Amajyaruguru: Dore bimwe mu bibazo bitegereje Guverineri mushya

Guverineri mushya w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancilla, nyuma yo gushyikirizwa ibitabo bikubiyemo imishinga y’Intara y’Amajyaruguru yabwiwe ko hari ibibazo byinshi bigikeneye gukemuka.

Guverineri Nyirarugero yiyemeje gukorana imbaraga kugira ngo Intara yashinzwe kuyobora itazasubira inyuma
Guverineri Nyirarugero yiyemeje gukorana imbaraga kugira ngo Intara yashinzwe kuyobora itazasubira inyuma

Byagaragarijwe mu muhango w’ihererekanyabubasha uwo muyobozi yagiranye n’uwo asimbuye ariwe Minisitiri Gatabazi JMV, umuhango wabaye tariki 22 Werurwe 2021 ku biro by’Intara y’Amajyaruguru.

Nubwo uwo muyobozi yijejwe ubufatanye n’izindi nzego, yabwiwe ko mu nshingano ze asabwa gukora amanywa n’ijoro mu rwego rwo guharanira ko umuturage aragijwe agira ubuzima bwiza n’iterambere rirambye.

Minisitiri Gatabazi JMV ubwo yamugezagaho izo mpanuro, yamweretse ibyakozwe ndetse amwibutsa ko Intara y’Amajyaruguru yakunze kuza ku isonga mu bikorwa binyuranye, birimo imihigo n’izamuka ry’ubukungu.

Mu bibazo binyuranye Guverineri mushya yagaragarijwe asabwa gukemura, higanjemo ibikorwaremezo Perezida wa Repubulika yemereye abaturage mu bihe bitandukanye.

Muri ibyo higanjemo imihanda ikurikira, hari umuhanda wa Base-Gicumbi-Nyagatare watangiye kubakwa ariko ntiwuzura, hari kandi umuhanda Base-Kirambo-Butaro-Kidaho wadindiye nyuma yuko utangiye muri 2017 amafaranga akabura, Guverineri mushya yasabwe gukurikirana icyo kibazo amafaranga akaboneka vuba ugakomeza.

Undi muhanda ni Musanze-Cyanika-Vunga uri muri gahunda yo gutangira kubakwa, hakaba n’umuhanda Nyacyonga-Rutongo- Mukoto nawo utaratangira hakaba, ndetse n’undi wa Gaseke-Muyanza unyura mu cyanya gitunganyirizwamo ibyoherezwa mu mahanga ukeneye kubakwa, n’umuhanda wa Kaburimbo Kigali-Gaseke-Gatuna.

Iyo mihanda yose, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu irizeza intara y’Amajyaruguru ubufatanye, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyo Perezida wa Repubulika yemereye abaturage.

Ikindi Perezida wa Repubulika yasabye ko gikorwa ariko kikaba kitarashyirwa mu ngiro, ni ukubaka ibitaro by’icyitegererezo bya Ruhengeri, aho byemejwe ko bizubakwa mu ngengo y’imari itaha.

Guverineri kandi yeretswe ko ibikorwa remezo birimo umudugudu w’icyitegererezo, imihanda n’ikigo nderabuzima byubakwa mu Kinigi byihutishwa mu mezi atatu bikazamurikirwa abagenerwabikorwa.

Uwo muyobozi w’Intara, yabwiwe ko hari ibyo agomba gukemura mu bijyanye n’imihigo y’intara n’uturere isigaje amezi atatu, ikindi kibazo asabwa gukurikirana ni gahunda z’ibikorwa bikorerwa ku mupaka kugira ngo abaturage babone serivisi, kugira ngo bigerwego asabwa gukorana cyane na PSF mu kubonera abaturage ibiribwa n’ibicuruzwa bihagije, mu rwego rwo kubarinda gukomeza kurarikira kujya kubishakira mu mahanga.

Uwo muyobozi yasabwe ko ibikorwa by’umuganda nyuma ya Covid-19 byarushaho gutegurwa neza bikabyazwa umusaruro kuruta uko byahoze, hirindwa gutunguza abaturage izo gahunda batazimenyeshejwe, asabwa kandi no gukoresha inzego zashyizweho na Leta zirimo iz’abagore, iz’urubyiruko, abafite ubumuga, abajyanama b’uzuzima, inzego z’abikorera, amakoperative n’izindi, mu rwego rwo kuzamura ubukungu bw’abaturage.

Ikindi gikomeye Minisitiri Gatabazi yasabye Guverineri Nyirarugero, ni gahunda Intara yatangiye yo kwimakaza isuku mu baturage, aho yamusabye gushyira imbaraga muri uwo mushinga.

Ati “Ikindi gikomeye twari twaratangiye, ni ukwimakaza isuku mu Ntara y’Amajyaruguru, ni umushinga ukomeye cyane akarere ka Musanze uzakabe hafi, ntuzahuge kandi ntuzakeke ko barimo kubikora ngo ureke gukurikira. Ugomba guhozaho ijisho rikurikira, ubwo uri umugore wenda ijisho ryawe rizarusha iryanjye kuko hari aho nshobora guca ndi umugabo ariko umugore yahaca akabona ko hatameze neza, uzashyiremo imbarage rero ndetse n’ubuyobozi bw’uturere buzagufasha”.

Guverineri mushya yabwiwe kandi ko amazu yose yubatse ku mihanda ya kaburimbo mu mujyi wa Musanze asabwa kuvugururwa nk’uko uwo mushinga wari umaze iminsi utangiye gushyirwa mu bikorwa, asabwa kubikurikirana ku buryo mu mezi atatu icyo kibazo kizaba cyaramaze gukemuka, ku buryo ba mukerarugendo bazajya bagera muri iyo Ntara bakayishimira.

Yibukijwe ko hakiri n’ibindi bibazo asabwa gushyiramo imbaraga birimo kongera isuku harwanywa amavunja, no gufasha abaturage kubona aho batura heza kandi hakemurwa ibibazo byabo no kubatega amatwi.

Hari n’ikibazo uwo muyobozi mushya yasabwe gukemura kijyanye no gukurikirana uruganda rutunganya amata Perezida wa Repubulika yemereye abaturage bo mu Karere ka Gicumbi, no gukurikirana kandi igikorwa cyo kwagura Kaminuza y’Ubuvuzi ya Butaro kiri mu nzira zo gutangira.

Yasabwe kandi no kugenzura ibikorwa byo kuzamura imijyi y’uturere tugize Intara y’Amajyaruguru, hirindwa ko hubakwa mu kajagari, no gukurikirana iyubakwa ry’ibiro by’Akarere ka Burera aho umushinga wamaze kubona ingengo y’imari.

Ikindi Guverineri Nyirarugero yasabwe, ni ugushaka uburyo amazu maremare arimo kuzamurwa mu Mujyi wa Musanze abona abayakoreramo mu kwirinda ko abaturage bazamura amazu yabo yakuzura bakajya mu bihombo kubera kubura abayajyamo, abaturage bagakangurirwa kandi gutura neza birinda kubaka mu butaka bwagenewe ubuhinzi.

Guverineri mushya kandi yasabwe gusuzuma ibibazo by’urubyiruko, aho byagaragaye ko nubwo bashishikarizwa gukora imirimo inyuranye, guhanga imirimo no gukora imishinga ibateza imbere, ngo haracyari ikibazo cy’inzitizi ku iterambere ry’urubyiruko, aho za SACCO mu ntara y’Amajyaruguru zidafasha urubyiruko uko bikwiye.

Yasabwe no gushyira imbere ikibazo cy’umutekano nk’umuntu uyoboye inama itaguye y’umutekano mu Ntara, asabwa gutoza abaturage kugira uruhare mu kurinda umutekano wabo dore ko ari Intara ifite imipaka iyihuza n’ibihugu binyuranye.

Hagomba no gutekerezwa ku bikorwa byose bikurura ba mukerarugendo muri iyo Ntara nk’uko Minisitiri Gatabazi yabisabye Guverineri mushya.

Ati “Ibijyanye n’ubukerarugendo, ugoba guhora witeguye ko mu Ntara yawe buri munsi hagendwa n’abantu baturutse ku isi yose ndetse hakagendwa n’abayobozi bakuru b’ibihugu isaha iyo ari yo yose, ujye uhora witeguye ko ubukerarugendo bugomba gufasha kwinjiza amadovize ahagije hubakwa ibikorwa remezo bituma batinda muri iyi Ntara. Dufite ibiyaga bya Burera na Ruhondo hashakwe uburyo bikorwa neza bishyirweho ibikurura ba mukerarugendo”.

Guverineri Nyirarugero, yavuze ko yiteguye gutanga umusanzu we mu kuzamura iterambere ry’Intara agendeye ku by’abamubanjirije.

Ifoto y'urwibutso y'abayobozi nyuma y'ihererekanyabubasha
Ifoto y’urwibutso y’abayobozi nyuma y’ihererekanyabubasha

Avuga ko kuba Umukuru w’igihugu yaramugiriye icyizere cyo kuyobora Intara y’Amajyaruguru amwizeza ko azagikomeraho, kandi ko azakoresha imbaraga ze zose n’ubwenge n’umutima akazasoza inshingano yahawe neza ku bufatanye n’abaturage.

Uwo muyobozi kandi yavuze ko agiye kugera ikirenge mucya Minisitiri Gatabazi JMV asimbuye kuri izo nshingano, aho nawe yemera ko yari umukozi ushoboye.

Ati “Nyakubahwa Guverineri nsimbuye uyu munsi akaba ari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, twese tuzi ko yari umukozi ibyo nta kubishidikanyaho, nk’uko mubizi uturere twose yatugendagamo akegera abaturage akumva ibibazo byabo akanabikemura, nanjye niteguye kugera ikirenge mu cye”.

Intara y’Amajyaruguru iri ku buso bwa Kilometero kare 3293, igizwe n’uturere dutanu, imirenge 89, utugari 414 n’imidugudu 2740, ikaba ituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni ebyiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mu mihanda ikenewe ngo ikure abantu mu bwigunge, izamure imihahiranire ni imigenderanire, iteze imbere ubukungu ni umuhanda GASEKE (GICUMBI) Muyanza (Rulindo) kuko unagera kuri Valley Dame nini ihari icyangwa cyahariwe guhingwa muburyo bwuhirwa.

Jean Eric NIYITEGEKA yanditse ku itariki ya: 15-02-2023  →  Musubize

Mu mihanda ikenewe ngo ikure abantu mu bwigunge, izamure imihahiranire ni imigenderanire, iteze imbere ubukungu ni umuhanda GASEKE (GICUMBI) Muyanza (Rulindo) kuko unagera kuri Valley Dame nini ihari icyangwa cyahariwe guhingwa muburyo bwuhirwa.

Jean Eric NIYITEGEKA yanditse ku itariki ya: 15-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka