Amajyaruguru: Gutunganya imihanda y’imigenderano no gusibura inzira z’amazi ni bimwe mu byaranze umuganda
Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Kanama mu Ntara y’Amajyaruguru, waranze n’ibikorwa binyuranye birimo guhanga no gutunganya imihanda y’imigenderano, gusiba ibinogo no gusibura inzira z’amazi y’imvura, mu kwirinda ibiza by’imvura itegerejwe mu mezi ari imbere.
Gicumbi
Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Kanama 2024 wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 31 mu Mirenge yose igize akarere ka Gicumbi, ku rwego rw’ako Karere wahuje abatuye Umurenge wa Rwamiko n’Umurenge wa Giti, aho ubuyobozi bwifatanyije n’abaturage, mu gikorwa cyo gusana ikiraro (Bridge) cya Gitoma gihuza iyi Mirenge yombi.
Mu nama yahuje abaturage n’ubuyobozi nyuma y’umuganda, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwera Parfaite, yagize ubutumwa ageza ku bitabiriye umuganda.
Yabashimiye mbere na mbere ibikorwa by’umuganda bakomeje kwitabira, cyane cyane ku gikorwa bakoze mu muganda usoza Kanama cyo kwisanira ikiraro, abashimira uruhare bagize mu kwitorera umukuru w’Igihugu.
Yabasabye gukora cyane no guharanira kwigira, gutanga mituweri 2024/2025 na Ejo Heza, kwimakaza isuku hose, gusengera ahakwiye, gutunganya insengero no kwirinda ubuyobe, kubungabunga ibidukikije birimo ibishanga n’ibindi.
Yabibukije kandi ko basabwa kwirinda no gukumira indwara y’ubushita, kwitegura neza igihembwe cy’ihinga, kubumbatira umutekano, gukumira ibiza no kwita ku gikorwa cy’itangira ry’amashuri.
Rulindo
Umuganda rusange mu Karere ka Rulindo wabereye mu mirenge yose igize ako Karere, aho abaturage ku bufatanye n’ubuyobozi bazindukiye mu bikorwa byo guhanga, gusana imihanda ndetse n’ibiraro byagiye byangirika.
Ku rwego rw’Akarere ka Rulindo, uwo muganda wabereye mu Murenge wa Base n’uwa Cyungo, aho Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rugerinyange Théoneste yifatanyije n’abaturage mu gikorwa cyo gusubiranya igishanga cya Gatovu, gihuriweho n’iyo Mirenge, cyangijwe n’ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorerwamo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Musanze
Nk’uko byagenze hirya no hino mu gihugu, no mu Karere ka Musanze umuganda rusange usoza ukwezi kwa Kanama wabereye mu Mirenge.
Ku rwego rw’Akarere ka Musanze, uwo muganda wabereye mu Kagari ka Gisesero mu Murenge wa Busogo, aho Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice hamwe n’Umuyobozi w’ako karere Nsengimana Claudien, bifatanyije n’abaturage gusibura inzira z’Amazi y’imvura.
Ni mu gace kakomeje kugaragaramo ibiza biterwa n’amazi y’imvura aturuka mu misozi ya Nyabihu na Musanze, yakunze kwangiza ibikorwaremezo, gufunga umuhanda Musanze-Rubavu, agasenyera n’abaturage.
Guverineri Mugabowagahunde Maurice, yasabye abitabiriye umuganda kwitegura neza igihembwe cy’ihinga, gutangiza abana ku ishuri no kurangwa n’isuku.
Burera
Mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Kanama 2024, ku rwego rw’Akarere ka Burera wabereye mu kagari ka Kabaya, Umurenge wa Kagogo, aho Umuyobozi w’ako Karere, Mukamana Soline hamwe na bamwe mu bagize Inama Njyanama y’Akarere bifatanyije n’abaturage gusibura umuferege w’amazi mu muri uwo murenge wa Kagogo, mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibiza.
Meya Mukamana, yasabye abaturage gukurikiza amabwiriza n’inama bagirwa zijyanye no kwirinda inkuba no kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana, abasaba kandi kwitegura neza igihembwe cy’ihinga cya 2025 A no kuzohereza abana bose biga n’abageze igihe cyo kwiga ku ishuri.
Ni inama yasojwe no kwakira ibibazo by’abaturage ndetse no kubikemura.
Gakenke
Umuganda rusange w’ukwezi kwa Kanama 2024, ku rwego rw’akarere ka Gakenke wabereye mu Mudugudu wa Kabaya, Akagari ka Rusagara mu Murenge wa Gakenke, aho abaturage bafatanyije n’ubuyobozi bashije ikibanza cy’umuryango wa Nyirabijana Valentine utishoboye, ukaba warasabiwe ubufasha bw’isakaro kuko wahuye n’ibiza.
Mu bindi bikorwa byibanzweho mu muganda, birimo kubaka no gusana ibiraro bitandukanye hose mu Murenge, guharura no gutunganya imihanda inyuranye, gusiza ibibanza no kubumba inkarakara zo kubakira abatishoboye, guhanga umuhanda ihuza Imirenge no gusana inzu ziri mu mihigo y’Akarere.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|