Amajyaruguru: Dore imishinga minini y’Uturere mu mwaka wa 2021

Nk’uko Kigali Today ikomeje kuganira n’abayobozi b’uturere mu gihugu hose bagaragaza imishinga minini bateganya gukora mu mwaka wa 2021, no mu Ntara y’Amajyaruguru abayobozi b’uturere bagaragaje iyo mishanga izatwara akayabo hagamijwe kwegereza abaturage iterambere.

Umudugudu w'icyitegererezo wa Kinigi uzaba ugizwe n'inzu 146
Umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi uzaba ugizwe n’inzu 146

Ku ruhande rw’Akarere ka Musanze harateganywa umushinga ukomeye wo kubaka Umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi (IDP Model Village), aho inyigo yawo yarangiye ndetse n’amazu akaba yaratangiye kuzamurwa.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, avuga ko uwo mushinga ukomeye cyane aho uzaba ugizwe n’inzu zo guturamo 146 zubakwa mu buryo bugeretse (étage).

Ni umushinga uzaba ushamikiyeho ibindi bikorwa remezo birimo umuhanda wa kaburimbo uva mu Mujyi wa Musanze ukanyura ku Ishuri Rikuru rya INES Ruhengeri, ndetse n’imihanda iwushamikiyeho ukazaba ureshya na kilometero 16.

Uwo mushinga w’umudugudu w’icyitegererezo kandi uzaba ushamikiyeho n’ibindi bikorwa remezo birimo, ikigo nderabuzima cya Kinigi ndetse n’ibiraro by’inkoko zirenga ibihumbi bitandatu, mu rwego rwo gufasha abatuye uwo mudugudu kurushaho kwiteza imbere mu bworozi no mu mirire myiza.

Nuwumuremyi avuga ko bataramenya neza amafaranga azagendera kuri uwo mushinga ati “Ku bijyanye n’amafaranga hari ibyo tukinoza, murumva ko ari umushinga ukomeye urimo iyo mihanda ya kaburimbo, ayo mazu ageretse, ni umushinga tukinoza neza ku buryo ayo uzatwara tuzayabamenyesha mu minsi iri imbere”.

Mu karere ka Musanze kandi hari n’undi mushinga w’agakiriro aho watangiye gukorwa, kakaba gateganya kwakira abantu batari munsi ya 500, aho uzatwara agera kuri miliyoni 850 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Hari n’undi mushinga wo kubaka imihanda ya kaburimbo mu mujyi wa Musanze ireshya na Kilometero 6.2, mu rwego rwo kurushaho gutuma uwo mujyi usa neza, aho izatwara Miliyari 5.5 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Uwo muyobozi avuga kandi ko amafaranga azakoreshwa muri iyo mishanga azava mu ngengo y’imari y’igihugu.

Ati “Ubundi Model Village iyo igiye kubakwa, habamo abafatanyabikorwa benshi barimo Minisiteri zinyuranye bitewe n’ikireba Minisiteri runaka. Mu by’ukuri ni amafaranga y’igihugu azakora ibyo bikorwa remezo mu rwego rwo guteza imbere abaturage”.

Mu karere ka Gakenke naho harateganywa imishinga minini inyuranye, by’umwihariko bakazibanda ku kubaka imihanda no kugeza amazi meza ku baturage.

Mu mishinga minini iteganywa mu karere ka Gakenke hari no kugeza amazi meza ku baturage
Mu mishinga minini iteganywa mu karere ka Gakenke hari no kugeza amazi meza ku baturage

Aganira na Kigali Today, Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Nzamwita Déogratias, yavuze ko mu mishanga minini bateganya, ku isonga hari umuhanda wa Buranga – Kamubuga – Rutabo - Base.

Ati “Muri uyu mwaka wa 2021 umushinga munini dufite ni ugutunganya umuhanda wa Buranga-Kamubuga-Rutare-Base. Ni umuhanda mubi cyane iyo imvura yaguye ntugendeka, tuzawubaka ku nkunga ya Banki y’isi, ureshya na kilometero 37 ukazatwara miliyari 10 na miliyoni 700, aho uzaba ufite utundi duhanda tw’itaka tuwushamikiyeho”.

Mu mirenge inyuranye yo mu karere ka Gakenke amazi yegerejwe abaturage
Mu mirenge inyuranye yo mu karere ka Gakenke amazi yegerejwe abaturage

Mayor Nzamwita kandi yavuze ko bafite undi mushinga wo gushyira amazi mu mpinga z’imisozi y’umurenge wa Coko, aho abaturage babonaga amazi bibagoye, amafaranga akazava mu ngengo y’imari y’Akarere.

Agira ati “Impinga zose z’imisozi ya Coko nta mazi yagiraga, bari bafite agasoko kajyanayo amazi ariko adahagije. Niyo mpamvu twatekereje umushinga tugira ngo dufatire amazi hasi dukore imiyoboro mishyashya twubake ibigega mu mpinga ku buryo amazi azakwira hose muri ziriya mpinga za Coko ndetse n’igice cya Ruli”.

Umuyoboro w’amazi uzaba ureshya n’ibilometero 66 ukazatwara Amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari imwe na miliyoni 730.

Akarere ka Gakenke
Akarere ka Gakenke

Akarere ka Gakenke katekereje iyo mishanga nyuma y’uwa 2020 wamaze gushyirwa mu bikorwa wo kubaka inyubako nshya y’Akarere, yatwaye agera kuri miliyari 1.5 y’Amafaranga y’u Rwanda.

Inyubako nshya y'akarere ka Gakenke yegerejwe n'ibikorwaremezo
Inyubako nshya y’akarere ka Gakenke yegerejwe n’ibikorwaremezo

Mu karere ka Burera, umushinga ubaraje ishinga ni uwo kubaka inyubako nshya y’akarere nk’uko Umuyobozi wako, Uwanyirigira Marie Chantal yabibwiye Kigali Today.

Ati “Imishinga duteganya muri uyu mwaka wa 2021 ni myinshi, ariko uwo dushyize imbere cyane ni inyubako nshya y’Akarere”.

Ubundi Akarere ka Burera gasanzwe gakorera mu nyubako ishaje kandi itajyanye n’igihe, ahantu hato cyane ku buryo hari aho abakoze basaga babiri usanga bakorera mu cyumba kimwe, ibyo bikababuza ubwisanzure mu kazi no kugeza serivise nziza ku bagenerwabikorwa.

Umudugudu w'icyitegererezo wa Kinigi watangiye kubakwa
Umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi watangiye kubakwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka