyabikorwa, aba yarateganyijwe. Dusanga uyu waba umuti ubereye, izi nzego zikwiye kubakiraho, kugira ngo biriya bibazo bicyugarije abaturage bigabanuke”.

Nibura buri mwaka JADF z’uturere tugize Intara y’Amajyaruguru, zikoresha ingengo y’imari ya Miliyari ziri hagati ya 23 na 25 z’Amafaranga y’u Rwanda, mu mishinga yo guteza imbere abaturage, hatabariwemo uruhare rwa Leta cyangwa ayinjizwa n’uturere ubwatwo.

Dr Kayitesi yavuze ko imikornire ya hafi ari yo izakemura ibibazo by'ingutu bicyugarije abaturage
Dr Kayitesi yavuze ko imikornire ya hafi ari yo izakemura ibibazo by’ingutu bicyugarije abaturage

Ku ruhande rwa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Dancille Nyirarugero, ahamya ko bagiye kurushaho kwegera no kujya bakurikirana ko imikoranire y’izo nzego inoze, binyuze mu guhanahana amakuru.

Yagize ati “Ugendeye ku bipimo bimwe na bimwe Intara y’Amajyaruguru ifite ubu, bigaragara ko tugifite urugendo rurerure rw’ibikwiye gukorwa, tugakemura ibibazo bicyugarije abaturage, kuko turebeye nko ku kibazo cy’igwingira, Intara y’Amajyaruguru iri kuri 42%, ikaba no mu myanya y’inyuma y’izindi Ntara mu birebana no gukingira Covid-19. Urumva ko hasaba imbaraga n’abafatanyabikorwa, yaba mu mikoranire no guhanahana amakuru, kugira ngo ibyo bibazo kimwe n’ibindi bikigaragara tubikumire”.

Abitabiriye ibyo biganiro basanga ibibazo bicyugarije abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, bishoboka ko byagabanuka, mu gihe buri rwego rwakoresha ubushobozi bwarwo.

Dunia Saad, Ukuriye Inama y’Igihugu mu Karere ka Gakenke, yagize ati “Buri rwego wasangaga rukora ibyarwo, rutitaye ku kumenya ibyo abandi bakoze, ugasanga ubufatanye tubugiramo intege nkeya. Ikintu cy’ingenzi twakuye muri ibi biganiro, ni uko twese nk’abafatanyabikorwa dushyira hamwe, tukagira imihigo n’igenamigambi rihuriweho. Urugero niba nk’urubyiruko rukoresheje imbaraga z’amaboko mu kubumba amatafari no kubaka inzu y’umuturage utishoboye, ariko rudafite amikoro yo kuyisakara, haboneke umufatanyabikorwa utanga isakaro, uwo muturage ayituzwemo imeze neza. Ubwo bwuzuzanye twese tubigizemo uruhare, bwatuma twikemurira ibibazo byinshi bicyugarije abaturage b’Intara y’Amajyaruguru”.

Guverineri Nyirarugero yasabye abitabiriye ibiganiro kujya barushaho gusangira amakuru
Guverineri Nyirarugero yasabye abitabiriye ibiganiro kujya barushaho gusangira amakuru

Ibiganiro nyunguranabitekerezo byabaye uyu mwaka, bifite umwihariko wo kuba ababyitabiriye bo mu nzego z’ibanze, abanyamadini n’abikorera, higanjemo abashyashya baherukaga gutorwa, mu matora yagiye aba mu bihe bitandukanye bishize. Warabaye n’umwanya wo kurushaho kumenyana no kwibukiranya uruhare bafite mu mitangire ya serivisi ishyira umuturage ku isonga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka