Amajyaruguru: Gusezerana imbere y’amategeko biri mu byaranze ibirori by’umunsi w’umugore
Tariki 08 Werurwe ni itariki ngarukamwaka y’umunsi mpuzamahanga w’umugore, aho muri uyu mwaka wa 2023 u Rwanda rwahisemo insanganyamatsiko igira iti “Ntawe uhejwe, guhanga udushya n’ikoranabuhanga biteza imbere uburinganire”.


Ibirori byo kwizihiza uwo munsi mu Ntara y’Amajyaruguru, byaranzwe cyane cyane no gusezerana imbere y’amategeko kw’imiryango yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko y’u Rwanda.
Musanze
Ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore mu Karere ka Musanze byabereye mu Murenge wa Kinigi, aho imiryango 211 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko yasezeranye kubana byemewe n’amategeko.
Ibyo birori byitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille. Yibukije abaturage cyane cyane abagore gukomeza guhesha agaciro uwakabasubije, abagabo bibutswa gushyigikira mutima w’urugo mu bikorwa byo kwiteza imbere mu rwego rwo gukomeza kubaka umuryango uboneye kandi utekanye.

Mu butumwa abayobozi batandukanye bitabiriye uwo muhango bagejeje ku basezeranye kubana byemewe n’amategeko n’abaturanyi babo, basabwe kubana neza birinda amakimbirane n’ibyaha bishobora kudindiza imibereho myiza y’ingo, kugira isuku, ndetse bagashyira imbere iterambere ry’umuryango n’iry’Igihugu.
Ni ibirori kandi byashimiwemo imiryango itanu ifatwa nk’intangarugero mu mibanire izira amakimbirane yaremewe inka 13, intama eshatu na telefone 13.
Rulindo
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, yifatanyije n’abaturage batuye Umurenge wa Ntarabana mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’umugore, aho imiryango 40 yari isanzwe ibana idasezeranye, yasezeranye kubana mu buryo bwemewe n’amategeko.


Nyuma yo kwakira indahiro, Meya Mukanyirigira yasabye abasezeranye kuzirikana ibikubiye mu ndahiro, buri wese akubahiriza inshingano ze mu muryango.
Gicumbi
Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore mu Karere ka Gicumbi, ibirori ku rwego rw’Akarere byabereye mu Murenge wa Ruvune aho Umushyitsi mukuru yari Senateri Nyinawamwiza Laetitia wari kumwe n’Umuyobozi w’ako karere Emmanuel Nzabonimpa.
Nk’uko byagenze mu tundi turere, no mu Karere ka Gicumbi imiryango 107 yasezeranye kubana mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ibyo birori kandi byabereye mu Murenge wa Rutare, byitabirwa n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Uwera Parfaite, aho imiryango 72 yasezeranye kubana mu buryo bwemewe n’amategeko, banaremera bagenzi babo muri gahunda y’akarere yiswe “ NGIRA NKUGIRE TUGERANEYO”, ahatanzwe inka, ibiryamirwa, ibiribwa binyuranye, ndetse na telefone zahawe ba Mutima w’Urugo babiri hagendewe ku nsanganyamatsiko irimo gukoresha ikoranabuhanga biteza imbere uburinganire.
Gakenke
Ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore mu Karere ka Gakenke byabereye mu Murenge wa Nemba n’uwa Gakenke, aho byitabiriwe n’umuyobozi w’Akarere Nizeyimana Jean Marie Vianney, aho imiryango 390 yari isanzwe ibana mu buryo butemewe n’amategoko yasezeranye kubana byemewe n’amategeko.

Meya Nizeyimana ati “Twifurije umuryango mwiza uzira amakimbirane kuri aba baturage, amashimwe menshi ku buyobozi bwakoze ubukangurambaga bukomeye”.
Iyo miryango yasezeranye byemewe n’amategeko, yakorewe ibirori n’Akarere nk’ikimenyetso cyo kwishimira intambwe ikomeye bateye.

Meya Nizeyimana kandi yaboneyeho n’umwanya wo gusaba Imiryango yasenzeranye byemewe n’amategeko n’abaturage muri rusange kwirinda amakimbirane yo mu ngo, kurangwa n’urukundo, guharanira iterambere ry’imiryango yabo no gukoresha umutungo binyuze mu bwumvikane bw’abashakanye.
Burera
Akarere ka Burera na ko kizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore aho ku rwego rw’Akarere uyu muhango wabereye mu Murenge wa Cyanika.
Ni umunsi waranzwe no koroza inka n’intama imiryango itishoboye, n’ubundi bufasha butandukanye. Habayeho kandi kwigisha Ababyeyi uburyo bwo gutegura no kugaburira abana indyo yuzuye.

Mu butumwa bw’Umuyobozi w’Akarere Uwanyirigira Marie Chantal nyuma yo guseseranya imiryango yabanaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, yakanguriye abaturage kwirinda amakimbirane n’ibiyobyabwenge, abatarasezerana abasaba kwitabira iyo gahunda yo gusezerana imbere y’Amategeko.

Uretse aho abayobozi bakuru bari bifatanyije n’abaturage mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Umugore, imiryango imwe n’imwe igasezerana byemewe n’amategeko, no mu yindi mirenge igize uturere two mu ntara y’Amajyaruguru icyo gikorwa cyo gusezerana cyakozwe kiyoborwa n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge.
Gahunda yo gusezeranya imiryango byemewe n’amategeko, ije nyuma y’icyumweru cyahariwe uburinganire, ahakozwe ubukangurambaga basobanurira abaturage ingaruka zo kubana abantu batarasezeranye, no gusobanurira abaturage inyungu ziri mu kwandikisha abana mu bitabo by’irangamimerere.






Ohereza igitekerezo
|