Amajyaruguru: Hagiye kubakwa Ingoro y’Umuryango FPR-Inkotanyi izatwara asaga miliyari

Nyuma y’uko Umuryango FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru wakodeshaga inzu yakorerwagamo ibikorwa by’umuryango, abanyamuryango bafashe icyemezo cyo kwiyubakira ingoro ibereye uwo muryango, aho izatwara asaga miliyari imwe.

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Ntara y'Amajyaruguru biyemeje kubaka Ingoro y'Umuryango
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru biyemeje kubaka Ingoro y’Umuryango

Ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama yahuje abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru yari yiganjemo abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bakora ubucurizi n’abikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, n’abavuka muri iyo ntara batuye i Kigali, yateranye ku cyumweru tariki ya 11 Ukwakira 2020.

Mu ngingo nyamukuru zigiwe muri iyo nama, hari ukurebera hamwe aho umushinga wo kubaka ingoro y’Umuryango FPR-Inkotanyi ugeze, kurebera hamwe uruhare rw’abikorera b’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bakomoka mu Ntara y’Amajyaruguru batuye i Kigali mu guteza imbere aho bakomoka, uruhare rw’abanyamuryango mu guteza imbere abaturage babona ibicuruzwa bifuza mu rwego rwo kubarinda kuba bakoresha imipaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko bajya gushaka ibyo bakeneye, bubaka Umujyi wa Musanze no guteza imbere ubukerarugendo.

Umushinga wo kubaka icyicaro cy’Umuryango FPR-Inkotanyi wamaze gukorerwa inyigo aho bamaze gukusanya miliyoni zigera kuri 300, mu mushinga uzatwara asaga miliyari imwe nk’uko Chairman wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV yabigarutseho.

Agira ati “Tuzubaka inzu irengeje agaciro ka miliyari imwe, kandi nitubitekereza neza tuzayubaka ku buryo yabamo ibiro by’umuryango mu Ntara y’Amajyaruguru, ibiro by’umuryango mu Karere ka Musanze, umurenge bizaba byubatsemo, akagari, umudugudu byaba na ngombwa tugashyiramo na serivise zishobora kuba zakora ubucuruzi bwinjiza amafaranga, nic yo cyerekezo turimo”.

Muri iyo gahunda yo gutangiza iyo nyubako, Chairman Gatabazi yavuze ko icyo gikorwa kigiye gutangira mu minsi iri imbere, aho bashaka kwishakamo ibisubizo bava mu bukode.

Agira ati “Tumaze kubona miliyoni 300 yo gutangiza, kubera ko imisanzu y’abanyamuryango ikomeje gutangwa, tuzakomeza dukoreshe iyo misanzu. Ubu twamaze gushyiraho itsinda ribikurikirana, inama ya mbere yo kwiga inyigo yarakozwe, Akarere ka Musanze kari gafite icyicaro kaguze ariko mu nzu ishaje, Intara y’Amajyaruguru yari ifite aho ikorera ariko ikodesha, byose tugiye kubivamo tuve muri nyakatsi twubake icyicaro kizima”.

Umushinga wo kubaka ingoro ya FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru washyigikiwe n’abanyamuryango banyuranye bitabiriye iyo nama, aho biyemeje gukomeza gutangira umusanzu ku gihe, kugira ngo uwo mushinga ugerweho.

Sina Gerald ati “Ibyo biroroshye cyane, nta kizatunanira niduhuza imbaraga”.

Hashinzwe Kompanyi ‘Ubudasa’ mu guca agasuzuguro k’ibihugu u Rwanda ruhahiramo

Muri iyo nama kandi abo banyamuryango bamuritse Kompanyi baherutse gushinga bise ‘Ubudasa Company LTD’, aho biyemeje guhuza imbaraga baharanira gukemura ikibazo cyajyaga gitera abaturage n’abakora ubucuruzi kwambuka imipaka bajya gushakira ibicuruzwa hanze y’igihugu u Rwanda rushobora kwikorera.

Impamvu nyamukuru y’iyo Kompanyi, ngo ni mu rwego rwo guca agasuzuguru gaterwa n’ibihugu bituranye n’u Rwanda byajyaga bigurisha ibicuruzwa byabo bahenda, hakiyongeraho ko ibyabaga byujuje ubuziranenge ari mbarwa.

Mukanyarwaya Donatha uhagarariye abikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, ati “Tugiye guca agasuzuguri k’ibihugu duturanye, abikorera bo mu Ntara y’Amajyaruguru bari bafite akamenyero ko kujya kurangura mu bihugu duturanye bagahendwa bazana n’ibintu bitujuje ubuziranenge, abo hakurya bakadusuzugura bazi ko nta biribwa cyangwa ibicuruzwa dushobora kubona”.

Arongera ati “Turi mu nzira zo gukemura icyo kibazo kandi Made in Rwanda twarayitangiye, twiyemeje gushyira hamwe aho tugiye gukora ibintu bigaragara ka gasuzuguro ka bya bihugu gacike, ubu mu minsi mike tumaze gukusanya miliyoni 23 ariko twihaye intego yo kubona miliyoni 100 kugira ngo tubone ubushobozi bwo guhaza abaturage, buri wese ufite umugabane wa miliyoni ebyiri yemerewe kuza muri Ubudasa Kampani Ltd”.

Shirimpumu Jean Claude Visi Perezida w’Abikorera akaba na Visi Prezida w’Umuryango wa FPR muri Komisiyo ngengamyitwarire yunze murya mugenzi we, agira ati “Icyo tuvanye muri iyi nama ni umuco wo gukorera hamwe, kandi twifitemo ubushobozi n’ubuhanga bwo kuba twakwikorera byinshi twavanaga hanze.

Batugaragarije ko n’aho twajyaga tubivana mu mahanga babivana aho natwe ubwacu twagera, iyi nama mwabonye ko yahuje ibyiciro byinshi, bishatse kuvuga ko ibyiza byose twakora ni ugushyira hamwe dusenyera umugozi umwe, kugira ngo tugere ku iterambere twifuza, kandi nk’uko izina Ubudasa ribivuga ni mu rwego rwo kwishyira hamwe kugira ngo dukore ibintu bidasanzwe bigira akamaro kuri bose”.

Muri iyo nama, urubyiruko rwagarutsweho cyane aho abanyamuryango bagaragaje impungenge ku rubyiruko rushobora kugira imyumvire inyuranye na gahunda igihugu cyerekezamo, aho usanga urubyiruko rumwe na rumwe rwarayobye aho rwishora mu ngeso mbi zirimo gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi.

Urubyiruko rugaragaza ko rutazigera rwitesha amahirwe rwagiriwe n’Umuryango wa FPR-Inkotanyi yo gukora no kwiteza imbere, aho rwiteguye kugera ikirenge mu cy’abababanjirije nk’uko byavuzwe na Byiringiro Robert, Perezida w’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku Muryango wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uyu nta mushumba urimo ni ibyo guhombya abaturage bo mu majyaruguru no kunacucura gusa,murabura kubashakira imbuto y,ibirayi ku giciro cyiza ngo biteze imbere ngo mugiye kubaka iki ?Iyo nzu nta muturage wo mu majyaruguru uyikeneye bakeneye imbuto y,ibirayi,ibishyimbo,ingano n,amaazi meza.Ibindi murimo ni ukwanjwa

agavepe yanditse ku itariki ya: 12-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka