Amajyaruguru: Ibiza byashenye inzu z’abaturage n’ibikorwa remezo bitandukanye

Mu mvura yaguye ku wa Gatatu tariki 09 Werurwe 2022 hafi mu duce twose tugize igihugu, yibasiye Intara y’Amajyaruguru, aho yasenye inzu z’abaturage, amashuri n’ibindi bikorwa remezo birimo imihanda yafunzwe n’ibiti, ku bw’amahirwe abenshi bararokoka uretse mu Karere ka Karongi aho abana umunani bakomerekeye ku ishuri.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal aho imvura yibasiye cyane, isenya inzu z’abaturage n’amashuri, yagize icyo atangaza ku byabereye mu karere ayoboye.

Yavuze ko mu Karere ka Burera, mu mvura yatangiye kugwa saa tanu n’igice z’amanywa, yasenye inzu z’abaturage mu mirenge inyuranye, ahamaze kubarurwa inzu 71, ariko hibasirwa cyane Mmurenge wa Ruhunde n’uwa Rwerere.

Meya Uwanyirigira ati “Amenshi muri ayo mazu yangiritse arahirima, asenyuka burundu aho hari ayagiye agwirwa n’ibiti byagiye binafunga imihanda, bityo inzu yagwiriwe n’ibiti igasenyuka burundu”.

Yagarutse ku mashuri yasenyutse, ati “Ahandi twageze ni mu bigo by’amashuri, kugeza ubu twari tumaze kubona ayasenyutse 20 mu mirenge itandukanye, ahasenyutse icyumba cy’amashuri kuri GS Gaseke mu Murenge wa Ruhunde”.

GS Ryandinzi mu Murenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze
GS Ryandinzi mu Murenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze

Arongera ati “Igiti kandi cyagwiriye amashuri, hasenyuka ibyumba bine muri GS Karuganda bigera no kuri EP Gasarabuye mu Murenge wa Rugengabari no muri EP Nemba mu Murenge wa Nemba, ndetse urusengero rw’Abadivantisiti mu Murenge wa Kinoni narwo rwavuyeho igisenge”.

Meya Uwanyirigira, yavuze kandi ko hari n’ahasenyutse ibikoni, ahatekerwa amafunguro y’abana, hasenyuka n’ubwiherero mu Murenge wa Gahunga n’uwa Kinoni, aho ibiti byafunze imihanda bigwira n’amashuri, ariko kugeza ubu imihanda ikaba yongeye kuba nyabagendwa.

Mu Karere ka Musanze naho ibiza byibasiye amashuri, arimo GS Karwasa ryo mu Murenge wa Gacaca, aho imvura yangije ibikoni inasenya amacumbi y’abarimu, muri uwo murenge kandi muri GS Karama ibisenge by’amashuri byagurutse.

Ibiza kandi byibasiye na GS Ryandinzi mu Murenge wa Gashaki, aho ibisenge by’amashuri byagurutse, ndetse no mu marembo y’umujyi wa Musanze, ku muhanda Kigali-Musanze ahitwa kuri Mukungwa, naho igiti cyangwiriye imodoka gifunga n’umuhanda, gusa kugeza ubu ukaba wongere kuba nyabagendwa.

Iyo mvura ivanze n’umuyaga kandi, yangije ibyumba bitanu by’amashuri mu Karere ka Gicumbi, arimo irya EP Nyarwina yo mu Murenge wa Ruvune, n’ibindi byumba bine muri GS Nyabishambi mu Murenge wa Shangasha, hasenyika n’ibyumba by’amashuri muri EP Murore mu Murenge wa Cyumba, m’uwa Rushaki n’uwa kaniga.

Mu Karere ka Gicumbi imvura ivanze n'umuyaga yasenye amashuri
Mu Karere ka Gicumbi imvura ivanze n’umuyaga yasenye amashuri

Ibyo biza byasenye n’ubwiherero ku kigo nderabuzima cya Mukono mu Murenge wa Bwisige, ibiti bifunga n’umuhanda ku mulindi, gusa ku bw’amahirwe ntawe biragaragara ko yahakomerekeye.

Akarere ka Rulindo nako kagezweho n’icyo kibazo, aho iyo mvura yangije ibisenge by’ibigo bine by’amashuri mu Murenge wa Rusiga n’uwa Kinihira.

Mu Karere ka Gakenke ibyumba bitanu mu ishuri rya Musenyi mu Murenge wa Muhondo byangiritse.

Kugeza ubu ibarura ry’ibyangijwe n’ibiza muri utwo turere tugize Intara y’Amajyaruguru rirakomeje.

Ubuyobozi bw’utwo turere bukaba bukomeje gufatanya n’abaturage mu gushakira hamwe uburyo abasenyewe n’ibiza bacumbikirwa, aho bakomeje gukorerwa ubutabazi bwihuse bacumbikirwa n’abaturanyi, hakaba hakomeje kwigwa n’uburyo abana bigira mu mashuri yasenyutse birinda ko bacikanwa amasomo.

Uretse Intara y’Amajyaruguru yibasiwe n’ibyo biza, no mu Karere ka Karongi, imvura yasenye ibyumba by’amashuri umunani byo muri GS Kibuye, abanyeshuri umunani barakomereka, ubu bakaba bari kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bikuru bya Kibuye.

Ku bw’ibyo biza byibasiye inzu z’abaturage n’ibikorwaremezo binyuranye, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi, Philippe Habinshuti, yavuze kuri gahunda yo gufasha abaturage bibasiwe n’ibyo biza by’imvura.

Yagize ati “Hari abagiye bafashwa, aho biba bishoboka guhita hasanwa ku buryo bwihuse kugira ngo basubire mu mazu yabo, ariko ahandi bitarakorwa biba bitewe n’imiterere yaho n’uburyo inzu yasenyutse”.

Arongera ati “Mu gihe cy’imvura ntabwo wavuga ko ugiye gufasha umuturage kubaka inzu ya Rukarakara, adashobora kubumba amatafari, atari bubashe kubona bya bikoresho ngo abone uko abikoresha. Aho niho bakomeza gucumbikirwa n’abaturanyi, aho bigoranye turimo kubiganiraho n’ubuyobozi bw’uturere, kugira ngo tubashakire uko bakodesherezwa inzu, byatangiye no gukorwa”.

Habinshuti yavuze kandi ko kubakira abaturage bari batuye mu manegeka bitagomba guhubukirwa, aho hagomba kwigwa uburyo bakubakirwa ahandi bagakurwa aho bari batuye.

Avuga ko imiryango isaga 1,000 mu gihugu, yasenyewe kuva mu kwezi k’Ukuboza 2021 kugeza ubu, akaba yizeza abasenyewe n’ibiza ko bidashobora kurenza amezi atandatu batarabona ubufasha bw’inzu, nk’uko itegeko rigena imicungire y’ibiza ribiteganya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka