Amajyaruguru: Igwingira ry’abana riri mu bibazo bikomereye ubuyobozi muri 2022

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), giherutse gushyira ku mugaragaro ubushakashatsi cyakoze ku mibereho y’abaturage mu mwaka wa 2020-2021, Intara y’Amajyaruguru iza ku isonga mu kugira abana benshi bagwingiye.

Guverineri Nyirarugero Dancille avuga ko bagiye guhangana n'igwingira rikabije mu bana
Guverineri Nyirarugero Dancille avuga ko bagiye guhangana n’igwingira rikabije mu bana

Ni ubushakashatsi bumuritswe ku nshuro ya gatandatu ku mibereho y’abaturage buzwi ku izina rya Rwanda Demographic and Health Survey (RDHS), aho bwerekanye ko muri rusange igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka itanu riri kuri 33%, bagabanukaho 5% ku byavuye mu bushakashatsi bwo muri 2014-2015.

Intara y’Amajyaruguru ni yo iza ku isonga mu kugira umubare munini w’abana bari munsi y’imyaka itanu bagaragayeho ikibazo cy’igwingira, aho bari kuri 41%.

Mu turere dutandatu mu gihugu twagaragayemo igwingira rikabije, Intara y’Amajyaruguru ifitemo dutatu, aritwo Musanze, Burera na Gicumbi.

Ni ikibazo gihangayikishije ubuyobozi bw’iyo Ntara, nk’uko babigaragaje mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru ku itariki 30 Ukuboza 2021, inama yitabiriwe n’umuyobozi wa Police mu Ntara y’Amajyaruguru, Abayobozi bose b’uturere tugize iyo ntara n’abakozi banyuranye b’intara ndetse n’uturere.

Ubwo yabazwaga ikibazo ku igwingira rikabije ry’abana mu ntara abereye umuyobozi, Guverineri Nyirarugero Dancille, yavuze ko ari ikibazo gihangayikishije ariko bagiye kwitaho ku buryo mu mwaka wa 2024 nk’uko biri muri gahunda y’igihugu, ikibazo cy’igwingira kizaba cyamanutse kikagera kuri 19%.

Yagize ati “Nk’uko biri muri gahunda z’igihugu, ko ikibazo cy’igwingira mu bana rizaba ryamanutse rikagera kuri 19% muri 2024 muri rusange, natwe mu ngamba twashyizeho dufatanyije n’abafatanyabikorwa banyuranye, ni uko natwe uriya muhigo w’igihugu twazaba twawuhiguye muri 2024, nk’uko igwingira rizaba ryagabanutse kugeza kuri 19%, natwe twiyemeje kuzaba turi kuri iyo ntego igihugu cyihaye”.

Intara y'Amajyaruguru iganira n'itangazamakuru
Intara y’Amajyaruguru iganira n’itangazamakuru

Yavuze ku ibanga bagiye gukoresha kugira ngo iryo gwingira rigabanuke, aho bagiye kwifashisha ubukangurambaga mu baturage, no gukorana n’abaganga.

Ati “Twese turararikirwa gufatanya mu bukangurambaga bwo gukangurira ababyeyi kubonera abana umwanya, babategurira indyo yuzuye mu gukemura ikibazo kiduhangayikishije cy’igwingira mu bana”.

Arongera ati “Turimo gukorana kandi n’ibigo nderabuzima kugira ngo baturebere ku babyeyi bajya kwipimisha ku batwite uko abana babo bahagaze, dore ko umubyeyi ashobora gutwita umwana akagwingirira mu nda akazavukana icyo kibazo. Turabakangurira no kuturebera ku babyeyi bafite abana bamaze kuvuka, mu gihe bagiye kubakingiza tumenye abafite ikibazo cy’igwingira, kugira ngo dukomeze gufata ingamba zo kubitaho”.

Muri ubwo bushakashatsi byagaragaye ko abana bagwingiye mu Rwanda bari kuri 33%, mu gihe mu muhigo w’Igihugu mu mwaka wa 2024, umubare w’abana bari munsi y’imyaka itanu uzaba ugeze kuri 19%.

Intara y’Amajyaruguru ni yo ifite umubare munini w’abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye aho bageze kuri 41%, Intara y’Iburengerazuba ikagira abana 40%, Intara y’Amajyepfo 33%, Intara y’Iburasirazuba abana bagwingiye ni 29% mu gihe Umujyi wa Kigali uri kuri 21%.

Muri ubwo bushakashatsi bwa NISR, uturere twa Musanze na Ngororero nitwo turi ku mwanya wa mbere mu kugira umubare munini w’abana bagwingiye.

Uturere dutandatu tuza ku mwanya wa mbere mu kugira abana benshi bafite ikibazo cy’igwingira mu gihugu ni Musanze, Ngororero, Nyabihu, Burera, Rubavu, Gicumbi.

Igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka itanu, ni ikibazo gikunzwe kugarukwaho n’Umukuru w’igihugu Paul Kagame iyo yahuye n’abayobozi, aho akunze kubatunga agatoki nka ba nyirabayazana b’icyo kibazo, babiterwa no kutegera abaturage ngo babigishe gutegura indyo yuzuye, ahubwo igihe kinini bakakimara bari mu biro.

Ubwo yasozaga amahugurwa yagenewe abagize Njyanama na Komite Nyobozi z’uturere n’Umujyi wa Kigali ku itariki 29 Ugushyingo 2021, Perezida Kagame yongeye kubaza abayobozi ku kibazo cy’igwingira, abaha ubutumwa bugira buti “Iyo abana bacu bagwingira n’igihugu kiragwingira, ese murifuza ko tuba igihugu kigwingiye?”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Iby’igwingira buriya rero ni ikibazo kigoye cyane(complex issue). Ntikibonerwa igisubizo mu mwaka 1,2,3! Ni imwe muri indicateur z’ingenzi izatwereka ko twateye intambwe mu mibereho myiza y’abaturage. Kuko iba ivuga ko ibiribwa binyuranye bihari, bigera ku baturage bose, ko n’abafite intege nke (ubudehe 1,2), abafite ibibazo byihariye bitabwaho, ko service z’ubuzima cyane cyane izo kwita ku babyeyi n’abana zikora neza, ko ibikorwa by’usuku n’isukura byabaye umuco,..... Ni ugukomeza imihigo! Mufatanya n’abafatanyabikorwa naho ubundi ikibazo kirakomeye.Nabonye TUJYANEMO HDVC ibimazemo iminsi ariko kuva mu mutuku bifata iminsi

Musemakweli Prosper yanditse ku itariki ya: 18-09-2022  →  Musubize

Bahingira gusagurira isoko bakicura!!! ariko ntiwumveko ari imibare mike nuko ayo mafaranga aba akenewe muri byinshi kandi byingenzi

MUSEMAKWELI Prosper yanditse ku itariki ya: 16-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka