Amajyaruguru: Hari abagihishira ihohoterwa rikorerwa abana banga kwiteranya n’abarigizemo uruhare

Ababyeyi ndetse na bamwe mu bana b’abakobwa basambanyijwe bikabaviramo guterwa inda no kubyara imburagihe, harimo abagifite imyumvire yo guhishira ababahohoteye bakanabatera inda banga kwiteranya na bo, iki kibazo kikaba gikomeje kubakururira uruhurirane rw’ingaruka zirimo no kuba hari abavutswa ubutabera.

Bamwe mu bana b'abakobwa n'ababyeyi babo bahishira ababahohoteye banga kwiteranya na bo
Bamwe mu bana b’abakobwa n’ababyeyi babo bahishira ababahohoteye banga kwiteranya na bo

Umwana w’umukobwa utarifuje ko amazina ye agarukwaho mu itangazamakuru, wo mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze, ubwo yari afite imyaka 15 bamurangiye akazi ko mu rugo, ahageze bakajya banamukoresha ako gukora isuku mu kabari kabo, ahamaze amezi abiri nyirako aramusambanya anamutera inda.

Agira ati: “Nkimara kubona ko yanteye inda natekereje ko umugore we yazamerera nabi, ndabatoroka nsubira iwacu, naho mpageze mbihisha n’ababyeyi ariko hashize iminsi inda itangira kugaragara bagera ubwo bambaza uwayinteye mbabwira ko boss w’aho nakoraga ari we wayinteye, Papa ajya kumushaka ngo amubaze impamvu yampohoteye kandi ko agiye no kumufungisha”.

Yakomeje agira ati “Uwo mugabo yiramwinginze, anamuha ibihumbi 50 byo kuba bifashisha mu kunyitaho, amwizeza ko buri mezi atatu bajya bashaka uko bahura, akagira amafaranga amuha yo kumbungabunga kandi ko na nyuma yo kubyara bizakomeza. Ntibiriwe biteranya na we ngo bamurege mu buyobozi, bwari kumufunga n’ubwo bufasha yari yemeye tukabubura”.

Nyuma y’ibyo umugabo ntibongeye kumubona. Ati: “Igihe yari yahaye ababyeyi banjye cyo kongera guhura na we cyarageze bamuhamagaye telefoni ye ntiyacamo, banajya aho yakoreraga basanga atakihaba. Kugeza nanubu umwana naramubyaye arinze agira amezi atandatu tutazi aho aherereye”.

Mu Ntara y’Amajyaruguru haheruka kubera ubukangurambaga bwamaze icyumweru bukorerwamo isesengura ryimbitse ry’ibibazo byugarije abana basambanyijwe bikabaviramo guterwa inda no kubyarira iwabo.

Mu bahabarurwa, abagera ku 1200 baraganirijwe, 237 muri bo bigaragara ko abana babyaye batanditswe mu bitabo by’irangamimerere bahabwa iyo serivisi, abagera kuri 291 bahuzwa na RIB binyuze muri Isange One Stop Center, bagirwa n’inama z’uburyo bagana ubutabera bukabafasha gushakisha no gukurikirana ababateye inda.

Ni mu gihe abandi 391 bahawe serivisi z’isanamitima zibafasha kugira imitekerereze n’imibereho myiza, abandi 444 bahabwa ubuvuzi.

Inzego zifite aho zihuriye no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana zisanga ubufatanye mu gukumira abarigiramo uruhare bugomba gushyirwamo imbaraga
Inzego zifite aho zihuriye no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana zisanga ubufatanye mu gukumira abarigiramo uruhare bugomba gushyirwamo imbaraga

N’ubwo bimeze bityo ariko, mu mbogamizi benshi muri aba bana bahuriyeho, zirimo nko kuba abababahohoteye baba barabanje kubihengekana bo n’ababyeyi babo, bakabasaba kubakingira ikibaba babizeza ubufasha, nyuma yaho bakabona ubutoroka ubutabera ntibongere kuboneka.

Umuhoza Gatsinzi Nadine, Umuyobozi w’Urwego rushinzwe kugenzura Iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore mu iterambere ry’Igihugu.

Agira ati: “Iki dukwiye kukibona nk’ikibazo gihangayikishije umuryango Nyarwanda buri wese akwiye guhagurikira, guhishira abakora ibyo byaha tukabyamagana mu kwirinda ko bakomeza kubikorera n’abandi. Inzego zishinzwe guhana ndetse n’amategeko abakanira urubakwiye birahari, ni ngombwa ko bibyazwa umusaruro”.

Akomeza agira ati “Ikindi kigaragara ni uko abenshi mu bana baterwa inda baba barabanje kuva mu mashuri, bagera mu mibereho yo hanze yaryo akaba aribwo bafatiranwa. Uko byagenda kose, na bo si ibitambambuga; bakwiye kumenya kugira amahitamo y’ibidashyira ubuzima bwabo mu kaga, bakamenya guhakana mu gihe hari nk’abasore cyangwa abagabo babashuka bagamije kubasambanya”.

Yungamo ati “Abo na bo kandi bazirikane ko icyo cyaha cyangiza ubuzima bw’ugikorewe n’ubw’umuryango, bamenye ko amategeko n’ibihano bitegereje umuntu wese wabyishoramo, kuko tudateze kujenjekera abakomeza koreka ahazaza h’abana b’u Rwanda”.

Ibyuho bikigaragara, Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, avuga ko bagiye gufatanya n’inzego zose zifite aho zihuriye n’iterambere ry’umwana mu kubivanaho, bahereye mbere na mbere ku kwegera imiryango.

Mu Ntara y'Amajyaruguru ubukangurambaga bwamaze icyumweru bukorerwamo isesengura ryimbitse ry'ibibazo byugarije abana basambanyijwe
Mu Ntara y’Amajyaruguru ubukangurambaga bwamaze icyumweru bukorerwamo isesengura ryimbitse ry’ibibazo byugarije abana basambanyijwe

Ati: “Hari ababyeyi ubona ko inshingano za kibyeyi bazirambitse hasi, bumva ko ntacyo bagishinzwe mu burere bw’abana babo. Ikiriho ni ukurushaho kubafasha guhindura imyumvire, bagasobanukirwa neza ko aribo bakwiye gufata iyambere mu guha abana babo umurongo muzima bagenderaho, noneho ubuyobozi n’abafatanyabikorwa babwo barimo n’inzego zishinzwe umutekano n’izirengera umwana bagahuriza hamwe na bo mu guhanahana amakuru y’uburyo bwose bushoboka bwarinda abana n’ubwabafasha kubona ubutabera mu gihe buhungabanyijwe”.

Itegeko No 59/2008 ryo ku wa 10/09/2008 rikumira kandi rihana ihohoterwa iryo ariryo ryose rishingiye ku gitsina, mu Ngingo yaryo ya 36 ivuga ko umuntu wese wanze gutabara cyangwa gutabariza uwakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, uwanga gutanga ubuhamya ku ihohoterwa ryamukorewe cyangwa rikorewe undi, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri, n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi mirongo itanu kugeza ku bihumbi magana abiri (200,000Frw), cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Igitecyerezo cyange niki hari abana beshi baterwa ubwoba nabamwe mumuryango ya nakoze ayo mahano cg s ugasanga uwakpze ayo mahano ni umukire akigura wajya no gushoza urubanza bigafata ubusa nakubuze fite gihamya nku mwana wu mukobwa nzi bita sumaya uba nyamagabe watewe inda nu wa mureraga ari umukuru W ltorero nabasabaga ko mwa zahara Gaza namber bazaza bahamagaraho basobanuza cg bagisha inama hari beshi batazi aho banyura

Amani yanditse ku itariki ya: 15-01-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka